KWIBUKA 26: AUSTRALIA ABANYAMAHANGA BARIBUKA ABANYARWANDA, ABO MURI DIASPORA NYARWANDA BO BAKARWANIRA IMYANYA

Spread the love
Yanditswe na Ahirwe Karoli

Mu gihe ingabo za Australia zibukaga ubwicanyi bwakorewe i Kibeho mu mwaka 1995, abagize agatsiko ka FPR bahagarariye Diaspora nyarwanda muri ako karere bavugaga ko abandi banyarwanda bahakana Jenoside kandi baterana n’amagambo barwanira imyanya y’ubuyobozi.

Ku i tariki ya 22 Mata 2020, nyuma y’imyaka 25 ingabo za Australia zibutse igikorwa zakoze mu mwaka w’ 1995 mu Rwanda, aho zerekanye  ubutwari budasanzwe mu gukiza abasivili b’inzirakarengane zari mu nkambi y’i Kibeho. Umufotozi n’umukozi w’ama film Paul Gittoes wari uhari atanga ubuhamya avuga ko mu gihe impunzi zarimo ziraswa hari n’abantu birukaga mu ngambi bitwaje imihoro n’izindi ntwaro bakacica baturutse imbere.

Mu gihe abo banyamahanga bo bibukaga icyo gikorwa n’inzirakarengane zakiguyemo, Abanyarwa baba muri Australia bari mu gikorwa cyo Kwibuka 26 cyaranzwe no kubiba urwango mu banyarwanda, aho bitwazaga icyo bita « gupfobya jenoside » cyangwa kugira « ingengabitekerezo ya jenoside » aho babona ko abandi banyarwanda bibuka izindi nzirakarengane zitazize Jenoside baba bapfobya jenoside !

Ikindi cyagaragaye mu gikorwa cyo Kwibuka26 ni amatiku, nyuma y’aho Australia itahuriye imigambi y’uwahoze ahagarariye u Rwanda muri Australia ufite ikicaro muri Singapore n’agatsiko bakoranaga muri Australia, ambasaderi Kavaruganda, aho bitwazaga ibyo bita Diaspora bagakora ibikorwa byo guhohotera cyangwa kwibasira impunzi z’Abanyarwanda cyangwa abatabona ibintu kimwe na Leta ya Kagame, bihutiye kumusimbura.

Uwamusimbuye yaje kugera ikirenge mucye aho kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi yise Abanyarwanda baba muri Australia ko ari abahakanyi ba jenoside ngo kuko badashyigikiye imigambi ya FPR! Ariko hagati aho hakaba hari uruntu runtu hagati y’abahagaririye Diaspora muri Western Australia, aho hari ibice bibiri bihanganye kimwe gihagarariwe na Claude Manzi, ikindi gihagarariwe na Ngoga célestin, uyu twabibutsa ko ari we wayoboye ibikorwa byose bya DMI muri Australia ndetse Leta ya Australia ikaba yaramushyizeho Radar kubera ibyaha byinshi akekwaho ndetse mu minsi mike ashobora gushyikirizwa inkiko bikaba ari byo bituma ambassadeur mushya asa nkaho yamushyize ku ruhande ndetse na leta y’agatsiko yaba yaramukuyeho amaboko. Ibyo rero biteza ingaruka zo gucanamo mu banyamuryango bagize iyo Diaspora !

Celestin Ngoga

Nkuko biboneka, nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka, bihutiye guterana amagambo, aho ku rubuga bahuriyemo, Celestin Ngoga yagize ati:“Twishimiye igikorwa cy’uyu munsi cyo Kwibuka 26 cyakiriwe na Ambassade muri Singapore, ariko habaye ikibazo (lapsus) igihe Yves yatangaje ko Claude Manzi ari uhagarariya Diaspora nyarwanda muri Australia y’amajyaraguru. Yatowe nk’uhagarariya umuryango “Rwandan Together” ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba “Abanyarwanda Twese hamwe” ntabwo yatowe nk’umuyobozi wa Diaspora.  Ari ku rurubuga, yankosora niba nibeshye! Nyamuneka mujye mureka kujijisha, murakoze”. Yarangije iyo nyandiko ashyiraraho umukono w’izina rye : “ Célestin Ngoga CHAIRMAN of the RWANDAN DIASPORA in WA ».

Muri urubuga bamusubije bagira bati:«Ariko Ngoga, aha sinumva ibirimo kuba… ».

Uretse uko guterana amagambo, ikindi cyabonetse mu gikorwa cyo Kwibuka26, ni urubyiruko rwavutse nyuma ya 1994, rwabonetse ruvuga ko rugiye gutangira guhangana n’abapfobya Jenoside cyangwa abayihakana.

Guhakana Jenoside cyangwa kuyipfobya ni ibintu byo kwamagana, ikibazo kiba uko Leta ya FPR yasobanuye izo ngingo. Akenshi ni umuntu wese utabona ibintu mu murongo wa FPR witirirwa ibyo bikorwa byombi, kuko nyine jenoside yabaye igishoro cya FPR, ariko ikibabaje kurushaho ni uko iyo bibaye ngombwa kuvuga ubundi bwicanyi bwakorewe Abanyarwanda bukozwe na FPR nawe yitwa ko ahakana cyangwa apfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ahirwe Karoli

One Reply to “KWIBUKA 26: AUSTRALIA ABANYAMAHANGA BARIBUKA ABANYARWANDA, ABO MURI DIASPORA NYARWANDA BO BAKARWANIRA IMYANYA”

Comments are closed.