KWAMAGANA IGIKORWA CY’UBUGOME CYO KOHEREZA ABIMUKIRA MU RWANDA

Spread the love

Yanditswe na Irakoze Sophia

Amasezerano hagati y’U Rwanda n’ubwongereza yo kohereza abimukira basaba ubuhungiro muri icyo gihugu , ubusabe bwabo bukigirwa mu Rwanda mu gihe bwaba bwemewe bagahabwa ibyangombwa bagatura mu Rwanda , ni amasezerano yuzuye ubugome ndetse no guhonyora  uburenganzira bw’ikeremwamuntu  nkuko byagaragajwe n’imiryango itegamiye kuri leta  itandukanye yo hirya no hino ku isi .

Abasaba ubuhungiro ni abantu baba bakeneye kwitabwaho ntago ari ibicuruzwa  nkuko HCR yabitangaje ariko nanjye ndunga mu ryayo ngira nti U Rwanda nta banyapolitique rufite baharanira inyungu z’abaturage  ahubwo ruyobowe n’umucuruzi ( business man) akaba agaragiwe n’inkomamashyi  umugambi wabo ukaba ariwo gucuruza igihugu n’abagituye batitaye ku burenganzira bwabo, icyo bashyize imbere ni ukuzuza imifuka yabo  kuko bitabaye ibyo abadepite buzuye inteko ishinga amategeko bari bakwiye kuba imboni za rubanda bakagira bavuga  kuri iki cyemezo kije gushyira mu kaga uRwanda. Aho gukora ibyo bari kubara umubare w’amapawundi bagiye guhabwa  akabafunga amaso ku buryo ingaruka zose zakurikira aya masezerano batazibona. 

Ariko njye sinakomeza kurebera ngo nceceke mu gihe mbona ko iki cyemezo cyizashyira urwanda mu kaga ndetse n’abo bimukira bakaba bagiye kuvutswa uburenganzira bwabo cyane cyane ko u Rwanda ari igihugu  gihutaza uburenganzira bwa muntu  ku rwego rwo hejuru . Nkaba namaganye aya masezerano nkaba mpaamagarira n’abandi banyarwanda kuyamagana kuko nta buyobozi bafite buzabareberera  ngo buyamagane  cyane cyane ko umuturage wo hasi nta n’inyungu na nto abifitemo ahubwo ni ibihombo gusa nkuko urwanda ari igihugu gito kikaba gifite n’abaturage benshi   bityo ubucucike bukaba buri  hejuru , na bwa butaka budabahagije bagiye kubusangira n’abimukira batazi aho baturutse , abo bireba bakaba bivanyeho inshingano zabo bakaba bagiye kuzitanga ku gihugu  nacyo kidafite icyo cyimariye abaturage bacyo bacwa n’inzara .

Hari ikintu amahanga akwiriye kumenya neza ku Rwanda mbere yo kuruha inshingano ni uko nyuma y’isuku ndetse n’umutekano babona mu bice bimwe na bimwe by’igihugu baba beretswe nk’abashyitsi hari ukundi kuri gushaririye kuba kubyihishe inyuma  ndetse n’ubuyobozi budashobora kwemera ko kumenyekana  ndetse n’ugerageje kukugaragaza aricwa cyangwa agafungwa kinyamaswa,  niba koko hari umutekano nkuko bivugwa abasirikare bafite imbunda baba bakora iki mu mihanda ndetse no mu duce  dutuwe n’abaturage kuva saa cyenda z’amanywa?  Ese amagereza afite ubucucike buri ku kigero cyo hejuru kuko hari umutekano . ahubwo bakwiriye kuvuga ko hari igitugu cyo ku rwego rwo hejuru .

Irakoze Sophia