IKAZE KURI TELEVIZIYO ABARYANKUNA TV

Spread the love

IKAZE kuri televiziyo y’Urugaga nyarwanda ruharanira igihango cy’igihugu RANP-ABARYANKUNA

Mu rwego rwo kwihutisha impinduramatwara GACANZIGO, ubuyobozi bw’ABARYANKUNA bwabashyiriyeho https://youtu.be/Y4oNMZ151M uyu murongo mushya ABARYANKUNA TV. Ikaba ije isimbura urubuga rwari rusanzweho Kumugaragaro info, nanone ikaba ije isanga urubuga www.abaryankuna.com rusanzwe rubagezaho amakuru y’imvaho.

https://youtu.be/Y4oNMZ151Ms

Muri iki kiganiro murasangamo:

  • Itangazo ry’impinduka mu buyobozi bw’ABARYANKUNA
  • Ijambo ryo kubaha ikaze ry’umuhuzabikorwa mukuru w’ABARYANKUNA Ntamuhanga Cassien.

Ntamuhanga arabagezaho aho ABARYANKUNA bahagaze muri rusange n’ingamba zikomeye cyane bafite muri uyu mwaka wa 2020 wo gukuba ibikorwa n’ibitekerezo byihutisha impinduramatwara karindwi inshuro mirongo irindwi.

Arasesengura:

  • Uko abaturage bambuwe ubutaka bwabo ariko bagakomeza kubusorera Kandi ubundi “Nyir’umutungo ariwe uwutangira umusoro” Abaturage barakomeza gutanga umusoro k’ubutaka batswe.
  • Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda. Abanyarwanda bangahe baba muri Uganda, hari uwigeze wumva abapolisi ba Uganda barasa Umunyarwanda?
  • Ijambo rya James Kabarebe yasubije yibutsa umugambi w’ABARYANKUNA wo guca inzigo mu banyarwanda.
  • Aratwibutsa kandi umurage abasokuruza bacu baturaze!

Muhawe ikaze!

Ubwanditsi