INTUMWA ZAGIZE URUHARE MU MASEZERANO Y’AMAHORO Y’ARUSHA ZIHEREREYE HE ?

Spread the love

ICYEGERANYO : “IBYAKOZWE N’INTUMWA : INTUMWA ZAHAGARARIYE IMPANDE ZOMBI MU MASEZERANO Y’AMAHORO Y’ARUSHA ZARENGEYE HE ?” Igice cya gatanu

Muri rusange intumwa zagize zatumwe mu Masezerano y’Amahoro y’Arusha zigera kuri 49, ariko zose ntizagize uruhare rungana. Ntacyo rero ikiganiro « IBYAKOZWE N’INTUMWA » cyaba kibamariye, kiramutse kiberetse ibikorwa by’indashyikirwa izi ntumwa zakoze, ariko ntikibagezeho aho izi ntumwa ziherereye muri iki gihe. Kuvuga kuri buri ntumwa byatwara ikiganiro cy’amasaha menshi ariko muri iki kiganiro turabagezaho gusa ubuzima bw’intumwa nke muri izi mu gihe cya nyuma y’aya masezerano.

Bizimungu Pasteur

Pasteur Bizimungu yavukiye ku Gisenyi muri Mata 1950, yinjira ku mugaragaro muri MRND mu 1980 kugeza ahunze igihugu mu 1990, ahita yinjira muri FPR ayje kuvamo mu 2000 ubwo ku wa 23 Werurwe yeguraga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Mu 2001 yashinze ishyaka yise « The Party for Democratic Renewal- PDR-Ubuyanja», bituma mu 2004, kuwa 07/06, akatirwa gufungwa imyaka 15, ashinjwa kurema umutwe w’iterabwoba no kwangisha ubutegetsi buriho abaturage, ariko nyuma y’imyaka 3 ahabwa imbabazi na Perezida Kagame arafungurwa, ku wa 06/04/2007, ariko uwo bafatanyije gushinga ishyaka, Charles Ntakirutinka akomeza gufungwa ibyo Amnesty International yise « Priority case ». Bizimungu yashakanye na Séraphine Utamuliza babyarana abana batatu, umuhungu umwe n’abakobwa babiri, Alexander Tabara, Nicole Tamara na Carine Cyuzuzo. Uyu munsi bose bari i Kigali.

Amateka dukesha Filip Reyntjens avuga ko Bizimungu yinjiye mu itsinda ryo kurwanya Abatutsi mu 1970, ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ariko ntibyamubujije kwihuza na FPR-Inkotanyi mu 1990, ndetse aba Perezida w’u Rwanda kuva tariki ya 19/07/1994 kugeza tariki 23/03/2000. Bivugwa ko icyatumye atandukana na Perezida Habyarimana akajya muri FPR ari urupfu rw’umuvandimwe we wari Colonel.

Dr. Nsengiyaremye Dismas

Dr. Nsengiyaremye Dismas yavukiye i Gitarama mu mwaka wa 1945. Yabaye Minisitiri w’Intebe kuva tariki ya 02/04/1992 kugeza 18/07/1993, asimbuye Sylvestre Nsanzimana, asimburwa na Agathe Uwiringiyimana, yari yaragize Minisitiri w’Uburezi. Mu kwezi kwa kabiri mu 1993 Nsengiyaremye yashyizwe ku rutonde rw’ibyitso bya FPR Inkotanyi, abyanga yivuye inyuma ndetse azita “Witch hunt”.

Nsengiyaremye, wari muri MDR, akimara kuvanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yahise ahungira mu Bubiligi, akaba ariho kugeza n’uyu munsi. Yaranzwe no kuzinukwa politiki ku buryo atajya yumvikana mu barwanya Leta. Uretse kuvuga ko ari impunzi ya politiki, nta gikorwa cya politiki agaragaramo na kimwe.

Dr. Gasana Anastase

Dr. Anastase Gasana yavukiye mu cyahoze ari Komini Gikomero ku wa 05/08/1950. Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga asimbuye Boniface Ngulinzira bituma amukorera mu ngata mu masezerano y’Arusha. FPR igifata ubutegetsi Gasana Anastase yahise agirwa ambasaderi muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ariko ntuyajyayo kuko yahise yongera kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, kugeza muri Gashyantare 1999, ubwo yagirwaga Minisitiri muri Perezidansi kugeza muri 2001, ubwo yagirwa ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, umwanya yaje kweguraho mu 2003. Bivugwa ko Dr. Anastase Gasana ari umukire cyane kuko yinjiza agera miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika buri mwaka. Uyu munsi yibera muri Leta zumwe z’Amerika, yaretse ibikorwa byose bya politiki.

Dr. Gasana James

Dr. James Gasana yabaye Ministiri w’Ingabo mu Rwanda, muri Mata 1992 asimbuye Augustin Ndindiliyimana kugeza ku wa 18/07/1994. Ku wa 25/03/1993. Uwari Minisitiri w’Intebe Dr. Dismas Nsengiyaremye yandikiye Dr. James Gasana ibaruwa ikakaye yamagana ko Interahamwe zari zahawe imbunda, ndetse zigahabwa abaturage b’abasivili mu kiswe « Civil Self-Defense ». Uyu munsi Dr. James Gasana yahungiye mu Burayi ariko nta gikorwa cya politiki akigaragaramo uretse kuba yaranditse igitabo akita « Du Parti-État à l’État-Garnison ».

Ambasaderi Ndagijimana JMV

Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana yavukiye mu cyahoze ari Cyangugu mu 1961. Nk’umunyamategeko w’umwuga, kuva mu 1990 kugeza mu 1994 yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, agira uruhare mu mishyikirano yagejeje ku Masezerano y’Amahoro y’Arusha.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndagijimana yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, aba abaye uwa 14, nyuma ya Otto Rusingizandekwe (1961-1962), Callixte Habamenshi (1962-1963), Lazare Mpakaniye (1963-1965), Thadée Bagaragaza (1965-1969), Sylvestre Nsanzimana (1969-1971),

Déogratias Gashonga (1971-1972), Augustin Munyaneza (1972-1973), Aloys Nsekalije (1973-1979),

François Ngarukiyintwari (1979-1989), Casimir Bizimungu (1989-1992), Boniface Ngulinzira (1992- 1993), Anastase Gasana (1993-1994) na Jérome Bicamumpaka (1994) wo muri Leta y’Abatabazi.

Mu 1994 yaciye mu rihumye Perezida Bizimungu Pasteur ubwo bari mu ruzinduko muri Amerika, acikana 200,000$ yagombaga gufungura za Ambassades, ahita yigira mu Bufaransa, akaba ariho akiba n’uyu munsi. Yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri na Anastase Gasana (1994-1999), Amri Sue Ismail (1999), Augustin Iyamuremye (1999-2000), André Bumaya (2000-2002), Charles Muligande (2002-2008), Rosemary Museminari (2008-2009), Louise Mushikiwabo (2009-2018), Richard Sezibera (2018-2019) na Vincent Biruta (2019-uyu munsi). Buri wese rero yagiye agira ibyo yamenyekaniyeho bimutandukanya n’abandi.

Mu 2021, Amb. JMV Ndagijimana yavuze ko yatanze ikirego mu nkiko z’u Bufaransa arega Alain Gauthier ukuriye Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) amushinja kumusezereza mu ruhame. Uyu Alain Gauthier warezwe na Ndagijimana akuriye Ishyirahamwe rishakisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baba mu mahanga ngo bashyikirizwe inkiko.

Amb. Ndagijimana uvuga kuri Se w’Umuhutu na Nyina w’Umututsikazi yashinze ishyirahamwe ryitwa

« Ibuka bose, Rengera bose », ariko Leta y’u Rwanda iryamaganira kure kuko ripfobya, rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikirego cya Ndagijimana cyari gishingiye ku biri mu nyandiko y’ikinyamakuru The New Times, kibogamiye ku ruhande rwa Leta mu Rwanda, yo mu kwezi kwa karindwi 2020. Iyi nyandiko ivuga kuri bamwe bashinjwa na Leta y’u Rwanda gukora Jenoside cyangwa kugira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo ya Alain Gauthier avuga ko ‘‘Ndagijimana ari umutima wa network y’abantu bashinze amahuriro y’umuco ariko bahura bafite impamvu za politiki’’. Ndagijimana yabwiye BBC ati : « Kuvuga ko ndi umutima cyangwa amasanganzira y’abajenosideri, sinshobora kubyihanganira, nicyo cyatumye ngana inkiko. »

Amb. JMV Ndagijimana yamenyekanye cyane ku gitabo yanditse acyita « Paul Kagame a sacrifié les Tutsi », akemeza ko umujenosideri wa mbere ari Paul Kagame, ariko akanengwa ko yacyanditse nyuma y’imyaka itanu Jenoside ibaye. Uyu munsi yibera mu buzima buhenze i Orléans mu Bufaransa, akunze kugaragara mu biganiro binenga ibikorerwa mu Rwanda.

Ambasaderi Mugema Romuald

Amb. Romuald Mugema yahagarariye u Rwanda muri Ethiopia, ariko nta kintu kinini azwiho uretse kuba yaravukiye ku Kibuye. Mugema yavuzwe cyane mu kibazo cy’inzu umuryango wa Dr. Gasasira na Sénateur Odette Nyiramirimo baguze na Paul Rusesabagina, amasezerano akorerwa i Buruseli, ariko nyuma yaho gato Amb. Mugema yaje gupfa birangira Odette Nyiramirimo atangije intambara kuri Paul Rusesabagina wamushinjaga ko intebe ziri mu nzu ye zavuye muri Hôtel des Diplomates.

Uyu Mugema yagiye agaragara cyane mu Masezerano y’Arusha yari ku ruhembe rwari ruyobowe na Amb. Jean Pierre Claver Kanyarushoki ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda na Tito Rutaremara wabaga ayoboye Intumwa za FPR- Inkotanyi, haba i Addis Abeba, Dar-es-Salam cyangwa Arusha muri Tanzania.

Dr. Rudasingwa Théogène

Dr. Théogène Rudasingwa wavukiye muri Uganda mu 1960, yabaye umuntu w’imbere muri FPR kuko yayibereye Umunyamabanga Mukuru mu 1993, ndetse aza kuyobora ibiro bya Perezida Kagame, kuva mu 2000 kugeza mu 2004, ubwo yahunze ajya muri Amerika. Mbere gato kuva mu 1996 kugeza mu 1999 yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika. Mu 2004, Rudasingwa akimara guhunga yahise yihuza na Kayumba Nyamwasa, ariko ntibyabuza inkiko zo mu Rwanda kumukatira imyaka 24 y’igifungo, adahari.

Dr. Rudasingwa wari ugeze ku ipeti rya Major yagaragaye cyane mu birego Espagne yaregaga u Rwanda, akaba umutangabuhamya mukuru, washinjaga FPR ubwicanyi yakoze kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Uyu munsi Maj. Dr. Rudasingwa Théogène yibera muri Amerika, avuga ko azarwanya Kagame kugeza apfuye. Ubuzima bwe hafi ya bwose yabumaze mu buhungiro, ariko ntarigera abona aho ashyira mu bikorwa ubuganga yigiye, ahubwo igihe cye cyose akimara muri politiki, aho ahora asimbuka imfu ziba zamupangiwe.

Ndasingwa Landouald

Ndasingwa Landouald wamenyekanye ku izina rya Lando yabaye Perezida wa PL, yicwa ku ikubitio rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 07/04/1994. Yagize uruhare runini mu Masezerano y’Amahoro y’Arusha ubwo yari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Imibereho Myiza y’Abaturage.

Ndasingwa ari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ku Itariki ya 17/02/1994, Roméo Dallaire wari umugaba w’ingabo za MINUAR, yabonye amakuru avuga ko hari umugambi wo kwica Lando na Joseph Kavaruganda. Dallaire yabibwiye abayobozi ariko abona bitabatunguye. Ibi yabyanditse mu gitabo cye yise « Shake Hands with the Devil ».

Ku itariki ya 07/04/1994, Perezida Habyarimana akimara gupfa, Lando n’umugore we, Hélène Pinski, wakomokaga muri Canada, bari baramenyaniye muri Kaminuza ya Montréal, n’abana babo, Malaika wari ufite imyaka 17 na Patrick wari ufite imyaka 15 y’amavuko, bakuwe mu rugo rwabo n’abasirikare maze baricwa. Urupfu rwa Lando rwatumye Louise Mushikiwabo ahinduka ikinege kuko ari we wenyine wari usigaye nyuma y’uko mukuru wabo Népo yari apfuye azize urupfu rudasobanutse, abenshi bakaruhuza n’uburozi rugakurikirwa n’undi muvandimwe wabo Anne-Marie Kantengwa.

Ndasingwa Lando yari yarize amashuri menshi arimo Collège Saint André, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, Kaminuza ya Laval mu Mujyi wa Québec, Kaminuza ya McGill na Kaminuza ya Montréal, byanamuhesheje kuba umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ndetse agira uruhare mu gushinga ishyaka ry’abanyabwenge, ari ryo PL, ryanamuhesheje umwanya wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta, bityo aba Minisitiri umwe rukumbi w’Umututsi muri Guverinoma ya Perezida Habyarimana.

Barayagwiza Jean Bosco

Jean Bosco Barayagwiza yavukiye i Mutura ku Gisenyi mu 1950, apfira i Cotonou muri Bénin ku wa 25/04/2010, ubwo yarangizaga igihano cyo gufungwa imyaka 32, yari yarakatiwe na TPIR, mu rubanza No ICTR-97-27-1 rwaciwe ku wa 10/11/1999. Yashinjwaga kandi kuba mu nama nyobozi ya RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines). Ibi byatumye ashyirwa mu bacurabwenge bwa Jenoside yo mu 1994.

 Azwiho kuba yari Umuyobozi Mukuru muri MINAFFET akaba yaragize uruhare mu Masezerano y’ Arusha ariko biza kurangira ayivanyemo kuko ishyaka rye, CDR, ryari ryarivanye muri aya Masezerano, rishinja MRND kugambanira Abahutu ryemera kuganira na FPR y’Abatutsi.

Urubanza rwa Barayagwiza rwari rurimo abandi banyepolitiki barimo Ferdinand Nahimana na Ngeze Hassan wayoboraga ikinyamakuru Kangura, bunganiwe n’umunya-Canada Madamu Marchessault ndetse n’umunya-Amerika Bwana Danielson. Aba banyamategeko bombi baje kwivana mu rubanza rwa Barayagwiza, asigara yunganirwa n’umutaliyani Giacomo Barletta, akaba ari we mutaliyani wenyine wagaragaye muri TPIR. Barayagwize yivanye mu rubanza ariko ntibyabuza urukiko kumukatira imyaka 32 y’igifungo, ariko apfa atakirangije yishwe na Hépatite C, we ubwe yanze ko avurwa.

Dr. Bizimungu Casimir

Dr. Bizimungu Casimir yavukiye ku Gisenyi mu 1951. Yabaye umwizerwa ukomeye wa MRND, ndetse kuva mu 1989 kugeza mu 1992 aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yongera kugirwa Minisiti w’Ubuzima muri Leta y’Abatabazi, kuva tariki ya 09/04/1994 kugeza ku wa 14/07/1994.

Dr. Bizimungu yafatiwe mu nzu ye iherereye Hurlingham hafi ya Nairobi muri Kenya, ku wa 23/02/1999, ahita ajyanwa i Arusha muri Tanzania. Urubanza rwe rwabaye ku wa 06/11/2003 aruhuriyemo n’abandi bahoze ari abaminisitiri barimo Jérôme Bicamumpaka, Justin Mugenzi na Prosper Mugiraneza. Ku wa 30/09/2011 Bizimungu yagizwe umwere, mu rubanza No ICTR-99-50-T, arafungurwa ariko ntarabona igihugu kimwakira, kugeza n’uyu munsi.

Mu kiganiro rero « IBYAKOZWE N’INTUMWA » cy’uyu munsi duhisemo kubagezaho ibyo intumwa 15 zari ku ruhembe no ku mukondo zakoze, ubutaha tukazabagezaho ibyakozwe n’izindi ntumwa zirimo Rutayisire Laurent, Mbonigaba Paul, Matovu Paul, Gasake Anastase, Kabanda Célestin, Gatsinzi Marcel, Bihozagara Jacques, Mazimhaka Patrick, Mugambage Frank, Muhire Charles, Rwigamba Andrew, Ndahiro Tom, Biseruka Stanislas, Nkurunziza Michel, Kayumba Nyamwasa Faustin, Kaka Samuel, Nkurunziza Michel, Lizinde Théoneste, Nsengiyumva Anatole, Ndengeyinka Balthazar, Rutayisire Wilson, Mugambage Frank, Kayonga Charles, Ubalijoro Bonaventure, Hategekimana Venant, Rwagasana François, Byegeka Geoffrey, Butera Gérard, Nshizirungu Anselme, Rwabalinda Ephrem, Umutoni Christine n’abandi.

Twihanganishije bikomeye uzakomeretswa n’aya makuru mutigeze mwumva ahandi, uzayavuguruza nawe ahawe ikaze. Tuzabagezaho ibitekerezo byose byaba inyunganizi cyangwa kuvuguruza aya makuru tubahaye. Abatakiri mu Isi y’abazima Imana ibakiri mu bao, ibiyereke itek kandi baruhukire mu mahoro. Turi hano ngo tubabwire ibyo amatwi yanyu atarigera yumva.

FPR, WISHE BENSHI, ABANDI NTITWABIMENYA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Ijisho ry’Abaryankuna