IKINAMICO MU RUBANZA RWA BEATRICE MUNYENYEZI IKOMEJE GUFATA INDI NTERA

Spread the love

Yanditswe na Nema Ange

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasubukuye urubanza rwa Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya Jenoside no gufata abagore ku ngufu – ibyaha we aburana ahakana. Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda muri 2021 nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka icumi ku cyaha yashinjwaga cyo kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abunganira Munyenyezi babwiye urukiko kubanza gukuraho inzitizi zigendanye na bamwe mu batangabuhamya b’ubushinjacyaha basabiwe gutanga ubuhamya barindiwe umutekano ndetse n’abatangabuhamya bashinjura ngo baba bakorerwa ihohoterwa mu magereza aho bafungiye.Ubwo umucamanza yatangizaga iburanisha yavuze ko abatangabuhamya 5 bashinja Munyenyezi bamwe basabiwe kurindirwa umutekano abandi bagatanga ubuhamya bwabo bagaragara imbere y’urukiko. Abunganira Béatrice Munyenyezi bahise bagaragaza kutemeranya n’umucamanza bavuga ko hari inzitizi urukiko rwagombye kubanza kuvana mu nzira mbere y’uko urubanza rukomeza.Me Gashema Félicien wunganira Munyenyezi yavuze ko mu iburanisha ry’ibanze byari byemejwe ko abatangabuhamya bazatanga ubuhamya bwabo ku mugaragaro ko ntawasabye kurindirwa umutekano. Naho Me Bikotwa Bruce we asanga uburyo bugena uko ubuhamya butangwa mu rukiko butarakurikijwe kuko umwirondoro w’abatangabuhamya warangije gusomerwa imbere y’urukiko bityo hakaba nta mpamvu yo gutanga ubuhamya bwabo batagaragara mu rukiko.Ikindi kibazo aba bombi, Me Gashema na Me Bikotwa, bunganira Munyenyezi bagaragaje ngo ni uko muri abo batangabuhamya b’ubushinjacyaha umwe yakuwe ku rutonde hakinjizwamo undi hatabaye kubimenyesha uruhande ruregwa. Abunganira Munyenyezi kandi bagaragaje impungenge batewe n’abatangabuhamya bamushinjura. Babwiye urukiko ko abatangabuhamya 5 bagomba kumushinjura bari gukorerwa igisa n’ihohoterwa ngo ku bw’uko bashinjura Munyenyezi.Me Bikotwa yavuze ko batatu muri abo batangabuhamya bimuwe bavanwa muri Gereza ya Huye bajyanwa muri Gereza ya Mpanga ku mpamvu gereza yavuze ko ari “imyitwarire mibi yabo” muri gereza bari bafungiyemo. Avuga ko bafite impungenge z’uko abo batangabuhamya batazemera gutanga ubuhamya bwabo kubera “guterwa ubwoba”. Ni akaga rero bose nibahitamo kwifata.Umushinjacyaha we asanga iki kibazo kitagombye kuzanwa mu rukiko ngo ko kirebana n’ibyemezo bifatwa na gereza mu micungire igendanye n’imyitwarire y’abafungwa bayo. Nyamara abandi bafungwa bavuga ko nta myitwarire mibi yaranze bagenzi bayo, ahubwo ni uburyo bwo kubajyana kure, muri Gereza ya Nyanza, aho kubasura bigoye cyane kuko bose bafite imiryango muri Huye no muri Nyaruguru, bityo gusura muri Gereza ya Huye byari byoroshye, hakaba habayeho kubahima.Naho ku kibazo cy’abatangabuhamya bagomba kurindirwa umutekano, umushinjacyaha yavuze ko uwo umwe wasimbujwe uruhande rw’uregwa rutabizi biteguye kumureka, ariko avuga ko abandi basabiwe kurindirwa umutekano, urukiko rubizi kandi rwabifasheho icyemezo mu iburanisha riherutse. Umucamanza yavuze ko impaka kuri ibyo byose zizakiranurwa ku wa Kane, tariki 23/02/2023. Ikigaragara rero ni uko iyi ari indi kinamico irimo kubera muri uru rubanza nk’uko tutahwemye kubibona mu nkiko zitandukanye zo mu Rwanda, aho tubona abashinja batazi ushinjwa.

 Muri uru rubanza yashinjwe kugira uruhare rutaziguye muri jenoside cyane cyane iyicwa ry’abatutsi mu Mujyi wa Butare, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gufata abagore ku ngufu. Igikomeza gutungura abantu ni uko aregwa bwa mbere bavugaga ko ibyaha yabikoreye aho yigaga kaminuza, kandi we akavuga ko atigeze arangiza amashuri yisumbuye, ugasanga ni ikinamico itarateguranywe ubuhanga. Ubushinjacyaha buvuga ko Munyenyezi afatanyije n’umugabo we Arsène Sharom Ntahobari ndetse na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko bashyize bariyeri imbere ya Hôtel bari bafite mu Mujyi wa Butare, biciramo abatutsi kandi bagategeka ko abagore n’abakobwa basambanywa n’Interahamwe. Urukiko rukemera ibinyoma nk’ibyo mu gihe rwamenye neza ko Munyenyezi yari atwite inda nkuru kandi nawe ahigwa ku buryo atari kubona uko yijandika mu bwicanyi.

Hari n’abatangabuhamya bavuze ko yari umunyeshuri muri kaminuza muri Jenoside akajya ajonjora abanyeshuri b’abatutsi bagombaga kwicwa, ariko iki ni ikinyoma kuko Munyenyezi atigeze akandagira muri iyi kaminuza nk’umunyeshuri, ahubwo umugabo we ni we wari umunyeshuri muri iyo kaminuza yayoborwa na Se, Maurice Ntahobari, udashinjwa ikintu na kimwe, abashinjwe ibyaha ni Pauline Nyiramasuhuko n’umuhungu we Arsène Sharom Ntahobari.

Abasesenguzi rero basanga uru rubanza rukomeje kuberamo ikinamico iciriritse kuko Munyenyezi ashinjwa ko yakoreye ibyaha muri kaminuza yigagamo, kandi atararangije n’amashuri yisumbuye, ahubwo yari atwite inda nkuru, itari gutuma abona uko yijandika mu bwicanyi bw’abatutsi. Ikindi kigaragaza ko uru rubanza ari ikinamico ni uko urukiko rwirengagiza ko Munyenyezi yari umukobwa mutoya wabanye n’umugabo, umuryango w’umugabo utabishaka, ku buryo bari gusubiza inyuma agafatanya na nyirabukwe kwica abatutsi, kandi nabo ubwabo batarumvikanaga. Uru rukiko rwa Huye na none ntirushaka guha agaciro ko Munyenyezi yatewe icyuma na muramukazi we bigatuma ahungishirizwa mu cyahoze ari Cyangungu. Bigaragara ko igihe jenoside yabaga i Butare, Munyenyezi yari yari yihishe, ku buryo kuvuga ko hari abamubonye kuri bariyeri ari ikinyoma gihambaye, na cyane ko abatangabuhamya baranzwe no kwivuguruza, ubundi byamuhaga amahirwe yo kuba umwere, agahita arekurwa, ariko urukiko rwabirengeje ingohe.

Uyu munsi igikomeje gutera inkeke ni uko abafungiye muri Gereza ya Huye bari bayimeje gushinjura Munyenyezi batangiye guhohoterwa, kugeza ubwo bamwe muri bo bimuriwe muri Gereza ya Huye bakajyanwa muri Gereza ya Mpanga iri i Nyanza, ikaba iri kure y’imiryango yabo ku buryo kubageraho bigoye cyane, ikindi iyi Gereza ya Nyanza ikaba yaraciye agahigo mu kurigisa abafungwa.

Uru rubanza rwa Munyenyezi rukomeje kurangwa n’ikinamico yanditse nabi kuko abatangabuhamya batazi uwo bashinja ndetse bakamushinja ibyo batekewemo, ariko bakabifata nabi kuko imyirondoro yatanzwe mu rukiko ba nyirayo batazanwa ngo barebane n’uwo bashinja mu maso, nk’uko bijya bigenda mu zindi manza zibera mu makinamico ari mu nkiko za FPR. Biteye ubwoba n’agahinda kubona haboneka abashinja bakangirwa kuza mu rukiko, bagashinja babwirwa ibyo bari buvuge, ku buryo kubiha ukuri byaba ari ukwigiza nkana bagakabya.

Nema Ange