IBINTU ICUMI ABANYARWANDA BAGOMBA KWIBUKA MURI IKI GIHE

Spread the love

Yanditswe na GASHUMBA Gerald

Kuva mu mwaka wa 1994, buri tariki 07 Mata buri mwaka, Abanyarwanda bose bayobowe na FPR bafata igihe kingana n’icyumweru cyose mu cyunamo ndetse ntibirangirana n’icyo cyumweru gusa, ahubwo bifata iminsi ijana yo kwibuka. Kwibuka iki? Bikorwa bite? Bitanga uwuhe musaruro?

Muri rusange hari ibibazo by’ingenzi abantu batajya bibaza mu buzima kandi biba ari ingenzi cyane kubyibaza. By’umwihariko Abanyarwanda ibibazo bigendanye no gusenyuka kw’igihugu cyacu, si kenshi tubiha umwanya uhagije ngo tubicishe mu nyurabwenge zacu, bityo tubyibazeho kandi tubibonere umuti urambye. Ahubwo usanga n’umwanya twakabihaye tuwukoresha nabi mu mpaka za ngo turwane zihoraho.

Kimwe muri ibyo ni iki kintu kitwa “kwibuka”. Ni byo koko birakorwa, ibyo abantu bakoraga bakabihagarika, ibyabashimishaga bakabyirengagiza, kugira ngo bibuke. Ariko se mu by’ukuri twibuka iki?

Muri iyi nkuru nifuje kubagezaho bimwe mu byo mbona Abanyarwanda bakwiriye kwibuka no kuzirikana mu mateka yabo, mu gihe dushaka kandi duharanira u Rwanda ruboneye mu gihe kirambye. By’umwihariko ariko ndabwira abiyumvamo impinduramatwara Gacanzigo, bumva ko ari ngombwa gushyira iherezo ku ntambara umunyarwanda arwana n’umunyarwanda, bumva ko inzigo yabaye karande mu banyarwanda igahora ibaryanisha kandi ibakomanya imitwe, iyi myumvire kandi ikaba igomba gushyirwaho iherezo, hakaboneka ishyanga n’igihugu cy’Abanyarwanda bose.

Ngibyo ibintu icumi nasesenguye nkasanga Abanyarwanda tugomba kubyibuka no kubizirikana mu bihe nk’ibi:

  1. Abo turi bo

Twebwe!

Turiho? Niba turiho turi ibiki cyangwa se turi bande?

N’ubusanzwe “Kwibuka” ni igikorwa gikorerwa mu muntu imbere, kigamije kwijyamo no kwiyumva no gucengerwa cyangwa se gucengera, ibyo uwibuka yibuka nyine. Kwibuka urupfu Abanyarwanda bapfuye, kwibuka jenoside ni ukwiyibuka twebwe Abanyarwanda. Umunyarwanda ni iki kandi ni nde? Ni ngombwa ko twisubiramo tukamenya abo turi bo. Tugomba kwibuka ko turi Abanyarwanda ariko mbere yo kuba Abanyarwanda turi abantu. None se umuntu ni iki? Atandukanira hehe n’izindi nyamaswa ziryana nubwo nazo zitaryana ngo zimarane? Ibi kandi ntibitwibagize ko turi abantu mu bandi bantu, twitwibone nka ba nyakamwe na ba nyamwigendaho. Ni igihe cyo kuzirikana ko tubeshejweho n’imibanire tugirana nk’uko abakurambere bagize bati:”kubaho ni ukubana”.

  • Umuntu ni umuntu kandi umuntu ni nk’undi.

Hari abibwiye ko umututsi atari umuntu, bamuhemba kumwica no kumurenganya. Hari abibwiye ko umuhutu atari umuntu bamugororera kumwirenza. Yewe hari n’abirengangije ko ibyo byose ari amazina twiyise cyangwa se twiswe ariko adakuraho ko turi abantu. Hari abibwiye ko umuzungu atari umuntu, bamuhemba kumuhohotera, hari n’abibwiye ko umwirabura atari umuntu bamukorera ibya mfura mbi. Iyi myumvire yose ishingiye kukutumva ko umuntu ari nk’undi, nyamara kandi burya umuntu ni nk’undi. Wasobanura ute ko imyaka ingana itya ishize umunyarwanda ahiga umunyarwanda kandi bose ari abantu? Wenda hari ibyo dutandukaniyeho, ariko se kuki tutumva ko ari bwo bwiza bw’urusobe rw’ibiriho (nature)? Ese n’iyo twatandukana, ni nde wagenewe kubaho kandi ni nde wagenewe kwicwa kandi twese twarahuriye hano ngo tuhabane kandi dufashanye? Niba twibuka kandi dushaka kwibuka mu buryo butanga umusaruro tugomba kwibuka no kuzirikana ko umuntu ari nk’undi.

  • Umwanzi w’u Rwanda

Ese ubundi umwanzi w’u Rwanda ni nde? Ni umuntu se? Niba se ari umuntu ni umunyarwanda cyangwa ni umunyamahanga? Kwibwira ko umunyarwanda ari umwanzi w’u Rwanda bishobora kuba ari ukwibeshya gukomeye. Njye ndahamya ko umwanzi ukomeye w’u Rwanda ari imyumvire n’ingangabitekerezo y’inzigo, amacakubiri, inzangano n’amatiku bituma umunyarwanda aba umwanzi w’undi munyarwanda, ndetse uwimitse iyo myumvire akaba yimitse umwanzi w’igihugu muri we. Iyi myimvire yo kwitana abanzi b’igihugu nk’aho hari ibipimo bipima ubwanzi n’ubukunzi bw’igihugu niyo twimitse maze idusenyera igihugu ndetse natwe tubigiramo uruhare nk’Abanyarwanda bari bakwiriye kurengera igihugu ariko tugatatira igihango dufitanye narwo.

Mu gihe twibuka hagamijwe ineza y’igihugu ibi ntidukwiriye na rimwe kubirenza ingohe cyangwa se twirengagize kwibaza ku mwanzi w’igihugu cyacu mu ishusho ya nyayo.

  • Uburenganzira bwacu nk’Abanyarwanda

kuva umuntu avutse, kugeza atabarutse, aba afite uburenganzira bwe ntavogerwa. Ubu burenganzira usibye n’amategeko ya buri gihugu abivuga akanabigarukaho kenshi bikaba ari n’inshingano z’ama Leta zo kubwubahiriza, n’amahame mpuzamahanga abantu muri rusange bemeranyijweho aha buri muntu ubwo burenganzira. Ikibazo gikomeye ni ukutabumenya, cyangwa kubwirengagiza. Usibye ko biheza abantu mu bitabakwiriye, binatuma bamwe biha ububasha bwo kubuvutsa abandi. Mu gihe twibuka jenoside yakozwe n’Abanyarwanda igakorerwa Abanyarwanda, benshi bakahasiga ubuzima kandi byose bigasiga igihugu mu kangaratete ni ngombwa ko twibuka kandi tukibukiranya uburenganzira bwacu nk’abantu by’umwihariko nk’Abanyarwanda. Mu kwibuka uburenganzira bwacu ni ngombwa kumva ko u Rwanda ari urw’Abanyarwanda bose.

  • Inshingano zacu nk’abanyagihugu

Kuvuga uburenganzira ntituvuge inshingano, biri mu byoretse isi ya none by’umwihariko isi yacu nk’Abanyarwanda. Ubu politiki y’isi yose yahisemo kwigisha abantu uburenganzira bwabo, ariko yirengagiza nkana ko ubundi kwigishwa iby’uburenganzira bitagomba gusigana no kwigisha cyangwa se kwibukiranya inshingano. Buri muntu afite inshingano ku buzima bwe, no ku gihugu cye. Nyamara kutamenya inshingano usibye ko bituma tudakora ibyo tugomba gukora, binatuma dukora ibyo tutagomba gukora. Ni iki cyatumye umunyarwanda yica umunyarwanda? None se izi ni inshingano umunyarwanda afite zo kwica umunyarwanda mugenzi we? Mu gihe twibuka dushaka kwiyubaka, tugomba kwibuka no kwibukiranya inshingano za buri wese mu gutuma ubuzima buba ubuzima bwa twese.

”Gakondo k’iwacu” Umwenegihugu ni Umunyagihugu ari we Nyirigihugu : http://umunyamakuru.com/gakondo-kiwacu-umwenegihugu-ni-umunyagihugu-ari-we-nyirigihugu/
  • Umwicanyi wese ni umwicanyi, uwarenganyijwe nawe ni nk’undi.

Ubundi ntibyari bikwiriye ko twibuka, twibuka amahano gusa. Ngo umwanya twagakoresheje dukora imishinga yatugeza aho abandi bageze wenda tukanaharenga ngo tuwukoreshe twibuka abahemutse n’abahemukiwe. Ariko ishyano ryaraguye nkuko tubivuga. Ariko ubwo ryaguye reka tubyakire tubikore, dutekereze abishwe n’icyatumye bicwa. Ubundi mu buryo burambye, ntacyari gikwiriye gutuma bicwa, ariko kuko byabaye wenda hari impamvu tutagomba guha ibere no gushyigikira ahubwo tugomba kurwanya, ariko mbere yo kuyirwanya tugomba kuyimenya no kuyibuka. Muri uko kwibuka ayo mahano, tugomba kubona umwicayi wese nk’umuhemu wahemukiye abantu akanahemukira igihugu. Tukumva ko uwarenganyijwe n’abiswe Interahamwe ari nk’uwarenganyijwe n’abiswe Inkotanyi. Umuntu ni nk’undi.

  • Jenoside ni ishyano ryagwiriye u Rwanda n’Abanyarwanda bose.

Abantu b’iki gihe babaye ba mitima irwana, bityo bahora mu mpaka za ngo turwane, bagahora mu mpaka zo kwitana ba mwana. Bahora muri gatebe gatoki, ni nde uri hasi ni nde uri hejuru. Aba igihango bafitanye nk’Abanyarwanda, bagiteye umugongo ndetse ntibashaka kumva ko bagomba kucyubaha. Iyi Jenoside yahemukiye igihugu mbere yo guhemukira abayikoze cyangwa se abayikorewe. Inzira igana igisubizo kirambye, irasaba ko tubanza gutera ntambwe yo kurenga ibyo kwitana bamwana ahubwo tugashaka igisubizo nk’igihugu kimwe. Icya mbere iri ni ishyano, kandi iri shyano ntiryagwiriye uruhande rumwe riretse urundi. Abishe u Rwanda rwarabahombye nkuko rwahombye abishwe.

  • Nta rupfu rwiza rubaho

Ibi Kizito yarabirirmbye, arabizira, abumva ko urupfu rwabo ari rubi n’aho urw’abandi rukaba rwiza bamuhembye kumwica nyine nk’uko imyumvire yabo ibibabwira. Biratangaza kubona umuntu utinya urupfu ahitamo inzira yo kwica abazima n’abapfuye. By’umwihariko kandi biteye ubwoba, uwakabaye arengera ubuzima bw’abantu akaba ari we umena amaraso yabo. Nta rupfu rwiza rubaho, nta rupfu runezeza, nta rupfu ruryohera amatwi. Iby’amoko, uruhu, ibyo duhora dushinjanya, ntibikuraho ko gupfa ari ugupfa. Mu gihe twibuka jenoside, kurenza iyi ngingo ingohe ni ukugoma kandi ni ukujijwa. Tugomba kandi kwibuka ko kurobanura abapfuye no kurobanura abazima bidashobora kutugeza ku mahoro arambye.

  • Kubaho ni ukubana, kubaho si ukumarana

Ibi Abanyarwanda babisobanukiwe mbere, icyakora ntumbaze uko byaje kuducika. Ni nde watubwiye ko kubaho ari ukuryana no kumarana? Ese nitumarana tuzabaho? Tuzabaho dute?

Mu gihe twibuka dukwiriye kumva agaciro k’ubuzima. Dukwiriye kandi kumva icyo kubaho bivuze, n’icyo kubana bivuze. Tugomba kumva icyo bisaba n’inzira bicamo kugira ngo tubeho. Ibi nabyo kubyirengagiza nkana cyangwa se kutabimenya no kutabizirikana bishobora kwitwa kwibuka ku mpamvu runaka ababidushishikariza bashaka, ariko uku si ukwibuka nyakuri kwageza u Rwanda ku mahoro arambye.

  1. Indangagaciro nziza

Nubwo benshi mu Banyarwanda bahemukiranye mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, ariko hari abandi banyarwanda bahagaze ku ndangagaciro nziza z’ubupfura, ubutwari n’ubwangamugayo, kandi bagasigasira umubano n’amahoro mu bantu. Benshi izo ndangagaciro barazizize ko bari bazi neza ko aho kubaho igihugu gisenyuka, bapfira mu nzira yo kukirengera. Nta kindi cyabashoboje uretse kwimika izi ndangagaciro zikababera umuyobozi w’ibihe byose. Muri rusange mu gihe twibuka ibibi byatugwiriye, ni ngombwa ngo tunatekereza ku ndangagaciro zadusubiza agaciro n’amahoro dushaka, ndetse tukazimika mu buzima bwacu bwose. Gutatira indangagaciro nziza byasenyenye igihugu, kuziha agaciro no kuzimika ngo zituyobore bizadufasha kucyubaka.

GASHUMBA Gerald