KIGALI : UBUYOBOZI BW’AKAGALI KA RUKIRI I MU MURENGE WA REMERA BUFATANYIJE NA DASSO BWAHAYE ABATURAGE BO MU MUDUGUDU W’IZUBA IMINSI 7 YO KUBA BAVUYE AHO,NYUMA YO KUBAFUNGIRA AMAZU BAMWE BAGACA IZO NGUFURI!

Spread the love

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu 20 Werurwe 2019 mu Karere ka  Gasabo mu Murenge wa Remera, Akagali ka Rukiri I, mu midugudu y’ Izuba n’uwa Gasasa, Abayobozi b’utwo tugali baherekejwe n’abashinzwe umutekano b’umurwego rwa DASSO bazindutse bafunga amazu yegereye Ruhura iri muri ako gace maze bitera rwaserera kugeza ubwo abanyamakuru bahuruye.

Iryavuzwe riratashye,abakomeje kurega ubutegetsi bwa FPR kutifuza abaturage b’abakene mu Mujyi wa Kigali biranze bibaye impamo. Nyuma ya Bannyahe yo muri uyu Murenge n’ubundi wa Remera mu Kagali ka Nyarutama aho abaturage banangiye bakaba bavuga ko badashobora kuhava kuko batashukishwa ubuhendabana kuburyo ikibazo cyamaze kugera mu nkiko, ubu noneho ubuyobozi bw’uyu murenge bunyuze mubw’Akagali ka Rukiri ya mbere,bwadukiriye abaturage batuye mu gace kitwa South Africa,kari mu midugudu ya Gasasa n’Izuba,bafatirana abaturage bakubita ingufuri ku miryango y’amazu yabo!

Aba baturage biganjemo ab’abakene biberaho mu buzima bwa gikene,abenshi ni abapangayi bakaba bakodesha amazu mato atanafite isuku cyangwa ubwiza bihambaye kuko aribyo bijyanye n’ubushobozi bwabo,ubu ntibazi aho bazerekeza nyuma yo kuvanwa aha,kuko bo binyuranye n’iby’aba Bannyahe kuko aba bo abo badashaka ari abapangayi gusa.

Leta ya FPR izwiho kwiraria bikomeye ko ifite umugi urabagirana wa mbere muri Afurika,ntishobora kwihanganira abakene nkaba batuye mu mudugudu w’Izuba. Baritwaza iyi Ruhurura!

Ubwo ijisho ry’Abaryankuna mu Mujyi wa Kigari ryasuraga aba baturage kuri uyu wa 21Werurwe 2019,aba baturage batubwiye ko ubuyobozi bwakoreshe inama ba nyiri amazu ntibutumiremo abapangayi. Muri iyo nama bategetse ba nyiri amazu kwirukana abapangayi babo,ikintu kitashimishije abafite amazu akodeshwa kuko nabo ariho bakura amaramuko. Abarebwa n’icyemezo rero muby’ukuri ntibagiye bamenya amakuru y’ukuri kuko buri wese yafashe ibyo uwo akodeshaho yamubwiye.

Umwe mubaturage twaganiriye yatubwiye ko imbarutso yabaye akazu umuntu yavuguruye maze ubuyobozi bukagira ngo ni ako yubatse bukaza buje kugasenya. Abaturage babajije impamvu bagasenye kandi n’ubundi kari karabaruwe muzizasenywa,bati kwanza mwese mu minsi ibiri mube muvuye aha! Bati nta n’ijambo dushaka kumva. Abaturage ngo bagize ngo ni imikino,nibwo bagiye kubona babona bukeye bwaho, abayobozi na DASSO biraye ku mazu yabo batangiye kumadikaho ingufuri!

Abayobozi b’Akagali na DASSO ni soni nke biraye mu baturage barafunga,bafungiranamo n’abana ndetse n’abarwayi. Abaturage byabaye ngombwa ko baca izo ngufuri.

Abatuye bavuga ko usibye ahari no kubasuzugurira uko bareshya kubera ko ari abakene,nta no kububaha ko ari abantu kandi ari abanyarwanda mu gihugu cyabo. Ubuyobozi bwari buherutse kubaha iminsi 15 ngo bimuke,buracya burabihindura ngo ni myinshi! Bati ibiri gusa. Abaturage bagize bati “tubaye nka bamwe birukana mu gihugu dukunda kumva babaha amasaha 48!”

Abaturage cyane cyane abafite abana bigaga baribaza aho baraza kwerekerana abo bana bikabashobera! Baribaza niba hari umwarimu wakwakira umwana muri iki gihe bikabashobera! Baribaza abana bari barimo kwitegura gukora ikizamini cya Leta ukuntu bagiye kubangarana,abana bakazasibira atari ku mpamvu zabo bikabayobera! Kubw’aba babyeyi bumvaga bakagombye kuba  barabateguje mbere y’uko itangira ry’amashuri rigera bagashaka aho baba ariko abana babo bakiga!

Kugeza ubu amazu yose yari yafunzwe yari ayo mu mudugudu wa’Izuba gusa, kuko ngo ari zo ziteje akaga kurusha izindi mu gihe k’imvura nyinshi,abaturage bavuganye n’ijisho ry’Abaryankuna bavuze ko ibyo ari byo byose,ubuyobozi bushaka kureba uko bariya bitwara ahasigaye bose bakabahambiriza,kuko iki kibazo kireba abaturage 600 bose!

Bamwe mu baturage twaganiriye kuri uyu wa kane ubwo Ijisho ry’Abaryankuna ryatemberaga muri abo baturage rireba uko baramutse nyuma yo gukingirwa amazu,batubwiye ko hari abaraye hanze y’amazu yabo,abandi bajya gucumbika,abandi ubuyobozi burabafungurira mu gihe hari n’abandi baciye izo ngufuri,kubera ko bagiye baza bagasanga bakinze kandi hamwe hari haryamyemo abana.

Aho kwemera ko abaturage bacu bakennye ngo bafashwe,FPR yirwa ibeshya ko igihugu yakigize Singapur ya Afurika. Umukene ntafashwa yirukanwa mu mujyi!

Umwe yagize ati “ Hari abumvaga induru bagahurura bakajya kureba ibyabaye bagasiga nk’umwana aryamye,wajya gusubira mu rugo ugasanga bashyizeho ingufuri! Ubwo rero umwana yaririraga mu nzu ugahita ufata icyemezo ukayica! Hari n’aho bagiye gufunga harimo umuntu urwaye arembye atabasha kuvuga,bamukingirana mu nzu,abandi baje barumriwa. Aho naho ingufuri bayiciye!”

Batubwiye ko abanyamakuru bari bavuganye n’abayobozi bakabumvisha ko icyo gikorwa kigayitse,bakabemerera ko bagiye kubakingurira bakabaha igihe,ariko ko batangajwe no kubona muri iki gitondo bari bongeye bagarutse noneho bafite umufuka wuzuye ingufuri! Ngo kubw’amahirwe bongeye bakubitana n’abanyamakuru baje kureba ko baraye babafunguriye,maze bakorwa n’isoni ni ko kubabwira ko babahaye icyumweru kimwe kidasaga!

Umuturage yagize ati “Ubwo ni aho kuwa kane w’igitaha! Bizaba ari danger! Bizaba ari umuriro!”

None twibaze,igihugu cy’u Rwanda,kigira amategeko,cyangwa umutegetsi niwe tegeko! Abakene ntibazaba mu gihugu,abakene ntibazavuga? Kugeza ryari abanyarwanda babuzwa epfo na ruguru,basuzugurwa kandi basuzugurirwa ku byabo no mugihugu cyabo. Birukanwe hanze birukanwe no mugihugu cyabo!

Iyi mbaga yose y’abaturage yahawe icyumweru kimwe! Abana bareke kwiga,abangara bangare!

Hari abana bicaye kubera ko babujijwe kwambuka umupaka ngo bakomeze kwiga mu mashuri batangiriyemo no muri system bari bamazemo igihe bigamo ya Uganda,none n’abigaga hano mu Mujyi wa Kigali,ngo tubahaye iminsi ibiri,ubundi ngo icyumweru mube muvuye hano mugende! Aka si agakabyo!

Twabajije umukuru w’Abaryankuna icyo abivugaho,asubiza mu magambo make cyane ariko yumvikana,agira ati: “Banyarwanda,ni mukore kiryankuna,muvane ikibi mu gihugu!”

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali.