IJAMBO RY’UMWAKA RIGENEWE ABARYANKUNA, ABANYARWANDA N’INSHUTI Z’URWANDA

Spread the love

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda, Baryankuna bavandimwe,

  1. Ubuyobozi bw’urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankuna bubasuhuzanyije igishyika cyinshi nyuma y’amezi ashize ruhugiye mu yindi mirimo.
  2. Ubuyobozi buributsa Abaryankuna, inshuti z’Abaryankuna n’Abanyarwanda bose ko uyu ari umwaka wa cyenda (9) kuva muri 2013 kugeza 2021, Urubyiruko rw’u Rwanda rurambiwe guceceka no guhumiriza rurebera akaga u Rwanda rukomeza gucamo, gashingiye ku nzigo yimonogoza muri bene kanyarwanda n’ikibazo cy’imiyoborere mibi yakomeje kurangwa mu Rwanda mu mateka yarwo, maze rutangiza “IMPINDURAMATWARA GACANZIGO” igamije kurandurana n’imizi inzigo yabaye karande mu banyarwanda, ikaba ari nayo soko a byinshi mu bibazo by’u Rwanda.
  3. Mu mpera z’uyu mwaka wa 2021 Urugaga rurishimira intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo guhindura imyumvire mu banyarwanda yo gushyira ku ruhande amacakubiri yakomeje kuganisha igihugu cyacu ahabi. Muri iyo nzira itaratworoheye na gato, igiciro cy’izo mpinduka cyabaye kinini, tukaba twibukana akababaro imyaka umunani (8) ishize umunyabitekerezo byubaka byashingiweho iyi mpinduramatwara, akanaba umwe mu baryankuna b’umushumi Niyomugabo Nyamihirwa ashimuswe muri Mata 2014, kugeza n’ubu tukaba tutazi aho ari, azizwa gusa ibitekerezo bica inzigo muri bene kanyarwanda. Turibuka kandi ko imyaka igiye kuba ibiri (2) undi muvandimwe, umunyamahoro, umuryankuna w’umushumi Kizito Mihigo anigiwe muri kasho za Polisi y’ubutegetsi bwa FPR, nyuma y’igihe kirekire acunaguzwa n’ubwo butegetsi, na we azizwa kwamagana intambara umunyarwanda yicamo undi munyarwanda. Uyu mwaka kandi kuva kuwa 23 Gicurasi, dukomeje guhangayikishwa n’iminsi myinshi ishize undi muryankuna w’umushumi Ntamuhanga Cassien arigishijwe i Maputo muri Mozambique, ku manywa y’ihangu, abo bireba bose bakaryumaho.
  4. Uyu mwaka urangiye twibuka kandi tuzirikana Abaryankuna bari hirya no ku isi bahigwa bukware bagacurwa bufuni na buhoro kubera impamvu imwe gusa yo kuba bashaka ko buri munyarwanda ahabwa agaciro nk’umuntu, nk’umunyarwanda, akitekerereza, akivugira, akikorera kandi agakorera igihugu cye, nta nkoni imuri hejuru. Uretse n’abaryankuna ku uburyo

bwihariye, muri rusange uyu mwaka urangiye tuzirikana kandi twibuka cyane inzirakarengane nyinshi zitinyagambura mu gihugu aho umuntu ashobora kukureba akavuga ngo urashaka guhunga, akabikurega, ukabifungirwa ndetse ukagwa muri gereza, nk’aho igihugu ari gereza umuntu utekereje kuyivamo yongererwa ibihano. Dusanga ibyo byose ari ibihano ubutegetsi bwa FPR bwashyiriyeho Abanyarwanda bose ariko cyane cyane abahisemo kurwanya inzigo no guharanira igihugu gisangiwe na ba nyiracyo, gakondo bose bafiteho uburenganzira bungana. Ibyo byose ariko ntabwo bidutungura, nta n’ubwo bidutera ubwoba, ahubwo biradukomeza nk’Abaryankuna, bikavamo amasomo kandi bikereka Abanyarwanda bagisinziriye ko amahitamo yacu ariwo muti uzunamura u Rwanda.

5. N’ubwo badufashe gutyo ariko, banakoresheje uburyarya bwo gusa n’abemera ibyo tuvuga maze batangira kwiyita Abaryankuna ndetse banashyiraho minisiteri ngo ishinzwe Ubumwe n’ibindi tutaramenya icyo bisobanuye, nyamara bazi neza ko icyo gitekerezo cy’Ubumwe bwuzuye bw’Abanyarwanda ari cya kiryankuna. Ntabwo washyiraho minisiteri y’ubumwe umaze kwica abasore baburirimbaga amanywa n’ijoro. Ni uburyarya nk’ubw’ingona, ni ukujijisha no kurangaza abanyarwanda.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda, Baryankuna bavandimwe,

6. Bitewe n’amateka y’igihugu cyacu, kuva uru rugaga rwashingwa kugeza ubu bamwe bakomeje kurwibeshyaho. Bamwe batubonye nk’abanzi abandi batubona nk’urubyiruko rwayobye cyangwa rutazi ibyo rurimo. Turabamenyesha ko twahisemo inzira twatekerejeho igihe kinini. Kuri twe urubyiruko ntabwo twakomeza kubaka igihugu aho bamwe binjira abandi bagasohoka, bamwe bitwa inyangarwanda, abanzi b’igihugu cy’abasekuruza babo. Igihugu cyacu gikomokwamo n’abantu bategerana, badahuza, badahura, ndetse badahuzwa aho bamwe bahora ku impera imwe abandi bagahera kuyindi, aho badahana akaboko, Abanyarwanda badaturana mu gihugu cya ba sekuruza ngo bagisangiriremo ibyiza gifite mu gihe kimwe umwe, adasohotse ngo undi yinjire. Kubahagarara hagati tukababera ikiraro ni byo urungano rwacu rwahisemo kugira ngo ruhurize abo abavandimwe muri Gakondo yacu twese bene Kanyarwanda. Icyo ni ikibazo cy’imyumvire n’ikibazo cy’imibanire, ntabwo ari ikibazo gusa cya politiki nk’uko bamwe babyibeshya. Niyo mpamvu twahisemo kubaka urugaga rwo guhindura imyumvire n’amatwara, aho kubaka ishyaka ryo guhirika no kurira ubutegetsi.

7. Muri urwo rugendo, urugamba rwa mbere twahuye na rwo rukadutwara abavandimwe, Abaryankuna b’umushumi, ni urwa politiki, ubutegetsi bwadufashe nk’abashaka kubuhirika, buturwanya bukoresheje imbaraga zabwo zose n’ubushake bwa kirimbuzi, bimwe bavugaga ngo bazicisha isazi inyundo. Nyamara Intego yacu ni iyo guhindura imyumvire n’amatwara, bityo n’abari ku butegetsi bahindutse bakiyemeza kuvana u Rwanda mu manegeka barushyizemo, twabibashimira, baba batworohereje akazi.

Abandi baturwanyije kandi na n’ubu bakiturwanya kandi nabo bakaba bagarika ingogo mu abaryankuna, ni abashaka kwitwikira ibitekerezo byacu kugira ngo bibafashe kwigarurira imitima y’Abanyarwanda cyangwa ngo badushyire mu kwaha kwabo, bityo babone uko bagera ku

imigambi yabo, ariko muby’ukuri batagamije guca inzigo. Mu myaka icyenda dufite tumaze guhabwa amazina menshi, bamwe bati: “Turiya ni utwana tw’uducikacumu”, abandi bati: “Turiya ni utwana tw’ibigarasha”, abandi bati: “Ziriya ni maneko”, abandi bati: “Ziriye ni injiji z’inkundarubyino”, abandi bati: “Ni abaterabwoba”, n’andi mazina ajyanye na ya myumvire dushaka guhindura. Muri abo harimo abakorera ubutegetsi bwa FPR hakabamo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, abifuza kubuhirika no kubusimbura gusa. Nk’uko mubyumva, aho kugira ngo abo dushaka guhuza batwakire, ahubwo batuviriyeho inda imwe ndetse buduteza urungano. Ubuyobozi bw’Urugaga bwitandukanije n’iyo migambi ku mugaragaro ndetse burabamenyesha ko tutazashirwa tutageze ku cyo twiyemeje. Braduhonda ntitunoga, kubera tuzi aho tujya, kubera tuzi ko twahisemo neza, kubera tuzi ko ikibazo u Rwanda rufite ari icy’inzigo kandi izarandurwa n’impinduramatwara.

8. Ibyo byose bikoze impamvu zitumye tubagezaho ubu butumwa tubasobanurira ko Urugaga rwacu rufite ibitekerezo byihariye, rufite ubuyobozi bwihariye, rufite amategeko arugenga yihariye, rukaba ruharanira guhinduka kw’imitekerereze ishingirwaho mu kubaka no kuyobora u Rwanda, rukaba rushaka u Rwanda Abanyarwanda bibonamo ntibabone abandi Banyarwanda nk’abanzi. Dusanga guhindura ubutegetsi udahinduye imyumvire yabushyizeho bishobora kujyana igihugu mu makuba aruta ayo rurimo. Iyi mitekerereze yacu ituma ntaho duhurira n’imitwe, amashyaka cyangwa imiryango ya politiki irajwe ishinga gusa no guhindura ubutegetsi, buhiritswe cyangwa busimbuwe. Byumvikane ko ishyaka ryose ryiyitirira Abaryankuna riba rishaka kujijisha, umuntu wiyita umuryankuna atubahiriza amabwiriza, amahame n’amategeko y’urugaga aba ashaka kujijisha. Umuntu ushaka kuba umuryankuna, yaranyuzwe n’ibitekerezo byacu arabisaba akakirwa. Ahoy aba ari cyangwa akomoka hose, dufite uko tumwakira, tukamuhugura tugakorana.

9. Ni muri urwo rwego Urugaga rukomeza gukangurira Abanyarwanda kwitabira iyi Mpinduramatwara Gacanzigo kuko ari iy’Abanyarwanda bose, kuko kugeza ubu byagaragaye ko ariyo inzira imwe izakura u Rwanda ku Agacuri ruriho. Tuboneyeho kubamenyesha ko Urugaga ubu rufite ubuyobozi buhagarariwe na Komite Nyobozi y’urugaga yubatswe n’inzego eshatu za triumvirat. Ni ukuvuga ko buri rwego ruyobowe n’abantu batatu banganya ububasha, basangiye inshingano, bakuzuzanya mu kuzirangiza, akaba aribwo bwakira abashaka kuba Abaryankuna binyuze mu nzira zemewe n’amategeko y’urugaga. Iyo miyoborere ishingiye ku bantu batatu ni uburyo bwiza bwhiswemo n’Abaryankuna bwo gusangiza abavandimwe inshingano ntawibona nka kamara kandi bagasabgizanya ubumenyi n’ubushobozi mu ukubaka urugaga n’igihugu.

10. Nyuma y’Inteko Nkuru ya Politike y’Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP- Abaryankuna yateranye kuwa 01 Kanama 2021 yemeje Amategeko Ngenga-mikorere y’Urugaga, na nyuma y’Inteko Nkuru ya Politike yateranye kuwa 29 Kanama 2021 yashyizeho ubuyobozi bushya bw’Urugaga, hanashingiwe ku myanzuro y’inama ya Komite Nshingwabikorwa yateranye kuwa 30 Ugushyingo 2021, yasuzumye ibibazo byugarije Abanyarwanda muri rusange, Ubuyobozi bw’Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu bwifuje kumenyesha Abaryankuna, Inshuti z’abaryankuna n’Abanyarwanda bose ko muri iki gihe Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu ruyobowe na Komite Nyobozi yubatse gutya:

Akanama Gakuru

  • MULINDI Gigi
  • MUGENZI Emmanuel
  • MUKANTWARI Judith

Ubunyamabanga bukuru

  • BYAMUKAMA Christian
  • KAYINAMURA Lambert
  • GASHUMBA Gerald

Urwego rw’umutungo

  • DUSABE Umurinzi
  • SHEMA Gahizi Jean
  • MUGUNGA Aloys

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’uRwanda, Baryankuna bavandimwe,

11. Turabibutsa ko nyuma y’ubuzima bw’abavandimwe bishwe n’abadashaka ko u Rwanda rwunamuka, twabonye amasomo menshi, akaba ariyo duheraho tubasaba kwitonda. Turabibutsa ko twahisemo neza, ko turi ku ruhande rwiza rw’amateka, ko amateka atazaducira urubanza, ariko ko igiciro kimaze kuba kinini. Turabibutsa ko umuryankuna ari umuntu utava ku izima kandi ko akoresha ubushobozi buke afite, agatungwa n’ubusa busagutse ku isari ariko ntarebere igihugu gihenuka.

12. Turangije twifuriza abakirisitu Noheri nziza, tukanifuriza abanyarwanda bose muri rusange, umwaka mushya muhire wa 2022. Mugire amahoro ahoraho, Imana y’i Rwanda izabarinde inzigo n’ibisa nayo byose!

Discours yateguwe na Komite Nyobozi

Isohorwa kandi ibikwa n’ubunyamabanga bukuru

14 Ukuboboza 2021

Itangazo mu majwi