KUKI ARI NGOMBWA KO URUBYIRUKO RW’U RWANDA RWOSE RWITABIRA IMPINDURAMATWARA GACANZIGO?

Spread the love

Ni ngombwa ko urubyiruko rw’u Rwanda rwose  rwo mu moko yose (n’ibyiswe amoko byose) rwitabira impinduramatwara Gacanzigo.

Mu  mateka y’igihugu cyacu urubyiruko rwagiye rukoreshwa mu kubiba inzigo mu Banyarwanda, kuyibagarira no gukora ibikorwa bibi biyishingiyeho.

Dufashe urugero rwahafi , ubutegetsi bwa  Perezida Juvenal HABYARIMANA bwakoresheje urubyiruko rwiswe Interahamwe  muri jenocide yakorewe Abatutsi  muri 1994. Kurundi ruhande niko ingabo za FPR INKOTANYI (RPA/RDF)  ziganje urubyiruko  zari mu bwicanyi  bwibasiye cyane cyane abahutu  mu duce dutandukanye  tw’igihugu  ndetse zaje gukomereza k’umpunzi mu mashyamba ya Congo.

Nta washidikanya ko n’ubu  Ubutegetsi bwa FPR  mu nkubiri yabwo yo  kugoreka  amateka bushyira imbere urubyiruko  rubarizwa mu “NTORE” binyuze mu  mahuriro atandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, mu iyoza bwonko mu baturage , mu kwica ndetse  no kubuza uburyo cyangwa guhimbira ibyaha ushatse kuvuga ukuri ku bwicanyi bwakozwe kandi bugikorwa n’ubutegetsi bwa FPR inkotanyi.

Abatarya indimi mu mateka ntibatinya kugaragaza ko mu gihe cya Jenoside, Interahamwe zari ziganjemo urubyiruko nkuko  n’ubu  INTORE za FPR ziganjemo urubyiruko.Biragaragara ko uru rubyiruko rwose ruba  rugenda buhumyi  ko rurimo gukorera inyungu z’ubutegetsi buba buriho,rukoreka imbaga y’abanyarwanda.

Urubyiruko rwibumbiye muri  RANP-Abaryankuna (Urugaga Nyarwanda Ruharanira igihango cy’amahoro mu gihugu) kubw’ umutima wo guhangayikira no gutegura ahazaza  heza h’u Rwanda rurahamagarira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kuza tugafatanya mu nkubiri turimo yo gukuraho ubutegetsi mu gihugu cyacu.

 Dukeneye igihugu kizira :

  • Ihererekanwa ry’inzigo mu bisekuru by’abanyarwanda (narishe na nariciwe),
  • Ubusumbane n’ivangura iryo ariryo ryose,
  • Kutubahiriza uberanganzira bwa muntu na Demokarasi isesuye,
  • Umurage wo gusimburana mu buhungiro,
  • Isimburana ku butegetsi ribi ryoreka imbaga rigahitana ubuzima bw’abatari bake,
  • Ubuzima bukeshwa gusingiza abategetsi no kuba imbata zabo.
  • Gushora ibyamirenge mu kwimenyekanisha mu mahanga kubera ubwoba bwo guhishira ibibi ubutegetsi bukorera abanyagihugu,
  • Hari urubyiruko rwibaza ruti:

Ese impinduramatwara  irandeba njye n’umuryango wanjye kandi dukomeye muri FPR?

Yego.

Kuko iyo dusubije amaso inyuma guhera kuri revolution ya 1959 abayoboye u Rwanda n’imiryango yabo mu bwicanyi bwo gusimburana  k’ubutegetsi bakomeza gusimburana mu buhungiro mu bihugu by’amahanga.

Ningombwa guca uwo murage mubi, nkazabana n’abagenzi banjye neza tukubaka u Rwanda rushya.

Ni iki cyarandura burundu kwitana ba mwana biri hagati y’Abanyarwanda?

Impinduramatwara  Gacanzigo .

Ubuse mbaye umuryankuna sinaba ndi umwanzi w’igihugu?

Oya.

Kuko kuba umwanzi w’igihugu ni ukurebera ibibi bikiberamo(ubwicanyi,ubusahuzi,ivangura,akarengane,kumeneshwa) bituma abanyarwanda bakizinukwa  uko bwije n’uko bukeye.

  • Hari uwarenze ikigero cy’urubyiruko wibaza ati:

Ese nakwinjira mu Baryankuna kandi ntari urubyiruko?

Yego.

Kuko nta gihugu Kitagira abakuru kandi nta muryango utagira ababyeyi.

Rubyiruko bana b’u Rwanda igihe kirageze ngo tumenye kandi twumveko abanyapolitiki batadukunda ahubwo badukoresha munyungu zabo niduhagurukire hamwe  nkabonse rimwe twamagane kandi twitandukanye n’ibikorwa bibi dushorwamo bikomeje kubiba inzigo mu banyarwanda .

“Twese hamwe ntawusigaye, nta kurobanura, nta nzigo cyangwa inzika, nta bujiji cyangwa ubwoba, twamagane ikibi, duharanire icyiza twimure inzigo twimike igihango cy’amahoro!”

BYAMUKAMA Christian

KOMISERI W’UNGIRIJE USHINZWE ITUMANAHO.