KIBEHO 25 : UBWICANYI NDEGAKAMERE BWAKOREWE ABANYARWANDA KU TARIKI YA 22 MATA

Spread the love

Yanditswe na Nema Ange

Uyu mwaka ku tariki ya 22 Mata, ku inshuro ya 25 harazirikanwa iraswa n’iyicwa ry’impunzi zo mu cyiswe ubwoko bw’abahutu babaga mu nkambi y’i Kibeho.  Imibare y’inzirakarenge zahaguye ntuzwi neza kubera abantu benshi batanga imibare itandukanye. FPR-Inkotanyi yakoze ubwo bwicanyi ndengakamere yemeye ko yishe abantu magana atatu (300), naho abantu benshi bakunze kwemeza ko hapfuye abarenga ibihumbi umunani (8 000), Gusa hari n’abemeza ko aho i Kibeho haguye ibihumbi bigera muri mirongo ine (40 000).

Kibeho, nyuma y’Ubwo bwicanyi ndengakamere

Abaryankuna twemera ko Ishyano nk’iryo iyo rigwiriye umunyarwanda umwe riba rigwiriye Abanyarwanda bose, kandi ko iyo umunyarwanda yishe mugenzi we, umuryango nyarwanda uba ubuze abantu babiri uwishe n’uwishwe. Kuri izo mpamvu twahisemo kugaruka kuri bumwe mu bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abanyarwanda bo mu cyiswe ubwoko bw’Abatutsi  cyangwa mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu ku i tariki ya 22 Mata haba mu Rwanda cyangwa muri Repubulika iharanira Democarasi ya Congo.

Ku mibare yanyuze kuri Radiyo urumuri ku i tariki ya 23 Mata 2019, ku i Itariki ya 22 Mata umuryango nyarwanda watakaje:

  • abantu barenga 7 000 bari muri stade Gatwaro mu mwaka w’1994;
  • abantu barenga 6500 bari mu kigo cy’abihaye Imana cy’Ababakira cy’ I Sovu mu mwaka w’1994;
  • abantu barenga 8 000 bari mu nkambi ya Kibeho mwaka w’1995;
  • abantu barenga 2000 bari mu nkambi ya Kasese na Biaro muri Repubulika iharanira Democarasi ya Congo mu mwaka w’1997.

Abo bose ni abavandimwe babarirwaga mu muryango nyarwanda, bose tugomba kubazirikana.

Amashusho yafashwe muri Jenoside yo mu Rwanda

Nkuko twagarutse k’ubwicanyi bwakorewe impunzi zari ikibeho, tukaba twaranagarutse k’ubwicanyi bwakorewe Abanyarwanda bari mu cyiswe ubwoko bw’Abatutsi aho twababwiye uko Abaryankuna baboba Jenoside yakorewe Abatutsi no Kwibuka, muri iyi nkuru tugiye kugaruka k’ubwicanyi bw’akorewe impunzi zari mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu, bugakorerwa mu nkambi ya Kasese na Biaro mu mwaka wa 1997 muri Congo.

Raporo yakozwe na Loni, yitwa “Maping Report”, igatangazwa mu mwaka wa 2010, ivuga ko , mu gitondo cyo ku ya 22 Mata 1997, imitwe y’ingabo za AFDL ya Laurent Desiré Kabila na APR ya FPR Inkotanyi, iherekejwe n’abaturage, bivugwa ko yishe byibura impunzi 200 mu nkambi za Kasese I na II, ihagarariwe kandi n’abasirikare bakuru ba APR. Ubwo bwicanyi bwamaze amasaha ari hagati y’arindwi na cumi n’abiri. Nk’uko amakuru menshi abitangaza, imitwe yahoze ari ingabo za Habyarimana les FAR n’ Interahamwe yari mu nkambi ariko abahohotewe benshi bakaba bari abasivili.

Nyuma y’ubwo bwicanyi, abasirikare bagiye mu mudugudu wa Kisesa bategeka abaturage baho babanyekongo kujya mu nkambi bagatoragura imirambo bakayishyira mu myobo rusange. Ariko nyuma yaho, mu rwego rwo guhisha ubwo bwicanyi, Abasirikare ba AFDL na APR  basubiye i Kisesa gucukura imirambo no kuyitwika. 

Ku tariki ya 24 Mata, abayobozi b’inkambi ba UNHCR na WFP hamwe n’abanyamakuru benshi basuye inkambi za Kasese I na II baherekejwe n’abasirikare baturutse muri AFDL / APR basanga Impunzi zose, harimo abarwayi n’abana, zari zarazimiye.

Nyuma y’ubwicanyi bwa Kasese, abasirikare ba AFDL na APR bateye mu nkambi ya Biaro, ku birometero 41 uvuye mu mugi wa Kisangani.  Bivugwa ko  ku i tariki ya 22 Mata 1997, izo ngabo zarashe mu buryo butaziguye ku nkambi y’impunzi ya Biaro, ihitana abantu bagera ku 100, barimo abagore n’abana.

Nyuma yo gukora ayo mahano, abasirikare bahise birukanka inyuma y’abari bashoboye guhungira mu mashyamba, bica umubare wabo utazwi. Basabye kandi buldozer mu kigo cy’ibiti gikorera i Kisangani kugira ngo bacukure ibyobo wagereranya n’imva rusange. Abatangabuhamya babonye imitwe ya AFDL na APR itwara inkwi mu gikamyo. Izo nkwi zikaba zarakoreshweje mu  gutwika imibiri y’abishwe.

Ubwo bwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanda n’abarundi bo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu bwamaze iminsi itatu bubera mu nkambi cyangwa mu mashyamba aho izo mpunzi zageragezaga guhungira.

Mu nkambi ya Kasese I na II habarirwagamo impunzi zigera ku bihumbi 50 000, no mu nkambi ya Biaro hakabarirwamo impunzi zigera ku bihumbi 30 000. Umubare w’impunzi zishwe ntuzwi, ariko umuntu ntiyabura kwibaza aho abantu barenga ibihumbi 5 000, umuryango w’abaganga batagira umupaka wavuze ko bari mu nkambi za Kasese, bananiwe cyane cyangwa barwaye ku buryo batashoboraga kugenda  baba baragiye?

Turazirikana ko “nta rupfu rwiza rubaho”, ko Abanyarwanda bose bavuzwe hejuru ababishe babazizaga uko bavutse, ko aya mahano yose yagwiriye Abanyarwanda bose, kandi ko umuryango nyarwanda waratakaje abishe n’abishwe.

Nk’Abanyarwanda ntitwagombye gutinda ku mibare y’inzirakarengane, n’ubwo ari ngombwa ko ivugwa, ahubwo twagombye guharanira ko nta n’umunyarwanda n’umwe wicwa n’undi munyarwanda.

Nema Ange