ITANGAZO : UMUSANZU N’UMURAGE WA NIYOMUGABO NYAMIHIRWA GÉRALD

Spread the love

ITANGAZO : UMUSANZU N’UMURAGE WA NIYOMUGABO NYAMIHIRWA GÉRALD

Ubuyobozi bw’ Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igahango cy’Igihugu, (Rwandan Alliance for the National Pact/RANP-Abaryankuna) ruramenyesha abantu bose ko ukwezi kwa Nzeri kwahariwe kuzirikana Umuryankuna w’umushumi Niyomugabo Nyamihirwa Gérald wari kuzuza imyaka 39 y’amavuko ku itariki 10 Nzeri uyu mwaka.

Iyo gahunda izakorwamo ibikorwa bitandukanye bizagaruka ku nsanganyamatsiko zitandukanye zigaruka ku: kubuzima bwe bwite, umusanzu we mu kubaka no kubura u Rwanda, umurage yasigiye u Rwanda, urugendo rwe mu mpinduramatwara Gacanzigo, ibyo yanenze FPR, ifungwa n’iburirwa irengero rye n’izindi

Ntimuzacikwe kandi n’ikiganiro kidasanzwe cyo kumuzirikana kizaba tariki ya 27 Nzeri 2020, saa cyenda z’i Kigali kuri YouTube y’Abaryankuna TV.

Mushobora kutugezaho ubuhamya bwanyu mubinyujije kuri email : abaryankuna.info@gmail.com Cyangwa kuri WhatsApp kuri nomero : +33 7 49 47 90 02.

Mugire Amahoro!

Bikorewe Gicumbi kuwa 31/08/2020

Ndabarinze Mugabo.

Umunyamabanga Mukuru wa mbere

RANP-Abaryankuna

One Reply to “ITANGAZO : UMUSANZU N’UMURAGE WA NIYOMUGABO NYAMIHIRWA GÉRALD”

  1. “MORONI: KAGAME NA NYAMVUMBA BAKAMYE IKIMASA!!!
    By AdminPosted onApril 16, 2019”
    mwebwe muracabesha abantu raba ivyo mwanditse none SANKARA ubu ari hehe

    MBE MWABAGABO B IBIJUJU NTIMWOBESHUZA IYI NKURU
    HARIHO UMUNTU YOBA AKIBIZERA§§§§
    FAKES NEWS

Comments are closed.