KAGAME NGO INGABO ZE NTAKARUHUKO… NGO ZITEGUYE GUHANGANA N’UWAMWANDURANYAHO.

Spread the love

Mu ijambo rye rigufi yavugiye i Gako ho mu Bugesera aho yasozaga ku mugaragaro amahugurwa  y’abofisiye 320 bahawe ipeti rya sous lietenant, Kagame yavuze amagambo asa nuwivuga kuko ibyo yatangagamo impanuro niwe ubwe byananiye. Kagame bizwi n’isi yose ko ashotorana muri aka karere, yabwiye abasirikare ko bize, bigishijwe guhangana n’ababashotora! Aha akaba yabicuritse kuko ahubwo yari kuvuga ko bigishijwe guhangana n’abo aba yashotoye.

Mu ijambo yavugiye Gako, kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2019, Kagame yavuze ko abanyarwanda bagomba kuba mu mahoro kandi nyamara niwe wababujije amahoro. Yanavuze ko ingabo zigomba gukora ku buryo abanyarwanda banezerwa…nyamara yababujije umunezero ubu bari ku rutonde rwa nyuma mu baturage bishimye ku isi!  Yavuze ko kandi abanyarwanda bagomba gutunga bagatunganirwa! Nyamara ntawe uyobewe ko yabujije abanyarwanda gukora, ko bityo yababujie gutunga, bityo ntawakwirwa atekereza ibyo gutunganirwa. Abanyarwanda bose ubu babara ubukeye, uhereye kuri Kagame we ubwe ugenda ukebaguza, atazi ko ari burare iyo araye ntaba azi ko ari buramuke. Atora agatotsi ari hanze, ngo akaba ariyo mpamvu iminsi myinshi asigaye ayimarira hanze nk’uko tubikesha abasesenguzi ku ngendo ze zarenze urugero!

Kubwira abasirikare ko bateguriwe guhangana n’abashotorana, kandi ari we bizwi ko ashotorana muri aka karere, hari ababyumvisemo byinshi. Yasoje ijambo rye abwira abasirikare ko bagomba kwitegura guhangana n’imirimo ikomeye mu minsi iri imbere, ngo akaba anasaba abanyarwanda kuzabaherekeza!

Hari amakuru akomeje gucaracara hirya no hino ko Kagame yabuze uko yakwiyahura kuri Uganda ashinja gufasha abamurwanya, mu gihe mu majyepfo mu Burundi naho bivugwa ko bamurambiwe ku bury obo bamutangarije ku mugaragaro ko ari umwanzi kandi ko bazamumesa.

Usibye ibi by’abaturanyi kandi, abanyarwanda nabo ubwabo ntibamworoheye, kuburyo mu minsi itarambiranye ibintu bishobora kuzahindura isura uwahekwaga akigenza. Gutoza igisirikare, kongerera abandi amapeti no kwirwa abahinduranya mu myanya, biraboneka neza ko ntacyo bizafasha Kagame! Iyi manda yibye birasa n’aho atazayirangiza!

Rubibi Jean Luc

Umujyi wa Kigali.