KIGALI-UBUYOBOZI BUKOMEJE KURENGANYA ABATURAGE; URUGERO RWA JACKELINE MUSABYIMANA

Spread the love

Umubyeyi w’abana batatu yemerewe inzu n’ubuyobozi bw’u Rwanda kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku rwa Perezida. Ubu tubamenyesha iyi nkuru, ku italiki ya 22 Mutarama 2020, hashize imyaka ibiri yemerewe inzu ariko amaso yaheze mu kirere.

Inzu ya mbere yari yarayemerewe n’akarere ka Gasabo, i Kigali, yahawe umuhungu w’umutegarugoli witwa mama Sawuda kubera ko Jackeline Musabyimana yari yabuze amafaranga ya ruswa y’ibihumbi magana ane (400000Frw) ubuyobozi bwamusabaga. Ijisho ry’Abaryankuna rirakesha iyi nkuri ibinyamakuru Bwiza na Ishema TV.

Jackeline Musabyimana ni umupfakazi urera abana batatu wenyine kandi atishoboye. Uyu mubyeyi akaba atuye mu Mudugudu wa Hanika, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Uyu mubyeyi, umufasha we yitabye Imana nawe ari mu bitaro yibarutse umwana, abura ubushobozi bwo guherekeza umugabo we mu cyubahiro, bituma ashyingurwa n’ibitaro bya Muhima.

Kubera ubushobozi buke kandi n’uko abo bana bari basigaye ari yo mashami ya nyuma y’uwo mugabo we wacitse ku icumu rya jenoside wari witabye Imana, ubuyobozi bw’umurenge bwemereye uwo muryango inzu ariko bugeze igihe cyo kuyimuha, burayinyereza nkuko twabivuze hejuru.

Agashinyaguro k’abayobozi bu Rwanda ntikagira intangiriro n’iherezo, mbere yo kunyereza iyo inzu, uwitwa Eugenie n’abashinzwe gufasha abatishoboye « social affairs » babanje gufotorera umubyeyi imbere y’iyo nzu hashize iminsi bavuga ko yitabye Imana!

Nyuma y’ako gashinyaguro ko gufotorera umuntu imbere y’inzu atazigera abamo, abategetsi gito basohoye, bakoresheje ingufu nkuko babimenyereye, uwo mubyeyi n’abana be mu nzu bari babahaye by’agatenganyo babashyira k’umuhanda. Musabyimana arataka agira ati: “Social, n’inkeragutabara ebyiri Eric na Manuel, baje kunjugunyira ibintu mu muhanda, mburamo telephone yanjye n’udukoresho twanjye.”

Jackeline Musabyimana n’abana. Matelas bari bafite yajugunywe mu muhanda!

Uy’umubyeyi yageze aho yandikira ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda asaba kurenganurwa, bumwemerera indi nzu ariko nayo iranyerezwa. Aravuga ko yagiye kuyisura ku italiki ya 17 Mata 2019, hashize iminsi bashyiramo undi muntu!

Ubw’iy’inkuru isohoka, uy’umubyeyi n’abana be batatu babayeho nabi cyane. Abana bajya kwiga batariye, nta bikoresho by’ishuli babona, n’inzu umurenge wabishyuriraga ibihumbi cumi na bitanu (15000 Frw), y’agateganyo, burashaka kuyibavanamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Iyamuremye Francois, yatangarije abanyamakuru ko ikibazo cy’uyu mubyeyi akizi ko bategereje ko ubushobozi bwo kumufasha buboneka! Yagize ati : “Bamusubije ko mu gihe afashwa n’umurenge agomba gutegereza igihe inzu izabonekera akazayijyamo, inzu ntabwo ari ikintu uvuga ngo mpereza, ntabwo iba iri aho kuko ntabwo yuzuriraho kandi kubakira abatishoboye bijyana n’ubushobozi.

Ubuyobozi bwa Kagame bwagize jenoside igikoresho bukoresha mu gushaka kubuza Abanyarwanda bamwe ubwisanzure ku rundi ruhande ariko bukomeza kubeshya amahanga ko bufasha abarokotse jenoside, bukanabiboneramo imfashanyo. Bigaragara ko iyo bigeze mu kubishyira mu bikorwa, imfashanyo zinyerezwa mu nyungu za bamwe ahubwo ubuyobozi bugashyira ingufu mu guhohotera abacitse ku icumu nkuko inkuru ya Musabyimana ibigaragaza.

Umuntu yakwibaza icyo Ibuka n’indi miryango yirirwa itangaza ko ikurikirana hafi abarokotse jenoside itekereza kuri aka karengane k’uyu mubyeyi n’izo mfubyi.

Ubuhamya bwa Jackeline Musabyimana mwabusanga :

Ishema TV : https://youtu.be/GkHgg0rqe8w

Bwiza : http://bwiza.com/?Kigali-Gatsata-Umuturage-yandikiye-Perezida-ashinja-abayobozi-kumubeshya-inzu

Rwendeye Maxime

Umujyi wa Kigali