INGABO Z’U RWANDA RDF ZIRI KWAMBUKA ZIJYA MURI CONGO ZIRI MU BIKONTINERI BITOBAGUYE HEJURU NGO ZITABURA UMWUKA!

Spread the love

Ibintu bigeze iwa Ndabaga! Istinda ry’Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu,ryongeye kurabukwa ingabo z’u Rwanda zambukira mu bikamyo bya rukururana bifite amakontineri atobaguye hejuru kandi arimo ibyuma bitanga umuyaga (venturateur/ air conditioner )!

Ijisho ry’Abaryankuna ryakomeje kugenda runono aya makamyo amaze iminsi yinjira ku butaka bwa Congo hakozwe maguye zidasanzwe ku mupaka, maze risanga amwe akomeza yerekeza i Rutchuro, Bunagana na Kasindi, mu gihe andi arengera mu bipangu byo mu mujyi wa Goma aho abasirikare bari bayarimo basigara muri ibyo bipangu! Uwububa abonwa n’uhagaze,ubu uwashaka yagenda yandika kuri ibyo bipangu ya nyandiko ya FPR-Inkotanyi yazengereje abaturage ya “TOWA”!

Ingabo z’u Rwanda zirp kwinjira muri Congo zihishe mu bikamyo bya kontineri!

Abari kugerageza gusohoka muri ibyo bipangu, bari gusohoka bambaye imyambaro y’ingabo za Congo (FARDC)! Bivuze ko bishoboka cyane ko hariho amasezerano y’ibanga yasinywe hagati y’ubutegetsi bwa Congo n’igisirikare cyayo hamwe n’iby’u Rwanda ku rundi ruhande! Icyiza kibirimo ni uko abaturage ba Congo babireba kandi bakaba batabishyigikiye! Kagame,Kabila na Tshisekedi bashobora kubura byose nk’ingata imennye!

Amakuru akomeza atugeraho ni uko ngo hari inama yahuje abakuriye inzego z’ubutasi za DR Congo,u Rwanda, Uganda na Tanzaniya yabereye  Kinshasa ku matariki ya 5 na 6 Kamena 2019, ngo barebere hamwe uko barwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu karere igera ku 120. Imyinshi muriyo ikaba iri mu burasirazuba bwa Congo!

 Umukurambere Mutara III Rudaigwa yavuze ko aho kwica Gitera wakwica ikibimutera. Byaragaragaye ko imitwe myinshi ari iy’Abanyarwanda  irwanya ubutegetsi bwa Kagame, indi ni iy’abanyecongo imyinshi nayo ishingwa na Kagame ngo abone uko ateza akavuyo maze asahure cyangwa atangire iyo imurwanya!

Tshisekedi yakagombye kubaza Museveni Kagame uwo ari we!

Itari muri iyo ni iy’Abarundi n’iy’Abagande…yose igira aho ihurira na Kagame,kuko agerageza gushaka uko arwanya ibyo bihugu byombi ariko anyuze mu mitwe aba yahimbye akayitirira ko irwanya ibyo bihugu! Niwe uyishakira uburyo n’ibikoresho. Ukurikije umwami Mutara Rudahigwa, Gitera wo muri iki gihe ni Paul Kagame! Ntitwaba tubizi ngo abantu ba basaza nka Museveni na Magufuri, Nkurunziza n’abandi ngo babe batabizi!

Biragaragar ko hari ugucengana kudasanzwe muri ibi bintu! Urebye uburyo u Rwanda na Uganda kimwe kirwa gikubitira ikindi agatoki,kuvuga ko bigiye guhurira hamwe mu kazi kagamije ineza ya byombi mbere yo gukemura ikibazo bifitanye,uhita ubona ko ari ikinyoma! Ikindi kibigaragaza ni aya makamyo ya rukururana ari kuzana abasirikare b’u Rwanda muri Congo rwihishwa! Aho bukera ibintu birasobanuka!

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri email yacu: abaryankuna.info@gmail.com. Ushobora kandi no kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna, kuri Tweeter ni @abaryankuna naho kuri You Tube ni : Ku mugaragaro info.

Aya makuru mwayegeranyirijwe n’

Itsinda ry’Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu.