ITANGAZO RYIHUTIRWA – UBUTEGETSI BWA FPR BWASHIMUTSE NOMERO YA TELEFONE +250782272427

Spread the love

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho mu Rugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu/RANP-Abaryankuna, buramenyesha abantu bose ko nomero ya telefone +250782272427 isanzwe ikoreshwa n’urwo rugaga mu buryo busanzwe bw’itumanaho, uburyo bwa WhatsApp, Telegram na Signal ko yashimuswe n’ubutegetsi bwa FPR zikoresheje uburyo bwo kuyicura (Sim swap), ubu ikaba iri gukoreshwa n’abantu batazwi.

Ku bw’ibyo turasaba abantu bose kwirinda kuyihamagara cyangwa kuyoherezaho ubutumwa bugufi mu gihe hakiri gushakwa indi yizewe tuzajya dukoresha, tukazayibamenyesha bidatinze.

Tuboneyeho kwamagana ibikorwa nk’ibi by’ubugwarri buturuka ku bwoba ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye bukomeje kwivurugutamo, dusaba Abanyarwanda bose kutagira igihunga, ahubwo bakarangwa no gukoresha ubwenge tukaramira igihugu cyagizwe akarima k’agatsiko.

Mugire amahoro.

Nema Ange

Umwanditsi Mukuru.