Kagame akomeje guhishura ibanga rikomeye ryihishe mu mugambi w’ubwiru wa FPR wo gusenya igihugu.

Spread the love

Nyuma y’amezi ane Paul KAGAME agaragaje neza ishusho FPR yagejeje ku Rwanda aho ifatiye ubutegetsi mu kiswe umwiherero w’abayobozi wabaye kuwa 09-11 Werurwe 2019, aho yagaragaje uburyo umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu bawuzambije, agaragaza uko ubukungu bw’igihugu babukubise hasi kugeza ubwo yategekaga abo bayobozi kugurisha inganda zirimo CIMERWA yaje kugurisha mu minsi ishize, nanone aho yagaragaje ko yishe kandi akomeje kwica Abanyarwanda, n’ibindi byinshi yagaragaje muri icyo cyiswe umwiherero w’abayobozi. Uyu munsi mu kiswe ibirori byo kwibohora 25, perezida Kagame yongeye guhishura ibihishwe mu mugambi mubisha wa FPR wo gusenya u Rwanda.

Ni mu gihe hashize imyaka 25 ingabo za FPR-Inkotanyi (RPA) zifashije  Kagame n’agatsiko ke kwikubira ubutegetsi n’ibyiza byose by’igihugu binyuze mu muvu w’amaraso y’inzirakarengane z’Abanyarwanda zitagira ingano. Nyamara ku rundi ruhande Abanyarwanda ntibakibagirwa ibibi birimo ubwicanyi, ubusahuzi no kumeneshwa abahezanguni bo muri FPR babakoreye kuva 1990 kugeza magingo aya nubwo ibinyoma n’icengezamatwara bya FPR bibereka ko u Rwanda rwacunguwe.

Byavuzwe ukuri koko ko utsinze ari we wandika amateka, Iyo usubije amaso  inyuma ukareba inyito y’uyu munsi wo kuwa 4 Nyakanga watangiye witwa ”kwibohoza“ ukaba usigaye witwa ”kwibohora”, usanga ariho ingabo za FPR na Kagame uziyoboye bafashe ubutegetsi ariko witirirwa ukwibohora kw’Abanyarwanda. Ni iki Abanyarwanda bibohoye? Intambara yo gufatata ubutegetsi yabasigiye iki? Ese ikibazo FPR-Inkotanyi yagaragazaga n’icyo yaje ishyize imbere? Cyangwa yabaye ya gahunda ya nteranye ntegeke?

Iyo usubije amaso inyuma ukareba ingaruka z’intambara FPR yizihiza gutsinda uyu munsi, ukanumva neza igisobanuro cy’igice cy’ijambo kagame yavuze, aho  yateruye agira ati:” Ingabo za FPR-Inkotanyi ntizarwanye intambara yo gusana cyangwa kuvugurura ibyariho ahubwo twaharaniye kuzana  ibishya bishya”.

Umuntu wese utekereza wumvise iri jambo ntiyabura kwibaza niba ya nyito y’urugamba rwo guhagarika Jenoside  atari ikiraro, kuko iri jambo ryagaragaje ko  gahunda yari ihari ari uguhera kuri zeru, bishatse kuvuga ko hagombaga gukurwaho ibisanzwe (abantu, ibintu, n’ukuntu) kandi koko uwakwitegereza wese ntiyabura kubona ko icyo gukuraho abantu mu bwicanyi butandukanye ndengakamere bwahitanye abatangira ingano hano mu Rwanda no mu mahanga bwagezweho, hakabaho gukuraho, kwibasira no gushaka kurandurana n’imizi umuco nyarwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda bagoreka umunsi ku munsi, ibi ni byo uyu mutegetsi yashimangiye avuga ko ngo basize amateka inyuma, bishatse kuvuga ko nta gaciro bayaha.

Ntawuyobowe kandi uko bakuyeho inkorane (system) y’uburezi n’umurimo yatangaga umusaruro bagashyiraho ibyo ntazi, nta wabura kuvuga ukuntu bahinduye amazina y’ahantu, uturere, intara n’ibindi byose bigamijwe gusiribanga u Rwanda n’amateka yarwo ku ruhande rumwe, ariko ku rundi ruhande hagamijwe gisibanganya ibimenyetso by’amahano FPR yakoreye Abanyarwanda, n’ibindi byinshi.

Ese ubwo hari gahunda yo gukiza ubuzima bw’abantu yaririmo cyangwa ubuzima bw’abantu bwabaye ikiraro cyo kwambukiraho? Nta kabuza ko umunyarwanda wese wibaza impamvu ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bukora ibishoboka byose ngo busambanguze ibyo bwasanze abonye igisubizo, ntabwo ubutegetsi bwa FPR bufata gahunda bugendeye kubyo abaturage bashaka ahubwo bugamije gukuraho icyitwa ko cyahozeho cyose.

Ese bizashobokera ubutegetsi bwa FPR gusenya ibyo butubatse byose, kurimbura abagize uruhare mu kubyubaka bose?

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Twitter: @abaryankuna

YouTube: kumugaragaro info

BYAMUKAMA Christian