MAJOR RWANDEMA N’ABANDI BAHOZE ARI ABARWANYI BA FDLR BAGERA KURI 20 BAMAZE KURIGISIRIZWA I MUTOBO, NYUMA YO KURANGIZA INGANDO NTIBASUBIZWE KU MISOZI BAVUKAMO.

Spread the love

Amakuru “Ijisho ry’Abaryankuna” rikura ahantu hizewe ni uko Maj RWANDEMA n’abandi bahoze ari abarwanyi ba FDLR babarirwa muri za makumyabiri bamaze kuvanwa mu kigo cya Mutobo ku ngufu nk’abashimuswe, kandi batajyanywe ku mirenge bakomokamo nk’uko bayandikishije.

Abo ni bamwe mu barwanyi ba FDLR n’imiryango yabo baherukaga kwirukanwa ku butaka bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bakaba baratangiye kugera mu Rwanda kuya 23 Ugushyingo 2018 babazanye ikivunga bavanywe mu nkambi za Kanyabayonga, Walungu na Kisangani,aho bari baregeranyijwe bamaze kubyumvikana na MONUSCO ndetse n’Umuryango uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Africa SADEC. Bababwiraga ko bategerereza muri izo nkambi mugiye hategerejwe ibiganiro na Leta y’u Rwanda birangira ahubwo babacyuye ku ngufu! Ubariye hamwe abari abasirikare n’abasivili bo mu miryango yabo,bose bageraga ku bantu 1600.

Amakuru twamenye ni uko bahawe gahunda yo kwitegura gusubira ku mirenge bavukaho kuya 06 Werurwe 2019. Itariki igeze mu gihe buri wese yarimo  yitegura kurira imodoka imugeza aho yavuze ko akomoka, ku buryo butunguranye,babwiwe ko  batakigiye ko itariki yo kuva aho i Mutobo izagenwa n’igisirikari cy’u Rwanda RDF kuko kugeza ubu ngo babafata nk’abasirikare kuko ari nacyo cyabazanye kibahawe na Congo.

Ku mugoroba wo kuri iyo taliki ya 6 Weruwre, abasirikare bikekwa ko ari abo mu ishami ry’iperereza (DMI) baraje batoranyamo abantu 7  barabajyana babamarana iminsi ibiri nyuma bagarura 4 barimo umusaza witwa KARANGWA .

Bukeye bwaho  ku italiki 07 Werurwe ba basirikare baragarutse  batwara abandi 6  bo ntihagaruka n’umwe!

Ku italiki 15 Werurwe 2019 abasirikare bongeye kuza batwara uwitwa HATEGEKIMANA Adrien na NDAGIJIMANA Cassien .Ntawamenye aho babajyanye n’icyo bagiye kubakoresha,gusa nabo ntibagarutse!

Kuwa 21 Werurwe 2019 abo basirikare bongeye kuza batwara  Major RWANDEMA Joseph wagerageje kwanga gupfa kugenda gutyo gusa, ariko baranga bamujyana ku ngufu! Batwaye kandi Umusaza KARANGWA (bari bajynye ku ikubitiro bakongera bakamugarurana n’abandi 4 ) . Uwo munsi kandi banatwaye uwitwa KARAMBIZI Jean Marie Vianney, KAMANZI Ezra, uwitwa JOVINE n’abandi  bantu babiri !

Aba bose ntawamenye aho bajyanywe, icyakora uwahaye amakuru Ijisho ry’Abaryankuna, yatubwiye ko bakeka ko baba barabajyanye kubakorera iyicarubozo cyangwa bakaba banabica burundu,kuko rwose batabajyanye ku mirenge bakomokaho!

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo bagera ku 1600,bari gukurawamo umwe umwe

Kugeza ubu  KANAMUGIRE Ephrem uyobora ikigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi kikabafasha gusubira mu buzima busanzwe,ntacyo yigeze atangariza bagenzi babo basigaye . Usibye uwo n’umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Madamu Seraphine MUKANTABANA ntacyo aratangaza. Ubwo yabakiraga bakihagera yatangarije abanyamakuru ko n’ubwo baje batabishaka ntawabariye n’urwara kandi ntawe uzaubarya!

Kugeza ubu biribazwa aho abo bajyanywe n’icyo bagiye gukoreshwa! Haribazwa kandi igihe abo basigaye bazatahira bikayoberana cyane ko itariki bari bahawe imaze kurengaho ukwezi. Ikirushijeho gutera impungenge ni uko babwiwe ko bose bafatwa nk’abasirikare,kandi harimo n’abagore ndetse n’abana b’impinja!

Abakurikirana murafatire hafi! Naho ubundi nibikomeza gutya barashira uruhongohongo,abandi baricwa n’umutima,dore ko bari barabanje kwerekwa igisa n’umutima mwiza n’urugwiro, naho ari ugusekana imbereka!

CYUBAHIRO Amani

Intara y’Amajyaruguru.