KAGAME,INTAMA, INKOKO N’ABAPFUMU MU RUGAMBA RW’INKOTANYI MURI ZA 90.

Spread the love

“Kagame niwe watumije umupfumu Kyangwari, bazana intama n’inkoko by’umweru, babikinjira mu Kaniga, bahataburura ibirozi bya Habyarimana, bahakorera n’imihango inyuranye ya gipfumu, urugamba rurakunda rurashoboka…” Ubwo ni ubuhamya bwa Karangire (Twahaye iryo zina ku mpamvu z’umutekano we), wari umwe mu basirikare bari ahakorewe iyo mihango ya gipfumu.

Nyuma y’aho Ijisho ry’Abaryankuna risohoreye inkuru ryari ryahawe n’umusaza Nyirindikwe ku ntama yavuzweho byinshi yakunze kugaragara iri gukorana akarasisi n’abasirikare b’Inkotanyi (APR), aho uyu musaza yemezaga ko iyi ntama bayihawe n’umupfumu w’Umuyisiramu, akanabategeka kuyireba bakireba,(niba utarasomye iyo nkuru wayisoma ukanze hasi aha). Bwana Karangire  wari muri izi ngabo yaratwandikiye aduha andi makuru arebana n’indi ntama ndetse n’undi mupfumu watumijwe na Kagame akazana amarozi akomeye ngo akanataburura ayari yazingiye Inkotanyi mu micungararo y’umupaka zananiwe kuharenga.

Bwana Karangire, yabwiye Ijisho ry’Abaryankuna ko urugamba rugitangira ingabo zari iz’igihugu zitwaga FAR zaziguye nabi bikomeye, zibicamo benshi kandi batakaza n’ibikoresho byinshi aribyo bitaga kubakubita inshuro, inkotanyi zitangira kwicuza icyazizanye wa mugani w’indirimo Ex-FAR yajyaga iririmba.

 Bukeye Kagame usanzwe yizera imyuka y’abapfumu n’abarozi atumiza umupfumu ahitwa Gahunge ho muri Kyangwari mu gihugu cya Uganda. Umupfumu ahageze ngo ababwira ko Habyarimana yabatsiritse ko badashobora kurenga umutaru, ko ahubwo nibahumbya gato arabahumbahumba. Kagame ati “Kora iyo bwabaga udushakire insinzi…” Umupfumu yategetse ko bazana INTAMA N’INKOKO by’umweru. Abijyana ahitwa mu Kaniga,(ubu ni mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi) agira ya ntama na ya nkoko abikata amajosi, amaraso ayamishura k’ubutaka maze arangije ataburura ibirozi yavuze ko byari byarahatabwe na Habyarimana wari Perezida icyo gihe, maze bahakorera imihango ya gipfumu na Kagame ahibereye.

Karangire yagize ati: “Umupfumu amaze gutaburura ibyo birozi no gukoresha ibindi bye, twatangiye kujya mbere dutangira no gufata imisozi. Naho ubundi byari byanze da! FAR yari itumaze!”

Bwana Karangire avuga ko intama yagaragaye ikorana akarasisi n’abasirikare b’Inkotanyi koko yari iya Kayitare wayoboraga  batayo y’101, icyakora ngo ntazi neza niba iyo nayo ifite inkomoko k’umupfumu. “Iyo nzi neza ni iriya yazanywe n’umupfumu wa Kagame waturutse Kyangwani. Yo nari mpibereye. Bayikase ijosi bamishura amaraso…hashize akanya umupfumu ati mucukure aha, bacukuye turumirwa! Twaguye kuri bya kabutindi, umupfumu atubwira ko ari Habyarimana wari waradutsiritse!”

Bwana Karangire yadutangarije ko atangazwa no kubona Kagame yagiye mu masengesho yo gusengera igihugu ari kumwe n’abitwa abapasitori! “Buriya Kagame waba umugiriye neza umujyanye nko mu ngoro ya Nyabingi. Icyakora mperutse kubona yazanye ikigirwamana kitwa Babu cyo mu Buhinde. Buriya hariyaho rwose naravuze nti dore Kagame wo mu myuka mibi ayisaziyemo”

Mu kutwandikira, Bwana Karangire yavugaga ko uriya mupfumu wa Kagame yazanye intama n’inkoko mu Kaniga, iriya ya Kayitare isanzwe aho. Tumubajije icyo atekereza ku kuba kabone n’ubwo abantu bakunda imbwa cyane ntawe uyihingukana mu birori bikomeye, ariko Inkotanyi zo zikaba zari zikomeye kuri iriya ntama, yadusubije muri aya magambo: “Ibyo byo bariya bagabo bose bizereraga mu bupfumu, bakubitanye na Kagame bihumira ku mirari. Menya ahubwo we no gucuragura yacuragura!”

Pasitor Rick Warren na Paul Kagame.

Mbese uku kumena amaraso kwa Kagame ntiyaba abikura kuri iyo mikoranire ye n’abapfumu? Kagame amaze kugaragara inshuro nyinshi ari kumwe n’abapasiteri nka Rick Warren, Antoine Rutayisire n’abandi. Uwaturusha amakuru ko yaba yarihannye cyangwa yarihanishijwe n’aba bapasitori yazatubwira!

Umurungi Jeanne Gentille