ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

Spread the love

Ubuyobozi bw’Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankuna bubabajwe no gutangariza Abanyarwanda bose n’abanyamahanga/inshuti z’u Rwanda ko umwe mu Baryankuna b’umushumi akaba n’umwe mu bayobozi muri urwo Rugaga bwana Cassien NTAMUHANGA yafashwe agafungwa mu gihugu cya Mozambique ku cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021.

Nyuma yo kumenya ayo makuru, Urugaga rwakomeje gukurikirana ibirebana n’icyo gikorwa, busanga gifitwemo uruhare n’ubutegetsi bwa FPR bwifuza ko NTAMUHANGA yoherezwa mu Rwanda kugirirwa nabi nk’uko bwishe abandi Baryankuna b’umushumi NIYOMUGABO Gerard na KIZITO Mihigo butaretse n’imiryango yabo kimwe niy’abandi Banyarwanda benshi.

Hashingiwe kuri ibyo:

  1. Ubuyobozi bw’Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu buboneyeho gushimira abantu bose bakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera no guharanira uburenganzira bwa NTAMUHANGA Cassien muri ibi bihe bigoye.
  2. Ubuyobozi bw’Urugaga burasaba abantu bose guhuza imbaraga n’ibitekerezo gutabariza Cassien NTAMUHANGA, mu buryo bwose bushoboka bwatuma imigambi ya FPR yo kumwirenza iburizwamo.
  3. Ubuyobozi burasaba abantu bose gufatanya n’Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu n’umuryango wa NTAMUHANGA guhuza ubushobozi bwatuma uyu mugambi mubisha wa FPR uburizwamo mu buryo bwihuse.
  4. Ubuyobozi burasaba Abanyarwanda gukomera no kudacibwa intege n’ibikorwa nk’ibi FPR ikomeje gukorera abatavuga rumwe nayo, ahubwo hagakomezwa ibikorwa byose biganisha ku mpinduramatwara Gacanzigo mu Rwanda.
  5. Ubuyobozi kandi buboneyeho kunyomoza ibinyoma byose ubutegetsi bwa FPR bukwirakwiza bushingiye kuri iki gikorwa kigayitse, byo guharabika, no gushyira Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu mu kwaha kw’ayandi mashyaka, no kuruhuza n’ibikorwa binyuranye n’intego zarwo, kuko Urugaga ari umuryango wigenga mu ntego no mu mikorere.

Bikorewe i Gicumbi ku wa 27 Gicurasi 2021

Ubunyamabanga bukuru.

Tel: +33749479002