M23 YONGEYE KUBURA IMIRWANO!

Spread the love




Yanditswe na Kayinamura Lambert

Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, ubu inkuru iri gucicikana n’iy’izuka ry’umutwe wa M23 abantu benshi bari bazi ko wasinziriye.

Inkuru dukesha urubuga actualite.cd, yasohotse ejo ku i tariki ya 22 Nyakanga 2020,  itangaza ko imirwano yubuye hagati y’ingabo za M23 n’ingabo  za Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Iyo mirwano ikaba yaratangiye ku wa gatatu tariki ya 22 Nyakanga ahitwa i Chanzu muri Regroupement ya Jomba mu Karera ka Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru.

Ubuyobozi bwa Societe Civile muri ako karere bwifatiye mu gahanga ibihugu byakomeje gushyigikira uwo mutwe byirengangije Amasezerano yasinyiwe i Addis Abeba awusaba kurambika intwaro hasi.

Mu nyandiko ubwo buyobozi bwa Societe Civile muri Kivu y’Amajyaruguru bwashyize ahagaragara buremeza ko M23 yongeye kwisuganya ivuye mu bihugu by’u Rwanda na Uganda maze igaba ibitero ku ngabo za Leta muri Kivu y’Amajyarugu.

Iyo miryango itegamiye kuri Leta itangaza ko abarwanyi ba M23 bagaragaye ku itariki ya 20 Nyakanga i Karaba muri Secteur ya Mikeno muri Territoire ya Nyiragongo hafi y’inzira yitwa Njerima igana mu Rwanda. Iyo miryango ikomeza ivuga ko ku itariki ya 21 Nyakanga habaye imirwano ikaze hakoreshejwe ibitwaro biremereye n’imbunda zisanzwe iyo mirwano ikaba yarashyamiranyije inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC ahitwa i Bikenge mu gace ka Bugina mu Karere ka Rutshuru mu nkengero za Pariki y Ibirunga.

Major Njike Kaiko Guillaume umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Secteur ya Nord Kivu ahakorera Operation Sokola 2 akaba yaremeje iby’iyo mirwano n’ubwo yirinze kwemeza ko abo barwanyi bari aba M23.

Inyeshyamba za M23 mu mwaka wa 2013

Major Njike yagize ati: ”Nibyo koko ingabo zacu za FARDC zakozanyijeho n’inyeshyamba i Bikenge. N’ubu tuvugana mu nsi y’ikirunga cya Sabyinyo turacyarasana n’abo barwanyi tudashaka guhita dutangaza abo ari bo mu gihe inzego zacu ziri gukora ibishoboka ngo zimenye abo ari bo. Ingabo zacu zikaba zaritwaye neza mu buryo bwa kinyamwuga kandi tukaba dukomeje kugenzura ako karere nyuma yo gukubita incuro abo barwanyi ubu bakaba batatanye.”  

Urwego rushinzwe kugenzura umutekano rushamikiye ku mushinga wa Human Right Watch rufatanyije n’itsinda ryiga kuri Congo muri Kaminuza ya New York bemeje ko igisirikare cya FARDC cyatakaje abantu batatu umwe agakomereka muri iyo mirwano.

Abarwanyi benshi ba M23 uretse kuba mu Rwanda no muri Uganda, babarizwa kandi mu birindiro byabo muri Kivu y’Amajyaruguru aho bayobowe na General Sultan Makenga.

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Kivu y’Amajyaruguru ikaba isaba ikomeje Perezida Tsishekedi guhagurukira icyo kibazo kandi agashyira igitutu ku bihugu bicumbikiye abo barwanyi kureka gukomeza kubatera inkunga mu mugambi yabo yo guhungabanya akarere k’uburasirazuba bwa Kongo.

Aha umuntu akaba atabura kwibaza niba Perezida Tshisekedi asashobora uwo mukoro mu gihe we yahisemo gukorana n’u Rwanda.

Twabibutsa ko nyuma y’igitutu cy’Amahanga u Rwanda rwagabanyije gufasha umutwe wa M23 maze rugata muri yombi Laurent Nkunda wari umuyobozi wawo kuri ubu ufungiye i Kigali maze uwo mutwe bigasa n’aho usheshwe kugira ngo ibihano byari byafatiwe u Rwanda kubera icyo kibazo bikurweho. Hari mu mwaka wa 2013. Ariko baca umugani ngo akabaye icwende ntikoga. 2020, M23 yongeye kugaragara. Reka tubitege amaso.

Kayinamura Lambert