KIZITO MIHIGO, UMUTAGATIFU WUZUYE : GUTERA INTAMBWE MU YAWE TWITAGATIFUZA NI UGUKORA POLITIKI CYANGWA NI UGUSENGA ?

Spread the love

Ku wa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981 – ku cyumweru, tariki ya 25 Nyakanga 2020, Umuhanzi Kizito Mihigo, iyo aba akiriho, yari kuba yujuje imyaka 40. None ubu   twizihiza isabukuru ye y’amavuko umubiri we ntukiri  kuri iy’ Isi kuko yavukiye mu gihugu cyashimuswe n’ ubutegetsi butubahiziza uburenganzira bwa muntu, ingoma ya FPR-Inkotanyi ikamwica kubwo kutemeranya na politiki yayo y’ikinyoma, ivangura ndetse n’ibindi bikorwa by’umwijima yimitse mu Rwanda.

Benshi dukunze kumwita Umutagatifu kuko tuziko  koko yabiharaniye mubuzima bwe bwo kur’iy’isi kandi akaba yaramubaye koko, ese n’iki twakwigira mu bikorwa bye  kugirango dutere ikirenge mucye?Nkuko yasize atwibukije ko ubutumwa buruta intumwa, mur’iyi  nkuru tugiye kurebera hamwe urugamba rwa Kizito Mihigo uko yasize arwiyandikiye mu gitabo cye yise : “EMBRASSER LA RECONCILIATION: Pour vivre en Paix et mourir Heureux”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Rwanda: Kuyoboka ubwiyunge: Kugira ngo ubeho mu mahoro kandi upfe wishimye”.

Ubutumwa bw’ ingenzi navanye mu gitabo cye, nabushyize mu bice bine bikurikirana hakurikijwe   igenamigambi Kizito Mihigo yiyandikiye. Igice cya nyuma ni Kizito Mihigo umunyapolitiki wuzuye kandi  akaba ari igice gihoraho. Wenda mwagira muti iyi nyandiko harabura mo Kizito Mihigo, uwihaye Imana mu buryo bwuzuye, kuko ari ingingo abenshi bakunze kugarukaho ariko ku musozo  turageregeza gusubiza ikibazo kigira kiti:” niki cyafashije Kizito Mihigo kuba umutagatifu, ni amasengesho cyangwa politiki ?”

  1. Kizito Mihigo mu buzima busanzwe : inkingi ze n’indangagaciro ze.

Kwicisha bugufi

Kizito Mihigo yicishaga bugufi cyane yemwe n’ igitabo cye gitangirira kuri iyo nema itagabirwa abantu benshi : “Kwicisha bugufi.Nta kintu kinini kandi gikomeye kiruta kwicisha bugufi. Kwicisha bugufi ni intwaro ya mbere inesha kwikunda no kwiyemera ariko kandi iyo ngabire ntigirwa  na bose”. Inshuti za Kizito Mihigo zikubwira ko yarangwaga no kwicisha bugufi no kutarobanura k’ubutoni.

Yabagaho yuzuye  aho kurarikira iby’Isi

Iyi nkingi y’ ubuzima bwe,yayigaragaje   aho yatanze itandukaniro hagati y’ umutekano n’amahoro. Yagize ati :

 “Umutekano ni amahoro ya nyarureshwa, aboneka hanze kandi ataramba. Mugihe Amahoro ari umutekano wimbitse, imbere kandi udashobora kwangirika”. Aha twavanamo ko iyo dushyize imbere umutekano (amafaranga, uwo kubaho…), tukirengagiza guharanira uburenganzira bw’ Abanyarwanda, turebera akarengane, muby’ukuri ubikora gutyo agahindukira akiyita “intumwa ya Kizito Mihigo”, cyangwa “urimo aratera ikirenge mucye”, uwo aba utarumvise ubutumwa bukomeye bwa Kizito Mihigo, kuko uwo mutekano uzaboneka  mu gihe amahoro ku mutima azasagamba mu banyarwanda bivuzeko Kugirango umunyarwanda  agire  umutekano nyawo ar’uko yaba afite amahoro k’umutima muyandi magambo abayeho  yuzuye, akurikiza indangagaciro za kimuntu.

Kizito Mihigo yari Umuhanga cyane k’uburyo yasize igenamigambi ryo gukemura ibibazo by’ u Rwanda.

Kizito Mihigo yari umuhanga cyane kuko mukureba kure kwe  yagize  ati : “Nyuma yo gusobanukirwa [Ikibazo], nibwo bishoboka ko wakibonera gisubizo.” Mu gitabo cye rero, biragaragara ko yari yarasobanukiwe ikibazo cy’u  Rwanda kuko yatanze “igenamigambi”, ni ukuvuga urukurikirane rwuko ibibazo by’u  Rwanda byacyemuka . Mu magambo ye yanditse uko abyumva :  “Kuri njye, ibibazo bijyanye n’Uburenganzira bwa muntu, Ubwisanzure n’Ubutabera bigomba kuza mbere yo gukemura ibibazo by’Amahoro n’Ubwiyunge, ndetse n’imishinga y’iterambere ry’ubukungu n’iterambere ry’ikoranabuhanga.”

Aha niho twahera twibaza impamvu bamwe mubavuga ko baharanira umurage wa Kizito Mihigo birengagiza iyi ngingo ikomeye yasize yiyandikiye!? Muby’ukuri amasengesho adaherekejwe n’ibikorwa byo guharanira uburenganzira bwa Abanyarwanda, ubwiyunge mu Rwanda, kwigisha imbabazi… Abanyarwanda baboshye, ntihanazemo kwamagana FPR irenganya Abanyarwanda kandi igafunga amayira yose   ubutumwa bwa Kizito Mihigo bwa nyuramo ni NKO GUSENGA IMANA UGATERA INKUNGA SATANI . Ese koko ababikora basomye igitabo cya Kizito Mihigo ? Ese mu Rwanda ni bangahe bapfuye bazira gusenga gusa? Kuki se iyo bifatanijwe n’ubwiyunge, imbabazi no kwishyira ukizana kw’abene Kanyarwanda biba icyaha ? Uwandusha gusubiza icyo kibazo yambwira!

Umujyanama warangwaga n’ukuri

Kizito Mihigo, yakundaga kugira inama bagenzi be. Inshuti ze ntizihwema kubivuga kandi nawe yarabyiyandikiye : “Gutuza, gutega amatwi n’impuhwe ni amabwiriza mpa abo dufungiye hamwe”. ” Kizito Mihigo yari yarasobanukiwe kandi  ko Ukuri kuri hejuru ya byose : “Nahise mvanamo ko Ukuri gukomeye kandi kuruta ukuvuga”.

Kizito Mihigo yari yarimitse “Ubwigunge

Iyi nema yo kudatinya ubwigunge, nyeka ko ari ntayo yatumye ataba rukurikirizindi, ayivugaho   aho asubiramo igitekerezo cya Albert Einstein yatanze mu mwaka wa 1930  cyigira kiti  : “Uko nshishikajwe n’ubutabera n’inshingano mbonezamubano bitandukanye no kuba ntakeneye cyane guhura n’abantu. Mu byukuri ndi umugenzi wigunze kandi sinigeze mbarizwa n’umutima wanjye wose mu gihugu cyanjye, iwanjye,ndetse no mu nshuti zanjye n’umuryango wanjye wa hafi; abo bose nabanye nabo ariko ntibyamvanyemo igitekerezo cyo gukorera kure y’ abantu no mu bwigunge”.

  • Ubutabera

Hakurikijwe igenamigambi Kizito Mihigo yadusigiye, mu butabera tugiye guhita tujya ku gice cya kabiri ari cyo “Ubutabera” buza mbere . Ubutabera mu Rwanda burabogamye kandi ntibwuzuye : “Kuri njye, nkomeje kubona ko Ubwiyunge budashobora kugerwaho, igihe cyose kwibuka n’ubutabera bikomeje kubogama no gukorerwa  igice kimwe cyangwa bituzuye. “.

Gucirwa urubanza n’ abadushyiraho icyashya ntibigomba kuduca intege : “Rimwe na rimwe  isoni imbere y’abantu bisobanura gutinyuka ni ishema imbere y’Imana. Kwamaganwa ku Isi byanyemereye kwibohora ubuziraherezo“.

  • Imbabazi

Imbabazi ziza ku mwanya wa gatatu kuko Kizito yivugiye ko Imbabazi arizo nzira yonyine izatugeza ku mahoro no kubwiyunge. « Imbabazi zirakomeye kandi zifite imizi ikomeye kurusha kwihanganira, Ubwiyunge ni ingenzi kuruta ubworoherane mu mahoro, Ubwiyunge busaba kuba umuntu yarageze ku mbabazi”.

Imbabazi niwo murage yadusigiye : «Umurage nshaka gusigira igihugu cyanjye nuko Imbabazi ariyo nzira yonyine ishobora kutuzanira Ubwiyunge bwuzuye no kutuzanira amahoro yimbitse”.

Kuri Kizito Mihigo, imbabazi ni inema ituruka ku Imana. Mu gitabo cye nabibonye aho yasobanuye imbabazi : « Abanyamakuru babajije Diane [Rwigara] niba atari icyifuzo cyo kwihorera kimutera imbaraga muri iri rushanwa rya perezida, Diane arabasubiza ati “Imana yonyine niyo ishobora kumuhorera”.  Kuri iki kibazo mba narasubije ukundi, kuko kubwanjye Imana itandukanye no kwihorera, nukuvuga “imbabazi zitagira imipaka“. Kubicanyi ba babyeyi bacu, nifuza ikintu kimwe gusa: kwezwa k’ubugingo bwabo, ko bagira icyifuzo cyimbitse nubushake bakaribwaribwa ngo bagire uruhare mu bwiyunge. Urugero rwa Mutagatifu Pawulo intumwa rutwereka neza ko Imana ishaka kubona abagizi ba nabi bahindutse, bakagira uruhare mu nshingano zayo z’Urukundo”.

  • Ubwiyunge

Muri ur’urutonde ubwiyunge buza ku mwanya wanyuma nk’umusaruro ukurikira ingingo twavuzeho hejuru. Kizito Mihigo yasobanuye Inkingi z’ubwiyunge : “Niyo mpamvu, ku ruhande rwanjye, nemera kandi ntashidikanya ko urufunguzo rw’ubwiyunge ruri mu mutima w’uwahohotewe. “. Ubwiyunge buzanyura mu kurandura umuco w’uburyarya uranga Abanyarwanda : “Hatabayeho ibiganiro byeruye bibera mu bwisanzure no kwizerana, hatabayeho gutega amatwi mugenzi wacu, hatabayeyo kugirira impuhwe n’imbabazi mugenzi wacu, Ubwiyunge ntibushoboka.

Kizito Mihigo ntiyari agishoboye kwirengagiza ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abiswe Abahutu, yagize ati : : “Muby’ukuri, iyo mvuze Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, sinyishoboye kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ntavuze ubwicanyi bwakorewe Abahutu bukozwe na FPR ».

Kizito Mihigo yatsindagiye ko ubworoherane, guturana mu mahoro atari ubwiyunge. Yagize ati : “Kubwanjye guturana mu mahoro ntabwo ari Ubwiyunge. Ubworoherane ntabwo ari ukubabarirana n’umutekano ntabwo ari Amahoro”. Anongeraho ko  “Kubijyanye n’ubwiyunge u Rwanda rukeneye muri ik’i gihe atari  hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Kur’ubu, ubutegetsi bwa FPR bukuriwe na Perezida Kagame, bugomba kwiyunga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu buhungiro, cyane cyane RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU Inkingi ya Victoire Ingabire, RDI Rwanda Nziza wa Faustin Twagiramungu, Ishyaka Ishema rya Padiri Thomas Nahimana n’indi mitwe ya politiki nyarwanda ikorera mu mahanga, mu rwego rwo gukumira no gukemura amakimbirane ayo ari yo yose ashobora kuvuka”.

Aho ntekerezako ari umuburo kubumva ko gufata uwo mu kiswe ubwoko bw’Abatutsi ukamushyira iruhande rw’uwo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu , icyo kintu atari ubwiyunge. Ikindi ni umuburo kubakomeje kwirengagiza ikibazo cya politiki dufite mu Rwanda kuko uko kukirengagiza aribyo bikurura amakimbirane mu Rwanda.

Inzozi ze k’ubwiyunge : Bikira Mariya Nyirimpuhwe n’Umuhoza

Kizito Mihigo, yagize ati : « Inzozi zanjye zihoraho ni ugushobora kubaka Urwibutso rw’ubwiyunge i Kibeho. Ikimenyetso gikomeye aho inzirakarenganze zose zizajya zibukirwa, aho buri Munyarwanda azaba afite uburenganzira n’ubwisanzure bwo kuririra abe, aho abarokotse ubwicanyi ndengakamere bwose bwakorewe Abanyarwanda bazicarana, bagahumurizanya, bagatekereza ku butumwa bwa Bikira Mariya nyirimpuhwe n’ umuhoza  Kandi bakagana urugendo rw’ubwiyunge bwuzuye, burangwa n’ubumuntu, bakizera kugera ku Amahoro yimbitse.

Nyina wa Jambo
  • Kizito Mihigo umunyapolitiki w’indashyikirwa.

Kubaho yuzuye, kutarebera akarengane, kujya k’ uruhande rwabakandamijwe (aha reka twibutse ko kutamagana akarengane, kutamagana ukora akarengane ari ukuba umufatanyabikorwa n’ugakora) , nibyo byaviriyemo Kizito Mihigo kuba umunyapolitiki wo mu rwego rwo hejuru. Yavuze ko umunezero we ari uwo kuba k’ uruhande rw’inzirakarengane : “Amakosa yanjye ayari yo yose, ibyaha byanjye ibyaribyo byose cyangwa ubwere bwanjye ubwo ari bwo bwose : ahantu hose harangwa no gukandamiza, umunezero wanjye uzahora ari ukuba k’uruhande rw’abakandamijwe, sinzigera njya k’uruhande rw’abakandamiza.

U Rwanda ni gereza ifunguye, amatora akaba ikinamico ripfuye

Ntiyariye iminwa avug’uko u Rwanda rumeze ku ngoma ya FPR :  “Muby’ukuri, hari ahantu runaka muri Afrika yo hagati hari gereza nini yitwa u Rwanda. Abanyarwanda babaho nk’ingwate kandi ikibabaje ni uko baje kubimenyera babifata nk’ibisanzwe”. Avuga ku matora ya nyuma duheruka mu Rwanda yo mu mwaka wa 2017, yagize ati : “Kuri njye, aya matora ntiyari akwiye kuba, kuko nta kintu kiza yunguye Abanyarwanda. Ntabwo ar’ uburyo bwa demokarasi, ahubwo ni ikinamico ripfuye  ryo gushyigikira igitugu kigenda kirushaho gukandamiza uburenganzira bw’abanyarwanda kandi kigasubiza igihugu cyacu inyuma mu nzira ya demokarasi”.

“FPR ni ishyaka rigizwe n’ abahezanguni kandi riteye akaga”

Ku baba bacyumva ko abantu bari muri FPR bafite uburenganzira bwo gukunda Kizito Mihigo, nibyo koko, bo nk’abantu baremwe mu ishusho y’Imana bafite ubwo burenganzira,gusa  uburengenziza bwabo ntibwabujije Kizito Mihigo kuvuga uko abona iryo shyano ryagwiriye u Rwanda. Yagize ati : “Birashoboka ko FPR ari  idini rya politiki idasanzwe aho Perezida Kagame ashaka kuba Imana aterura ngo abivuge.”, yanavuze kandi ko “FPR ni umutwe wa politiki uyobowe n’bahezanguni, ni umutwe uteye akaga ufite icyerekezo cyo kuba ishyaka rimwe”.

Kizito Mihigo ntiyatinye kuvuga ko udasingije FPR iyo agize Imana aticwa  : “Kuvuga ibyaha byakozwe na FPR bikuviramo kwitwa “umwanzi wigihugu”, “uhakana”, cyangwa “usubiramo” [Amateka ya Jenoside] iyo utishwe cyangwa ngo ufungwe imyaka myinshi. Nagize amahirwe yo kwibuka abanjye bishwe mugihe cya jenoside, kandi nzakomeza kubikora”.

Mu kwanzura, birababaje ko Kizito Mihigo yasize yiyandikiye ubutumwa bwe kandi mu mucyo, ariko ugasanga harabuze umuntu cyangwa umuryango wahuza umuhamagaro we wa politiki n’umuhamagaro we w’ubutungane (kwerekeza ku Mana). Mu gihe twizihiza isabukuru ye y’ imyaka 40 y’amavuko, Mutagatifu Kizito Mihigo, ndagusaba kudutegurira Umu “leader” uzashobora kuyobora  Abanyarwanda mu  cyerekezo cya  Politiki no mu butungane , uwo niwe dukeneye, uwo ni nawe uzasigasira umurage wawe atawuciyemo ibice”

Njye ndarangiza nkomeza gusaba FPR kunamura icumu .

Constance Mutimukeye