IRYAVUZWE RIRATASHYE, UBUFATANYE BWA LETA YA NYUSI N’INGABO ZA KAGAME BUKOMEJE KUGARIKA INGONGO

Spread the love

Yanditswe na Mugenzi Emmanuel

Ku i tariki ya 13/9/2021 harashwe umucuruzi ukomeye muri Mozambique akaba yarashwe amasasu agera kuri 6 ahita yitaba imana .

Ninkuru ibabaje ariko ikaba idatunguranye kuko nyuma yuko Mozambique imaze kwemera ko Claude Nikobisanzwe agirwa ambassaderi muri Mozambique akaza gutanga ruswa yo kugura impunzi zituye muri Mozambique kuli Nyusi haje kwiyongeraho umwicanyi ruharwa Innocent Kabandana uyoboye ingabo zagiye muri Mozambique k’uburyo budasonutse ariko bikaba bigaragara ko zagiye kunyungu za Nyusi kugiti cye (kuko si inyungu zigihugu ), ubundi Kagame nawe agahabwa impunzi zo muri Mozambique. Umuntu yakwibuka ko mbere yuko ingabo zu Rwanda zijya muri Mozambique impunzi yabagaho kuburyo bwemewe namategeko, Cassien Ntamuhanga, yatwawe na police ya Mozambique akaza kuburirwa irengero.

Tukaba tuboneyeho kwibutsa Leta ya Mozambique ko iki gikorwa kigayitse kitazarangira aho, ababigizemo uruhare batabiryojwe  muminsi irimbere cyane president Nyusi igihe azaba avuye kubutegetsi, tukaba tumusaba ko yakora ibishoboka Leta ye yerekane aho Cassien Ntamuhanga aherereye .

Reka tugaruke kubantu 3 aribo president Nyusi, Claude Nikobisanzwe, na Innocent Kabandana (uyoboye ingabo zagiye ku rwana muri mozambique).

Claude Nikobisanzwe ashinjwa ubwicanyi  bwakorewe ku baturanyi be (South Africa ) kugeza aho banamwirukanye muri ambassade ya Sout Africa ariko agizwe ambassador muri Mozambique ntanuwigeze agira icyo abaza yakiriwe nta nkomyi, ibi bikaba byerekana  ko ubuzima bwa Banyarwanda ntacyo bubwiye abanyamahanga.

Innocent Kabandana wari attache miritaire  muri America yakoze ibikorwa byumbwicanyi bukomeye kwisi hose ariko ntacyo twigeze twumva america ivuga !

Muribuka ko aho agereye Mozambique yahise ashaka gushimuta umunyamabanga mukuru wishyirahamwe ry’impunzi muri Mozambique (Wellars Byiringiro) wari watwawe 12/08/2021 ariko imana igakinga ukuboko akaza kuboneka ariko kuri uyu munsi ibisobanuro bikaba bitarasobanutse, ibyo byose rero bikaba ari ikibazo kumpunzi z’abanyarwanda ziri Mozambique .

Claude Nikobisanzwe yatangiye akazi ke nka Ambasaderi kuwa 03 Mata 2019.

Naho president Nyusi byaba byiza amenye amateka ya Laurent Kabila (wahoze ategeka Congo) aho ko  kuva yabazana Congo byarangiye bamwishe kandi nubu bakiri Congo kugeza ubu bahungabanya umutekano wa Congo aho bakorera ubwicanyi bwa hato na hato .

Abaturage ba Mozambique rero bararye bari menge ikindi kandi abo muri opposition ya Nyusi aribo bashobora kwibasirwa kurusha abandi ndetse nabo muri Leta nabo abatumva ibitekerezo kimwe nawe nabo bishobora kutazaborohera.

Impunzi z‘Abanyarwanda cyane bari mukarere ka africa ya majyepfo  bagomba kunga ubumwe bagatabarana ndetse na Abanyarwanda bose bagahaguruka bakavuga abicanyi bose aho bari mubihugu batuyemo ni ubwo bitabyara umusaruro uyumunsi ariko ejo bizagira akamaro, kuko ntakiza kiva mubwicanyi .

Mugenzi Emmanuel

One Reply to “IRYAVUZWE RIRATASHYE, UBUFATANYE BWA LETA YA NYUSI N’INGABO ZA KAGAME BUKOMEJE KUGARIKA INGONGO”

  1. mbega ubujiji none U Rwanda ruhize genocidaire muri Mozambique ntaburenganzira
    America iriko ikora iki ahantu hose hari abansi bayo
    RDF hongora injavyi

Comments are closed.