INTUMWA Z’INGENZI MU MASEZERANO Y’AMAHORO Y’ARUSHA

Spread the love

ICYEGERANYO “IBYAKOZWE N’INTUMWA : INTUMWA ZAHAGARARIYE IMPANDE ZOMBI MU MASEZERANO Y’AMAHORO Y’ARUSHA ZARENGEYE HE ?” Igice cya 2

Intumwa zoherejwe n’impande zombi mu Masezerano y’ Amahoro y’Arusha ni nyinshi kandi zakoze ibikomeye kandi zabaye ahakomeye. Kuri buri ruhande intumwa zashoboraga guhinduka hagati mu masezerano bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko hari n’intumwa zatangiye ibiganiro zirinda zibisoza.

Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda hoherejwe intumwa nyinshi ariko iz’ingenzi ni izi 16 zikurikira:

1.Boniface Ngurinzira, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda;

2.Amb. Kanyarushoki Claver, wari uhagarariye u Rwanda muri Uganda;

3.Amb. Jean Marie Vianney Ndagijimana, wari uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa;

4.Amb. Romuald Mugema, wari uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia;

5.Dr. Dismas Nsengiyaremye, wari Minisitiri w’Intebe;

6.Dr. James Gasana, wari Minisitiri w’Ingabo;

7.Dr. Anastase Gasana wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda;

8.Landouald Ndasingwa, wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Imibereho myiza y’Abaturage;

9.Faustin Munyazesa, wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini(MININTER);

10.Lt. Col. Rutayisire Laurent, wari Umuyobozi Mukuru (DG) muri Minisiteri y’Ingabo;

11.Mbonigaba Paul, wari Umuyobozi Mukuru (DG) muri Minisiteri y’Ubutabera;

12.Paul Matovu, wari uhagarariye u Rwanda muri ONU;

13.Lt. Col. Gasake Athanase;

14.Jean Bosco Barayagwiza, wari Umuyobozi Mukuru (DG) muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga;

15.Célestin Kabanda, wari Umuyobozi w’Ishami (Chef de Division) muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga;

16.Col. Marcel Gatsinzi, waje guhagarira Ingabo z’u Rwanda muri GOMN.

Ku ruhande rwa FPR-Inkotanyi, intumwa nazo zarimo ibyiciro bibiri kuko FPR yari ifite igice cya politiki n’igice cya gisirikare. Muri rusange intumwa zigaragaje cyane mu butumwa ni 16 zikurikira :

1.Col. Alexis Kanyarengwe, wari Umuyobozi Mukuru (Chairman) wa FPR;

2.Pasteur Bizimungu, wari umwe mu bagize Komite Nyobozi, akaba na Komiseri ushinzwe Itumanaho n’Inyandiko (Information et Documentation) muri FPR;

3.Tito Rutaremara, wari umwe mu bagize Komite Nyobozi, akaba n’Umuhuzabikorwa Mukuru (Coordinateur en Chef) wa FPR;

4.Maj. Dr. Théogène Rudasingwa waje kuba Umunyamabanga Mukuru (SG) wa FPR;

5.Jacques Bihozagara, wari Umuvugizi wa FPR ku mugabane w’Uburayi;

6.Patrick Mazimhaka, wari mu ishami rya politiki muri FPR;

7.Tom Ndahiro, wari mu ishami rya politiki muri FPR;

8.B. Mukama, wari mu ishami rya politiki muri FPR;

9.Michel Nkurunziza, wari mu ishami rya politiki muri FPR;

10.Frank Mugambage, umwe mu bari bayoboye Ingabo za FPR;

11.Stanislas Biseruka, wari mu ishami rya politiki muri FPR;

12.Charles Muhire, umwe mu bari bayoboye Ingabo za FPR;

13.Samuel Kaka, umwe mu bari bayoboye Ingabo za FPR;

14.Faustin Kayumba Nyamwasa, umwe mu bari bayoboye Ingabo za FPR;

15.Théoneste Lizinde, umwe mu bari bayoboye Ingabo za FPR;

16.Andrew Rwigamba, umwe mu bari bayoboye Ingabo za FPR;

Aba bose hamwe n’abandi uruhare runyuranye mu butumwa baba boherejwemo n’impande zagiranaga amasezerano kuva ku ntangiriro kugeza ku ndunduro. Uruhare rwa buri ntumwa turareba mu gice gikurikira.

Ijisho ry’Abaryankuna