IYO KWIHANGANIRA AKARENGANE BYARANGIYE ABATURAGE BABA BASIGARANYE AMAHITAMO AMWE YO KWIRWANAHO: IBYABAYE MU RUHANGO NA GASABO NI IKIMENYETSO SIMUSIGA

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri, tariki ya 4 Mutarama 2022, inkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza inkuru y’umuturage witwa Alexis Rutagengwa wo mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo wasenyewe inzu, nyamara yarayubatse mu buryo bwemewe n’amategeko, ayubaka ubuyobozi bwose bumureba, ariko imaze kuzura, ku kagambane gakabije isenywa n’Umurenge wa Ruhango, kubyihanganira biramunanira, yadukira imodoka ya Gitifu w’uwo Murenge ayiha inkongi y’umuriro.

Uyu Alexis usanzwe ari umushoferi yatunguwe no kubwirwa n’abaturanyi ko ubuyobozi bw’Umurenge, burangajwe imbere na Gitifu Jean Bosco Nemeyimana, buherekejwe n’inzego z’umutekano, bwakodesheje abakarani benshi bazana amapiki n’amasuka bajya kumusenyera inzu, nyamara mu by’ukuri yarayubatse ubwo buyobozi bwamuhaye ibyangombwa, akanemeza ko atangira kubaka nta muyobozi n’umwe wigeze ahagera ngo amuhagarike, ahubwo bahengereye imaze kuzura, ayituyemo barayisenya n’ibikoresho birimo ibiti n’amabati barabitwara, abura aho yabariza na hamwe. Aka karengane rero ni ko kamuteye umujinya ukabije.

Ubuyobozi bumushinja ko yubatse inzu adafite ibyangombwa byuzuye kuko buvuga ko ibyo afite yabibonye binyuze muri ruswa. Abaturage bakavuga ko ikosa ridakwiye kuba iry’umuturage, ahubwo hakwiye gukurikiranwa umukozi w’Umurenge watanze ibyo byangombwa byo kubaka, uko yaba yarabitanze kose.

Iyi nzu yari yubatse mu Kagari ka Nyamagana, mu Mudugudu wa Kabutare I, hafi cyane y’umuhanda, ku buryo uwahageze wese yibajije icyo ubuyobozi bwategereje ngo buyisenye yuzuye, bagasanga ari ubugome ndengakamere bwo gukenesha uyu muturage kuko amafaranga yayishoyeho harimo ayagujijwe banki kandi yo ikaba itazahwema kumwaka inyungu, ititaye ko uyu muturage yasenyewe. Birababaje kwishyura aho adatuye!

Amaze kumenya ko inzu ye bayararitse yahise azamuka ajya mu mujyi, ku nyubako ya BK, aho Gitifu akunda guparika imodoka ye, maze ashaka essence ayisukaho, arayitwika ubundi hagenda we. Abaturage bari hafi aho bihutiye kuzimya, ariko uwayitswitse we yari yamaze kwanduruka kare cyane, abandi bayizimya bigura.

Abaturage bavuga ko inkongi yari ikomeye, ariko abaturage babashije kuyizimya bidatwaye umwanya munini, bakavuga ko isomo bakuye muri iki gikorwa ari uko Leta ikwiye kujya ifata ibyemezo bidahahamura abaturage. Gitifu wa Ruhango wasenyeye umuturage yabajijwe niba yarasenye inzu yubatswe ifite ibyangombwa araruca ararumira, ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwanga kugira icyo butangaza. Nta kabuza rero ni ikimwaro kuko ibi byangombwa byatanzwe n’umukozi, bamwe bakemeza ko ari ruswa yamunze aka Karere.

Abaturanyi ba Alexis ngo ntibumva ukuntu umuntu yubaka inzu abanje gusiza ikibanza, agashyiraho fondation, akazamura inkuta, agasakara akagera aho gukinga ubuyobozi bwose burebera, nyamara yamara kuyitaha akabona barayisenye. Ntibibaza kandi igihe ibi bizararangirira kuko bimaze iminsi muri aka Karere, ndetse mu 2018, abashinzwe imyubakire 8 mu Mirenge 9 igize aka Karere, birukanywe bazira ruswa yo mu myubakire, ariko nta cyahindutse, byabaye aka wa mugani wa Kinyarwanda ugira uti “wirukana umugore uguguna igufa, ukazana urimira bunguri”, abashya baje barusha ubukana abagiye mu kurya ruswa.

Undi muturage wo mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo witwa Mukakabera Marie Grâce, yakoreshejwe n’inzego z’ibanze zashakaga kwikiza umuturanyi we witwa Ndagijimana. Nyuma y’uko uyu Ndagijimana yanze kurahira muri FPR, igikorwa cyari cyateguwe n’Umurenge, yavuze ko adashobora kurahira mu ishyaka rihora rimwaka imisanzu, kandi akaba ntacyo rimariye abaturage. Mu magambo ye avuga ko nta shyaka abamo, nta n’iryo azigera abamo, kuko abona ntacyo byamumarira mu bucuruzi bwe akora.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwamuhururije Polisi na RIB maze bajya kumufungira i Rusororo, bumushinja kugumura abaturage, maze amaze iminsi 5 babona ikirego cye kitajyanwa mu rukiko kuko nta bimenyetso bari bafite, baramurekura arataha, ariko ataha yaranegekaye kuko yararaga ahagaze cyangwa agakumbagurika kuri sima, barangiye umuryango we kumuzanira icyo kwifubika cyangwa kuryamaho, arababazwa bikomeye.

Nyuma y’ukwezi kumwe yongeye guhamagarwa na RIB noneho ashinjwa ko yambuye umuturanyi we witwa Mukakabera Marie Grâce, ndetse akamuha chèque itazigamiye. Noneho icyaha nshinjabyaha gihimbano cyari kibonetse, ariko Ndagijimana ategereza ko Mukakabera aza kumushinja aramubura aritahira. Yongeye kwitaba inshuro ebyiri, ariko umurega akabura akongera agataha. Yahise abona ko bafite gahunda yo guhora bamusirigiza afata umwanzuro wo kutazongera kwitaba na rimwe, ndetse abishyira mu bikorwa.

Uyu Ndagijimana yakomeje kujujubywa kugeza ubwo yavuye aho yari atuye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ahungira mu Karere ka Rusizi, ariko noneho RIB ishyikiriza ikirego Urukiko rw’Ibanze rwa Kibagabaga, ndetse bamusabira mandat yo kumufata, agashyikirizwa urukiko, kuko bari bamenye ko yagarutse i Kigali. Iyi mandat yasinywe ku wa mbere tariki ya 03/01/2022, maze ku wa kabiri tariki ya 04/01/2022, agabwaho igitero mu masaha ya saa mbiri z’ijoro, ababwira ko adashobora kwitaba muri iryo joro, asobanurira uhagarariye RIB muri Gasabo ko aho atuye hazwi, igihe bamushakira cyose bamubona, ajya mu nzu arikingirana.

Inzego zose zahise zimurarira ijoro ryose, maze abonye bikomeye abashumuriza imbwa araryama, abarekera mu byabo. Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 05/01/2022 abapolisi, RIB n’irondo bamennye urugi binjira mu nzu ariko baramushaka baramubura, noneho bamushinjaga kurwanya abashinzwe umutekano, bafata abazamu babiri, umukozi wo mu rugo n’umugore wa Ndagijimana bajyanwa gufungirwa ubusa, kugeza uyu munsi twandika iyi nkuru barafunzwe naho Ndagijimana yaburiwe irengero, nta wuzi aho aherereye.

Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko abaturage bagenda bamenya uburenganzira bwabo gahoro gahoro, akarengane kabaye kenshi cyane ku buryo hari abaturage batagishoboye kukihanganira. Igikurikiyeho rero nta kindi uretse guhaguruka bakirwanaho, bakarengera uburenganzira bwabo. Kuba aka karengane kareberwa n’inzego zikomeye mu gihugu, bigaragaza ko ntacyo FPR yitayeho ngo irengere abaturage bari ku ngoyi.

Nta yandi mahitamo na makeya abaturage basigaranye, uretse guhaguruka bakarwanya akarengane bakorerwa na FPR Inkotanyi, nyamara ikirirwa ibeshya ngo “umuturage ku isonga”. Umuturage yaba ku isonga ate kandi asongwa? Bigaragara neza ko amabi ya FPR yamaze kugera ku gasongero, abaturage barugarijwe, kandi nta burengezi bundi buhari, usibye guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo. Abadafungiye ubusa baracyakomeje kwamburwa ibyabo kandi henshi na henshi Leta ya FPR iba ibiri inyuma cyangwa igakingira ikibaba ababifitemo uruhare. Biteye agahinda kwamburwa n’abahagarikiwe na Leta. Mana y’u Rwanda tabara abawe, FPR irakataje mu kubarenganya, kandi nta yandi maherezo uretse kwirwanaho.

FPR, AKARENGANE WASHYIZE KU BATURAGE KARARENZE, OYA OYA, NTITUZAGUKUMBURA

Nema Ange