KAGAME NA UGANDA URWISHE YA NKA RURACYAYIRIMO: KAGAME NGO NONEHO YABONYE IBIMENYETSO SIMUSIGA Y’IBYO YASHINJAGA UGANDA!

Spread the love

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa, Kagame yabajijwe ku mubano na Uganda no kubibazo by’umupaka, maze ahita aboneraho kwigirizaho nkana Igihugu cya Uganda, kubwe abona nkaho yatsinze icy’umutwe nyuma y’aho afatiye Maj Mudhasiru n’abagenzi be, akaberekana bemera ko bamwe muribo bavuye muri Uganda mbere y’uko berekeza mu mashyamba ya Congo.

Kagame yavuze aningura cyane igihugu cya Uganda agaragaza ko ari ikinyamafuti rwose! Kagame yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo kuva i Luanda muri Angola bemeranyije ko buri kwezi bazajya bakorana inama. Inama yambere ngo yabereye i Kigali iyagombaga gukurikiraho yari itegerejwe kuwa 16 Ukwakira ikabera Kampala, ariko Uganda irinumira.

“Iyo nama bayimuriye kuwa 13 Ugushyingo, nabwo babanza kubishyira mu binyamakuru! Tumaze kubisoma mu binyamakuru, tubona kubona ubutumire ku mugaragaro! Ibyo byose icyonzicyo, bifite icyo bivuze! Nubwo bimeze bityo rero, mugihe twariho dusatira iyo taliki ya 13/11, twagiye kumva twumva barongeye badutumaho, ngo ntibikibaye kuya 13 ahubwo ngo babishyize kuwa 18 Ugushyingu! Ntakundi twabigenza…bashatse bavuga ko ntanikibaye…nabyo twabyakira!”

Kagame yakome avuga ubona rwose ashyize ibirenge hasi agira ati: “Ariko intandaro y’ibi byose mwarayibonye…aba bantu bari mu nkiko!”

Kagame avuga ko Uganda yari yarahakanye igatsemba kugeza babonye ibihamya by’abantu bari mu nkiko babitangira ibimenyetso.

Kuba Kagame afite abantu bakekwa…ntibizwi niba bivuze ko Uganda yo yemera ko ibyo bavuga aribyo! Ikirenze ibyo n’urukiko ubwarwo ntirurabibemeza. Niyo rwabyemeza, hari igihe urubanza rwajuririrwa. Kuba rutarapfundikirwa kuburyo bwa burundu ngo ruhinduke itegeko, ibyo Kagame arimo gukora babyita kubyina mbere y’umuziki!

Kagame yongeye kugaruka ku “bantu be” bafunze avuga aningura ko Uganda imufatira abantu ivuga ko baba ari abanetsi “u Rwanda nirwo rukeneye kumenya ibibera muri Uganda, yo ntikeneye kumenya ibibera mu Rwanda…kuneka ni uko umujyo umwe!”

Kagame kumugararo yiyemereye ko abantu afite munkiko (Major Mudhasiru n’abagenzi be 25) ko ari igisirikare cye cyabafashe, bityo aba akuyeho igihu n’igihuha cyo kuvuga ko ari ingabo za Congo FARDC zabafashe! Mu magambo ye: “We have the story where these arrests originate from and even the source. IS THE SAME PEOPLE THAT WE HAVE ARRESTED WHO ARE HERE, SAME ORGANISATION OPERATING IN NEIGHBORING COUNTRIES AND BEYOND…”

Kagame ngo yabonye ibimenyetso simuziga! Byaba hari icyo bizamumarira?

Kagame yabwiye abanyamakuru ko nubwo bimeze bityo, Abanya-Uganda bashobora kujya uko bashaka mu Rwanda, batabishaka bakabireka! Kagame yavuze ko nyuma yaho Uganda ikorewe n’isoni igasa nk’ifatiwe mu cyuho, ngo ubu yatangiye kurekura abantu kubwinshi. Ariko ngo igitangaje ngo nabo isubije mu Rwanda ntibikora ku mugaragaro. Ngo yitwikira ijoro, ikabajugunya ku mupaka ikabohereza mu Rwanda!

Kagame yavuze ko ikibazo cyo gufungura umupaka kizabaho ari uko Uganda ikemuye ikibazo cyatumye umupaka ufungwa! Aha twakwibaza ufite inyungu ku gufungurwa ku mupaka uwo ari we! Ari Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ninde uhombera muri iryo fungwa ry’umupaka cyane?!

Niba Kagame yumva ko Uganda ariyo igomba gutera intambwe ya mbere yo gufungura umupaka, Uganda ikaba yumva atariyo igomba gufata iya mbere, ninde uuzafunguza imipaka y’u Rwanda?

NTAMUHANGA Cassien