INGARUKA MBI ABANYARWANDA BAGOMBA KWITEGA KURI CHOGM.

Spread the love

Yanditswe na Uwamwezi Cecile

Muri iyi myaka ibiri ishize Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izwi nka Commonwealth Head of Goverments Meeting (CHOGM) yari itegerejwe kubera i Kigali ariko igenda yimurwa bya hato na hato kubera impamvu zitandukanye. Bwa mbere hatanzwe impamvu za Covid-19 yavuzaga ubuhuha, ubundi havugwa uburwayi bw’Umwamikazi Elizabeti w’Ubwongereza.

Uku kwimurwa ariko ntikwatumye u Rwanda rudakomeza gushyuha ngo rushyuhirane, abaturage barasenyerwa, imyaka irarandurwa, amadeni yo kubaka ibikorwa remezo arafatwa hirya no hino, agatsiko kategekesha igitugu mu Rwanda karushaho kwereka abantu batandukanye ko iyi nama izasiga inyungu ikomeye, ndetse izinjiza amafaranga atagira ingano.

Gusa ababikurikiranira hafi ntibahwemye kuburira abantu ko batagomba gushamadukira iyi nama kuko igihombo ishobora kubateza gishora kubarutira inyungu, cyane cyane ko abasesenguzi bagendera ku zindi nama mpuzamahanga cyangwa imikino byagiye bibera mu Rwanda ariko bigasiga ababishoyemo ayabo batashye amara masa, bagakuramo ibihombo bitagira ingano, ahubwo inyungu yose ikigira mu gatsiko ka FPR.

Nta wakwibagirwa abanyamahoteli n’abanyamaresitora babaga bakiriye abitabiriye inama cyangwa imikino mpuzamahanga, bakabwirwa ko bazishyurwa na Leta y’u Rwanda binyuze mu cyo bita “coopération”, ariko amaso agahera mu kirere, ahubwo abashatse kwishyuza ibyabo bagahimbirwa imisoro ya Rwanda Revenue bagaterezwa cyamunara, cyangwa imitungo yabo bakayita bagahunga, bakajya mu mahanga. Uko niko Hotel Sport View yatejwe cyamunara.

Nta wakwibagirwa kandi abagore n’abakobwa bagiye bacuruzwa kuva igihe habaga inama za NEPAD, iza SmartAfrica, Isoko Rusange ry’Afurika n’izindi utarondora. Abacurujwe babuzwaga kwishyuza ngo badahesha isura mbi u Rwanda, bikarangira bakorewe ibya mfura mbi, bagasambanywa, ku bushake cyangwa ku gahato, ariko bakazategereza ayabo, amaso agahera mu kirere. Bamwe basigaranye ibikomere bazarinda bajya mu nda y’isi badakize, abandi babonye ko umubiri ari ubusa, bahitamo kwicuruza mu buryo bweruye.

Nta wakwibagirwa abagiye bakora imirimo itandukanye nko gusemura, gutwara abantu bashaka gusura uduce utu n’utu, bakabwirwa ko bazishyurwa na za Minisiteri, ariko zikababwira ko nta masezerano bagiranye. None inama nk’iyi ya CHOGM iraje abantu baraye badasinziriye ngo batezemo inyungu? Ese twiteguye gute guhangana n’igihombo ku byakozwe mu myiteguro bizaba bitagikenewe cyangwa nta soko ryabyo nyuma y’iyi nama? Ese ntacyo ibihugu byabereyemo igikombe cy’isi bitwigisha? Nyamara biba byashoyemo akayabo, ariko abenshi bagasigara bimyiza imoso, ibyari indamu yabo bikababera igihombo ku mugani wa wa muririmbyi.

Ibi bibazo ndetse n’ibindi nibyo byatuye Abaryankuna babakorera ubusesenguzi kugira ngo turebere hamwe ingaruka mbi Abanyarwanda bagomba kwitega kuri CHOGM, ndetse n’uko abantu bashobora guhangana na zo. Turifuza ko nta wazagwa mu ruzi arwita ikiziba, n’ubwo abenshi baruguyemo, kubera amadeni bishyizeho.

Iyi nama ya CHOGM ihuza ahanini ibihugu byahoze bikolonijwe n’Abongereza, ariko yagihe yaguka hajyamo n’ibihugu bitakolonijwe nabwo, kubera inyungu zitandukanye. Urugero turibuka ko u Rwanda rwayigiyemo igihe rutarebanaga neza n’Ubufaransa, ariko ntirwameshe kamwe ngo rusezere muri OIF, ahubwo rwahisemo kwibera ikirumirahabiri, byakirwa gutyo n’isi yose. Bamwe bakabibonamo inyungu z’umuntu umwe n’agatsiko ke, ariko we akabyita inyungu rusange z’iterambere, nyamara ntirigere ku muturage wo hasi.

Iyi nama ubundi yakagombye gusiga inyungu nyinshi mu gihugu cyayiteguye kuko yakira abantu bavuye imihanda yose kandi bakaza bazanye amafaranga. Ariko aya mafaranga nta kindi amara mu gihugu cyamunzwe na ruswa, asa nk’aho aje gusuka lisansi mu muriro waka, ingaruka zikaba uruhuri.

U Rwanda rwashyushye bikomeye mu myiteguro haba mu mahoteli no mu bindi bikorerwa remezo bitabuze kubangamira abaturage bari basanzwe batishimye. Abaturage baranduriwe imyaka cyangwa basenyewe na Leta ntibashobora na rimwe kungukira muri CHOGM, ahubwo bazasigara nyuma y’aho bari basanzwe.

Abagize agatsiko kari ku butegetsi nibo bonyine bashobora kungukiramo kuko bazagira umwanya wo kuganira n’abantu baturutse imihanda yose y’isi. Ariko na none bazakubitana n’igihombo gikomeye kuko abo banyamahanga bajyaga bahishwa ibibera mu miyoborere mibi, noneho bashobora guhura n’abashira amanga bakababwiza ukuri, imizinga ya FPR igahita ivamo imyibano, agahuru kayo kagahita gashya ku manywa y’ihangu.

Nta watinya kuvuga ko abazitabira iyi nama bazakenera gusura ahantu nyaburanga mu rwego rw’ubukerarugendo. Aha naho hazabonekamo za kajorite (casuality) nyinshi kuko bya bisambo byajyaga binyunyuza abaturage bibaka ruswa bizaba bibonye umuhanda uharuye wo kwigwizaho indonke. Byanze bikunze hari ibyo iminsi 40 y’igisambo izagereraho bisigare bivuga aya Ndongo, byabuze ayo bicira n’ayo bimira, bisige imiryango yabyo mu kangaratete katigeze kubaho kuva u Rwanda rwabaho.

Gutekereza ko abazitabira iyi nama bazasiga amafaranga menshi mu Rwanda ntibikwiye gufatwa nk’aho bazaza bakayarambika ahantu, abantu bakaza bakayora nk’abica imegeri. Hakwiye kuba hategurwa ibyo bazayagura nk’amafunguro, imitako, ibitaramo, serivise n’ibindi bihuriweho n’Abanyarwanda benshi. Ariko kubera munyangire na munyumvishirize byokamye FPR, hari abazaba baragujije amafaranga mu mabanki, bategure ibyo gucuruza ku bazitabira inama, babuzwe kubigura, bihinduke igihombo kuri ba nyirabyo.

Benshi bazasigara ku ruhayi rwo kwishyura amadeni, za cyamunara zivuza ubuhuha, abandi bafungwa rivuga.

Ku rundi ruhande hari abanyamahanga bazashima gushora imari yabo mu Rwanda, nyamara byagiye bigaragara ko abashoramari baza bakabangamira abaturage, bakabimura nta ngurane, cyangwa bakabakoresha ntibabahembe. Ibi nabyo ni igihombo gikomeye umuturage agomba kuba yiteguye mbere.

Ingaruka ikomeye Abanyarwanda baniboneye, ni ukuzengereza abanyarwanda mu ngeri zose bababuza kwikorera ibyo bashoboye, amazu ya bamwe arasenywa ku manywa y’ihangu abakoraga imiririmo iciriritse bakomeza kumeneshwa no kwandazwa, none dore CHOGM isanze abanyarwanda ari ibikange n’inzererezi.

Izindi ngaruka mbi izaturuka kuri iyi nama ya CHOGM ni mu gihe rubanda rugufi ruzafungirwa mu ngo, rukabuzwa kujya mu mirimo ya buri munsi kugira ngo abanyamahanga batamenya isura nyayo y’u Rwanda. Ibi kandi byaratangiye kuko uretse n’abaturage n’amashuri ngo azafunga mu gihe cy’Inama kugira ngo abashyitsi batazamenya ibibera mu mashuri no mu kazi ka buri munsi k’abaturage. Icyo gihe ntacyo umuturage azaba yinjiza nyamara imisoro n’imisanzu byo ntibizahagarara gusabwa.

Mu bijyanye n’ibikorwa remezo, nta n’umwe uribagirwa ubwo igikombe cy’isi cyaberaga muri Afurika y’Epfo. Hubatswe amasitade n’amahoteli atagira ingano, ariko nyuma y’imikino byasize ingaruka zitabarika ku baturage kugeza aho bamwe babona ko ibibazo bafite babiterwa n’abanyamahanga, ubugizi bwa nabi butangira ubwo. No mu Rwanda rero nta wabura gutekereza ku bugizi bwa nabi bushobora guterwa n’abaturage bazaba bashonjeshejwe n’ibikorwaremezo bizaba bitagikenewe nyuma y’iyi nama.

Bizagorana cyane ku mucuruzi uzaba yaratse inguzanyo muri banki ashaka kugaruza ayo yashoye, kuzakomeza gucuruza ku giciro cy’abanyamahanga, mu gihe ubushobozi bwo kugura (purchasing power) bukiri hasi. Ingaruka ikomeye izagaragarira mu izamuka ry’ibiciro n’ubundi byamaze gutumbagira. Birumvikana ko abaturage bazahitamo kureka gusubira ku masoko, abacuruzi nabo babihomberemo.

Mu miyoborere no muri politiki, ingaruka zizibanda cyane cyane mu gukomeza gukanda abatavuga rumwe na Leta. Mu bihugu bikize, opposition iba igamije ibintu bibiri: (1) Kwereka abaturage ibyo izabakorera ari nabyo bituma bayishyira ku butegetsi, no (2) Gushyira igitutu kuri Leta kugira ngo irusheho gukora neza. Nyuma y’iyi nama rero hashobora kongera kugaragara ibitambo biburirwa irengero, byicwa cyangwa bifungirwa ubusa.

Ibi rero turabivuga mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo iyi nama ibe. Abashinzwe umutekano barakajijwe kugira ngo umuturage atazagira aho yinyagamburira. Inkuru dukesha Igihe.com, yo ku wa 10/06/2022, yahawe umutwe ugira uti: «Abashinzwe umutekano basabwe kutazajenjeka mu bihe bya CHOGM», itangaza ko abashinzwe umutekano muri GardaWorld, sosiyete irinda amahoteli akomeye na za ambassade mu Rwanda, basabwe kutazajenjeka mu nshingano zabo mu gihe bazaba bakira abashyitsi.

Ni ubutumwa bahawe ubwo basozaga amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, yari ihagarariwe na SP Alphonse Sinzi, ku wa 09/06/2022. Bahuguwe mu gusaka no gukumira iterabwoba.

Umuyobozi wa GardaWorld Rwanda, William Gechohi, yavuze ko amahugurwa yateguwe hagamijwe gufasha abasekirite kwitegura gutanga serivisi nziza mu by’umutekano nk’uko bikwiye. Yijeje abakiliya b’iyi sosiyete ko yiteguye kubaha serivisi nziza n’umutekano wabo ukaba wizewe. Yashimiye abitabiriye amahugurwa ku mwanya batanze abasaba ko ibyo bungutse bazabisangiza bagenzi babo batagize amahirwe yo kwitabira kandi bakabishyira mu bikorwa. Mu bigaragara, Igipolisi cya Kagame  cyarabatongereye bicuza icyabicaje aho.

Ibi rero ni ikimenyetso kuko nyuma yo gukaza abapolisi n’abasirikare kutazahirahira ngo bahe ubwinyagamburiro uwo badashaka, noneho byamaze gusatira n’amasosiyete FPR yazanye, kugira ngo umuturage utazahitamo kuguma iwe, azajye ahimbirwa ibyaha mu buryo bworoshye atabwe muri gereza. Bavugaga ubucucike mu magereza ya FPR, ubu bwo noneho buzarenga 500%, kuko hamaze kugaragara abataripfana, bazemera guhara amagara yabo, kugira ngo bumvikanishe ibitekerezo byabo, inzira bizacamo yose, niyo byaba gupfa. Ibi rero ntabwo igitugu cyo mu gatsiko kizabyihanganira ku buryo hazagaragaramo ibitambo byinshi, haba mu gihe na nyuma y’uko CHOGM izaba irangiye, ubwo abandi bazaba barimo guhangana

n’ingaruka mbi izaba yasize mu Rwanda. Biragaragara rero ko igihu kibuditse, harabura imbarutso gusa imvura ikagwa.

Aha rero niho duhera dusaba abaturage kwitondera aba bicanyi batagira uwo batinya. Uzashaka kugaragaza ibitekerezo bye azabishyiremo ubwenge. Guhimba ibyaha ntibitwara umwanya munini ariko ingaruka zabyo zo zihoraho iteka ryose.

UWAMWEZI Cecile.