IMPANUKA IKOMEYE YAHITANYE UBUZIMA BW’ABANTU 7 ABANDI BENSHI BARAKOMEREKA.

Spread the love

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare mu muhanda Kigali Muhanga, habereye impanuka ikomeye ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yari yikoreye ibiti yagonze imodoka itwara abagenzi inagonga imodoka ya Pick up double cabine ihitana abagenzi 6 n’umushoferi wa Pick up. Iyi mpanuka yabereye mu Nkoto mu karereka Kamonyi.

Fuso ifite purake RAB 845M yari itwawe na Kaberuka Jean Claude w’imyaka 35, yari ipakiye ibiti, imanuka yerekeza Kigali iturutse Muhanga, ibura feri igonga kwasiteri ya RAC 178V yari itwawe na Nsengimana Manasseh w’imyaka 38.

Toyota Pick up yagonzwe na fuso. Umushoferi wayo yahise yitaba Imana.

Iyi kwasiteri yangiritse cyane hapfamo abantu 6, hakomereka abantu 8. Iyi fuso yahise yambukiranya igonga double kabine ya RAC 628S shoferi wayo ahita yitaba Imana!

Rwendeye Maxime

Umujyi wa Kigali.