IREME INVEST IKIGEGA KIJE KWIYONGERA K’UBUJURA BWA FPR BUNYUNYUZA ABANYARWANDA

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022, PAC, Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu,  yamurikiye Inteko Rusange, icyavuye mu gucukumbura gahunda yo kubyaza umusaruro inyubako za Leta zidakoreshwa, igikorwa yari yasabwe gukora mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Ni bimwe mu bibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020/2021, aho ibigo bimwe byatahuweho gukoresha nabi umutungo wa Leta cyangwa kuwusesagura. Nyuma yo gusesengura iyo raporo no kubariza mu ruhame inzego zarebwaga na yo, uko icyo gikorwa cyagenze.

Mu myanzuro PAC yafashe, harimo gusaba inzego zitandukanye kugira icyo zikora ngo amakosa akabije yagaragaye abashe gukurikiranwa, no gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ifitiye inyungu rubanda. PAC yasabye ko Minisitiri w’Intebe ko yazasobanurira Umutwe w’abadepite gahunda yo kubyaza umusaruro inyubako za Leta zidakoreshwa, ziherereye hirya no hino mu gihugu, cyane cyane iz’Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) na za Guest Houses zubatswe mu Turere.

Yasabwe kandi gusobanurira abadepite ibibazo byagaraye mu miterere y’amasezerano WASAC yagiranye n’umufatanyabikorwa mu gukoresha uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze, hagamijwe gukuraho igihombo Leta iterwa no kwishyura umwenda ifitiye umushoramari. Minisiteri y’Ubutabera yo yasabwe kugaragaza gahunda yo kugaruza umutungo wasesaguwe n’ibigo bya Leta, mu byemezo bidafatika.

 Mu nzego zagaragayemo ubujura, harimo aho muri Minisante hishyuye arenga miliyoni 11.2 FRW bitewe n’imanza zituruka ku bukererwe bwo kwishyura ba rwiyemezamirimo. Mu Karere ka Bugesera, hishyuwe arenga miliyoni 22.8 FRW kubera gutsindwa imanza eshatu, n’andi mafaranga y’ibirarane by’imisoro byatumye bacibwa ibihano by’ubukererwe bingana na miliyoni 131.1 FRW.

Muri WASAC ho hishyuwe amande n’inyungu z’ubukererwe bingana na miliyoni 22.8 FRW, bitewe no gukererwa kumenyekanisha umusoro ku nyongeragaciro ungana na miliyoni 53.1 FRW. Muri Rwanda Mining Board, hishyuwe ibihano n’inyungu z’ubukererwe bingana na miliyoni 29.6 FRW; muri CHUB hishyurwa miliyoni 16.7 FRW kubera gutsindwa imanza zirimo n’izatewe no kudatanga icyemezo cy’imirimo yakozwe.

Mu myanzuro kandi, Ubushinjacyaha bwasabwe gukurikirana abagize uruhare mu makosa yakozwe nkana mu masoko ya Leta. Harimo nk’amakosa yagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubaka inzu y’abarwayi bivuza bataha mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayçal, ifite agaciro ka miliyoni $14.4. Muri icyo gikorwa ngo hari ibintu byishyuwe, ariko byagiye bigaragara ko byagiye byandikwa inshuro nyinshi.

Ibyari bikenewe byagaragayemo uburiganya bwahombeje akayabo ka miliyoni 417.1 FRW kandi ari na byo byashingirwagaho mu kwishyura ba rwiyemezamirimo. PAC yanagaragaje isoko ryatanzwe na Rwanda Polytechnic ryo kugurira amashuri ya TVET ibikoresho byo kwigiraho bya miliyoni 237.4 FRW, aho ibifite agaciro ka miliyoni 4.6 FRW hataragaragajwe aho biherereye.

Ubundi bujura bwagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano afite agaciro ka miliyari 7.2 FRW yo kubaka imihanda ya kaburimbo y’ibilometero birenga 5 mu Mujyi wa Rubavu. Byagaragaye ko igiciro cya kilometero imwe cyari miliyari imwe irenga, kikaba hejuru ugereranyije n’utundi turere twubatswemo imihanda nk’iyo. Hari nanone isoko rifite agaciro ka miliyoni 284.6 FRW ryatanzwe n’Akarere ka Rwamagana, kuri rwiyemezamirimo watanze ingwate ingana na miliyoni 4.3 FRW y’indi sosiyete.

Mu Mujyi wa Kigali ho hari umushinga wo kubaka ibiraro bibiri kuri ruhurura ya Mpazi, aho Umujyi wa Kigali wahaye isoko rwiyemezamirimo watanze ibiciro bikabije kuba bito bya miliyari 2 FRW zirengaho gato. Ni igiciro gito cyane ugereranyije n’agaciro k’imirimo kari karagaragajwe mu nyigo ka miliyari 4.4 FRW, none umushinga umaze gutangwaho arenga miliyari 7 FRW. Andi aho yarengeye buri wese yahibwira.

Ubu bujura bwose bwatumye bamwe mu badepite bagaragaza uburakari ariko bumeze nka bwa bukana bw’imboga butotsa imbehe cyangwa wa mujinya w’imbwa ushirira mu murizo. Depite Munyangeyo Théogène yagize ati: «Niba hagaragara amasoko yatanzwe atari yarateguwe, ayari yarateguwe atarakozwe, na byo murumva ko ari ikibazo gikomeye. Abanyabwenge barahari, aba bantu nta bumuntu bafite, babyica babizi. Twe kujya tunyura ku ruhande».

Pezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagaragaje ko mu mirimo yabo haba harimo inzego zirimo RIB, Minijust n’Ubushinjacyaha, ariko ukibaza icyo izi nzego ziba zikora kuko abagaragayeho ubujura badakurikiranwa ngo bagarure ibyo bibwe, ahubwo bikitwa amakosa asanzwe yo mu kazi, ibisambo bya FPR bigakingirwa ikibaba.

Depite Munyangeyo Théogène yakomeje yibaza aho u Rwanda rwerekeza niba gahunda Leta yihaye muri NST1 igomba kurangira muri 2024, none ikaba igeze kuri 45%, hakibazwa niba hari icyizere cyo kuzabigeraho, mu gihe ubujura bukomeje guca ibiti n’amabuye.

Yagize ati: «Ubujura bumaze kuba bwinshi […], niba ari ingando zihe tugiye kunyuzamo abantu, niba ari amadini,…amadini arahari ariko ikibazo ubanza dukwiye kongera tugafata izindi ngamba zihariye». Yakomeje avuga ko hakwiye kumenyekana impamvu hari inzego nyinshi zifite abayobozi b’agateganyo no kuba hari izifite abagize inama z’ubutegetsi batuzuye.

Depite Rutayisire Georgette, yavuze ko bitumvikana ukuntu ibaruramari rikorwa, ashingiye ku kuba hari aho byagaragaye mu nzego 27 ko leta isabwa kwishyura miliyari 2.9 FRW no kwishyurwa arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ariko hakaba nta mpapuro zisobanura ibyo byose. U Rwanda rwagorwa!

Mu gihe ubu bujura bwakenesheje abaturage benshi babara ubukeye, bwacya bakabona butari bwire, Kagame we arakisha aho yavana amafaranga yo kuzuza imifuka ye, nk’uko yabitangarije mu nama ya Terra Carta yiswe “Terra Carta Action Forum” yabereye mu Misiri mu gihe harimo kubera COP 27 yiga ku mihindagurikire y’ibihe ku isi.

Muri iyi nama Kagame yavuze ko kugira ngo isi ishobore guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima, bisaba imikoranire hagati ya za Leta n’abikorera ku giti cyabo. Abamuzi rero barabizi neza ko iyo avuze atya aba ashakisha aho azakura amafaranga. Twibutse ko umushinga wa “Terra Carta” wavuye mu nama ya CHOGM yabereye i Kigali mu mezi make ashize, Kagame akaba yitezemo agatubutse.

Terra Carta Action Forum ni ihuriro ryatangijwe n’Umwami Charles III w’Ubwongereza, mu rwego rwo gushyiraho ingamba zigamije gufasha abikorera kwihutisha iterambere ryabo, mu bihe biri imbere hitabwa ku bidukikije, ndetse iyi nama yo mu Misiri ikaba yitabiriwe n’ abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barimo Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley n’uwa Bahamas, Philip Davis ndetse n’umunyamabanga wa Commonwealth, Patricia Scotland.

Ubwo yatangaza ko iyi nama ko izabera mu Misiri, Umwami w’Ubwongereza, Charles III yavuze ko mu myaka ishize hakomeje kugaragara ihindagurika ry’ikirere gukabije, anavuga ko mu gihe imigabane yose itagira icyo ikora ngo ihagarike ihindagurika ry’ikirere Isi izahura n’akaga.

Yagize ati: «Abatuye ku migabane yose bazahura n’akaga , ingaruka zikomeye mu gihe batagize icyo bakora ngo bahagarike ubushyuhe bukabije». Ni inama rero yabaye mu gihe na COP27 irimo kuba, ikaba izasoza imirimo yayo ku wa 18/11/2022, harebwa ku ngamba zafatwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ahaturuka amikoro yo gushora mu mishinga ikomeye ijyanye no kurengera ibidukikije. Akaba rero ariho Kagame yaboneyeho umwanya wo gutangaza umushinga azakuramo agatubutse, kuko yahise avuga ko atangije ikigega IREME Invest, kije kongera umusonga w’Abanyarwanda.

IREME Invest ni ikigega kije kwiyongera ku byanyunyuzaga Abanyarwanda birimo Agaciro Fund, Ishema ryacu, EJO HEZA n’ibindi, Kagame akaba yakimurikiye muri Sharm el Sheikh mu Misiri, aharimo kubera inama mpuzamahanga yiga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, COP27. Iki kigega cyatangiranye miliyoni $104 – ni ukuvuga asaga miliyari 109 FRW – bivugwa kizatera inkunga imishinga y’abikorera igamije gufasha u Rwanda kubaka ubukungu burengera ibidukikije, ariko abaterwa inkunga basanzwe bazwi.

Kagame yavuze ko iki kigega Ireme Invest kiri mu bice bibiri, igice kimwe kikazakoreshwa binyuze mu kigega gitera inkunga imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, FONERWA. Icyo gice kizajya gitanga inkunga mu iyigwa ry’imishinga n’itegurwa ryayo kuva mu ntangiriro kugeza aho ishobora kwemerwa na banki. Naho icyiciro cya kabiri, kizaba gikorwa na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), kikazita ku gutanga inguzanyo kuri ya mishinga no kuyishingira mu bigo by’imari.

Ibi rero ni amayeri mashya Kagame yavumbuye yo kumuha za miliyari, kuko Abanyarwanda bagiye kongera gufatwa ku gakanu ngo batange amafaranga yo gushyiramo kandi n’ayo bashyize mu bigega byabanje, batarabwiwe icyo yakoresheje. Kikaba rero ari ikigega gikwiye gutera buri wese ubwoba.

Mu kwanzura rero twavuga ko iki kigega, Ireme Invest, kije mu gihe Abanyarwanda bahanganye n’ibindi bibazo bashowemo na FPR birimo ibigega bihora bibacuza utwabo, ibiciro bitumbagira ku muvuduko uhambaye, hakiyongeraho icyoba cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa RD Congo irimo gututumba yerekeza mu Rwanda, kandi yaratewe n’imyitwarire idahwitse ya Kagame wiyemeje kwitwikira umutaka wa M23.

Birababaje kuba ibibazo biva mu mutwe wa Kagame byose Abanyekongo babishyira ku Banyarwanda bose, bigatuma abaturiye umupaka wa RDC bajyaga bahavana amaramuko bakarenza umunsi. Uwabara Abanyarwanda bashyizwe mu butindi bukabije na FPR kubera intambara yo mu Burasirazuba bwa RD Congo ntiyabarangiza, barahariwe baranyukirwa, barimyira basiga inking, bategereza ko urupfu ruzabijyanira.

Ni ibintu biteye agahinda kuba FPR yarafashe umwanzuro wo gufata nk’abanzi abatavuga rumwe nayo, nyamara uruhare rwabo rurakenewe cyane kuko nibo bonyine babasha kunenga mwene ibi byemezo bifatwa bigaturwa ku Banyarwanda, nk’uko nta wamenya aho iki kiryabarezi cya Ireme Invest cyacuriwe.

Ese kuki mwene iyi mishinga y’agatsiko itabanza kumurikirwa Abanyarwanda ngo bayitange ibitekerezo, bayange cyangwa bayemere? Bitabaye ibyo hazakomeza haze imishinga igamije kunyunyuza abaturage, bakomeze bapfe. Iyi myanzuro ipfuye ipyinagaza abaturage ikanabangamira iterambere, kuko ntaho itandukaniye na IPRC Kigali yafunzwe, abanyeshuri bagataha ngo kuko abayobozi bibye amasafuriya cyangwa ba baturage basenyewe shishi itabona muri Kangondo na Kibiraro, babeshywa ko imvura izaca ibintu, none ahubwo amapfa akaba azonze igihugu, ibihingwa byarumye, bigaragara ko byari ukubeshya guhambaye.

Ubu se Abanyarwanda bazagira kwicishwa inzara, bagire guhimbirwa ibyaha bibacisha umutwe, bongereho kuzanirwa abarimu 154 bo muri Zimbabwe, noneho hanavuke ibigega bidafite ikindi bigamije uretse gukenesha Abanyarwanda no kubanyaga utwo bavunikiye, byarimba bakanatuzira, hifashishijwe abacurabinyoma, bahora bashyashyaza, bagamije gucisha abandi umutwe no guhakirizwa ngo barebe ko bahabwa imyanya ihambaye, cyangwa iyo barimo bayigumamo.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nimukenyere mukomeze, inkundura yo kuzuza ikigega Ireme Invest kije kunganira ibyakibanjirije mu gukenesha abaturage, iratangiye. Kuyikira nta kundi ukuyamaganira kure. Ni iki kindi se cyakorwa uretse kwitabira Impinduramatwara Gacanzigo, kuko ari yo yonyine izaha Abanyarwanda umwanya wo kugira uruhare mu bibakorerwa, maze twese hamwe twubake u Rwanda ruzira amacakubiri.

Remezo Rodriguez