IBIKOMEREZWA BIKOMEJE GUTERA AMARIRA ABAGENZI MU MUJYI WA KIGALI

Spread the love

Yanditswe na Uwamwezi Cecile

«Baturage b’Umujyi wa Kigali, turabashimira ku bwo gutanga ibitekerezo bigamije kunoza umurimo wo gutwara abantu. Turabizeza ko turimo kuganira n’inzego zibishinzwe, na kampani zitwara abagenzi, mu rwego rwo gushakira umuti nyawo iki kibazocy’ingendo mu Mujyi wacu. Murakoze!» Ubu ni ubutumwa bw’Umujyi wa Kigali ku bantu binubira imirongo miremire ikomeje kugaragara aho bategera imodoka, haba muri za gares cyangwa ku byapa bya bus zitwara abagenzi.

Iki ni ikibazo kirushaho gukomera uko bwije n’uko bukeye, kandi bikagaragara ko abafite inyungu muri aka kajagari bakomeye, ku buryo gutekereza ko umuti wacyo uzaboneka mu mizo ya vuba byaba ari ukwibeshya. Bimaze kugaragara ko irondo ryivanze n’ibisambo ku buryo bukabije, kugeza aho kwibaza ukwiye kuganyirwa n’utabikwiye bigoye cyane. Birababaje kubona Umujyi wa Kigali ubeshya abaturage ngo hari abo urimo kuganira nabo nyamara ari wo watanze isoko rya transport rimaze imyaka irenga irindwi mu maboko y’agatsiko k’abantu bamwe. Ikibabaje rero ni uko usanga iyi service ya transport mu Mujyi wa Kigali irangwa n’igurishwa ry’abagenzi, mu mihanda basoreye.

Iki kibazo cy’ingutu cyugarije abatuye n’abagenda Umurwa Mukuru w’u Rwanda nicyo cyatumye twegera impuguke kugira ngo zidufashe gukubitira ikinyoma ahakubuye, nk’uko twabyiyemeje nk’Abaryankuna.

Muri rusange iki kibazo kirushaho kuba ingutu iyo wibutse ko umuturage aba yishyuye mbere amafaranga ye akabikwa ariko we yagera igihe cyo gusaba service ya transport yishyuye akagaraguzwa agati, agatonda imirongo igihe kirekire cyangwa akuririzwaho ibiciro bitari ngombwa bitewe n’uko amasaha yabaye maremare, imodoka zikaba ntazo, atari uko zabuze ahubwo kubera ko umushinga wo gutwara abantu wizwe nabi.

Ubu ikibabaje ni uko ikibazo cyamaze kwinjira mu turere twose kandi ugasanga nta kindi kibyihishe inyuma, uretse kuba abatekerereza abaturage bo batarebwa n’iki kibazo kuko badatega za Twegerane na za Shirumuteto. Yaba Umujyi wa Kigali, yaba na RURA, usanga bose basinya amasezerano abogamiye ku bikomerezwa byo muri FPR bishaka gukumakuma agafaranga kose k’abaturage, ariko kubaha ibyo bagomba bigakomeza kuba ingorabahizi, kugeza ubwo abaturage bamwe bahisemo kujya bigendera n’amaguru.

Usanga abagirana amasezerano batita ku nyungu za rubanda rugufi, icyo birebera ni ugukamura abaturage gusa. Abatanze isoko ni nabo bigenzura, barangiza bakabeshya abaturage ngo nibo barimo gushaka ibisubizo. Ni gute se washaka ibisubizo by’ibibazo udafite? Bumva Abanyarwanda ari injiji bingana gute ku buryo baba batabona akarengane kabakorerwa? Icyizere cyo gushyira iherezo kuri aka karengane ni ikihe? Reka tubirebe!!!

Umusesenguzi akaba n’umunyamakuru ubimazemo igihe, Karegeya Jean Baptiste Omar, asanga umuturage azahara kabiri kuko aba yarishyuye bus yakenera ko imutwara akayibura, bikaba ngombwa ko yishyura moto ihenze cyane. Atanga urugero rw’aho iyo bwije abamotari ba Nyabugogo baca 3,000 FRW kugira ngo bageze umugenzi i Kagugu, Kabeza na Kanombe bagaca 5,000 FRW ku rugendo ubundi bakabaye bishyura amafaranga 500 FRW muri bus, ariko companies za transport zigakora uko zishaka nta gikurikirana.

Undi musesenguzi akaba n’umunyamakuru nawe ubimazemo igihe, Hakuzwumuremyi Joseph, asanga kuragiza transport RURA ari nk’ibyakorewe Yozefu wo muri Bibiliya kuko bamushyingiye isugi itwite. Asanga kandi kubangikanya politique na économie, kimwe kikifotoreza ku kindi, ntaho bihuriye n’inyungu z’umuturage.

Uyu musesenguzi yibaza impamvu iyo havutse ikibazo kireba abaturage bonyine kugikemura bitihuta. Atanga urugero ko iyo essence yazamutse Leta ishyiramo imbaraga nyinshi kuko kiba kireba abaturage n’abategetsi, ariko haza ikibazo cya transport kitareba abategetsi, bakaruca bakarumira, umuturage akirwariza. Asanga biteye agahinda ku buryo hari n’uwatekereza ko abategetsi baba badahangayikishijwe n’agahinda k’abaturage.

Hakuzwumuremyi avuga ko iyo essence izamutse abategetsi bahita bongererwa lamp sum, ikibazo cyabo kikaba kiracyemutse ariko iyo motos zikubye ibiciro gatatu cyangwa gatanu, abategetsi baricecekera kuko ntacyo biba bibabwiye, dore ko bo ntazo batega. Umuturage arirya akimara, byamunanira akagenda n’amaguru, kuko aba nta yandi mahitamo bafite. Uku kwirengagiza niko guteye inkeke abaturage benshi, cyane cyane ko nta n’amikoro ahagije baba bafite ngo buri wese agende mu modoka ye.

Mu busesenguzi bwacu, dusanga isuku ari nziza ariko biba ikibazo iyo usanze iyo suku yitwikiriye inzara itavugwa. Aha rero niho twibaza niba kwima umuturage service yishyuye hari icyo iyo suku yaba ikimumariye. Bijya gutangira, mu 2015, Umujyi wa Kigali watanze isoko ryo gutwara abantu muri za bus nini. Birumvikana ko ryahawe Rtd Col. Twahirwa Dodo muri company ye yitwa RFTC, rihabwa kampani yitwa Loyal n’indi yitwa KBS hamwe Jali Transport Company. Aya masosiyete afite isano ya hafi na FPR, abandi bose bataha amara masa.

Umuturage wari ufite imodoka ze yahisemo kuzikodesha n’ibi bikomerezwa cyangwa araziparika ava mu gutwara abagenzi. Imodoka ntoya zizwi nka minibus zakuwe mu muhanda nyamara zari zitunze abantu batagira ingano, guhera kuri ba nyirazo, imiryango y’aba chauffeurs n’aba convoyeurs, kugeza ku bahamagara abagenzi. Aba bose babuze aho bongera gukura amaramuko, berekeza iy’ibyaro, Umujyi barawuhunga.

Iri soko ritangira uwari Mayor w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba, yavugaga ko ashaka gukemura akajagari kagaragaraga muri transport, ariko yirengagiza ko ako kajagari yangaga kagaragaraga no mu nyubako Umujyi wa Kigali ukoreramo. Kuba haragiye hahindagurika Abayobozi b’Umujyi wa Kigali ni ikimenyetso gifatika ko ibyaho nabyo atari shyashya.

Kuva mu 2015, bamaze kuhasimburana ari 4 mu myaka 7 gusa, bivuze ko kuhafatisha bitoroshye. Kuva kuri Monique Mukaruriza wasimbuye Fidèle Ndayisaba nawe agasimburwa na Pascal Nyamurinda, wasimbuwe na Chantal Rwakazina, akaza gusimburwa na Prudence Rubingisa, bose bagiye bambara ikanzu yasizwe na Ndayisaba, birangira yanze kubakwira.

Isoko rya transport ryasizwe na Ndayisaba Fidèle niryo rigihari kugeza n’uyu munsi, nyamara abari batuye muri Kigali bamaze kwiyongera ku buryo iri soko ritakijyanye n’igihe. Muri iri soko abanyamujyi babwirwaga ko batazajya bamara iminota irenze itanu ku cyapa, ubundi bagasanga internet muri za bus, ariko imbeba zahise ziyirya birangirana n’uko hari haje Rubingisa acitse inkiko aho yaregwaga kunyereza umutungo wa rubanda, ariko akaza kugirwa umwere biturutse ku mabwiriza y’abakomeye, bamushimiye ubusambo bwe.

Umujyi wa Kigali wahuye n’akaga gakomeye ku buryo kubona umuntu wawukorera igenamigambi ry’imyaka 5 byananiranye burundu. Ahubwo waranzwe no kuyoborwa n’abantu bumvaga ko bagabiwe imyanya, bahagera bagakora bapfukamiye ababashyizeho, kwita ku bibazo by’abaturage bikaba ingorabahizi.

Hakuzwumuremyi Joseph asanga akaburiye mu isiza kadashobora kubonekera mu isakara. Mu magambo ye yagize ati: «Intabire uko yaba nziza kose, iyo imbuto ari mbi ntushobora kwizera umusaruro». Yongeyeho ati: «Imbuto uko yaba nziza kose utabagaye ngo usarure uhunike neza ntacyo umusaruro wakumarira». Aha rero niho ahera yemeza ko ibikomerezwa byarushije imbaraga Umujyi wa Kigali, transport yaragijwe RURA nk’umurimo ufitiye igihugu akamaro urananirana, bya bikomerezwa bikomeza kwinyunyuriza abaturage. Kuba itanga raporo muri Primature nabyo ntacyo bifasha abaturage.

Ku rundi ruhande RURA yakabaye ishyiraho imirongo migari yagiye iyoborwa n’abasirikare badafite ubunararibonye mu kuyobora ibigo bakananiranwa n’inama y’ubutegetsi, kugeza ubwo uyu munsi iyoborwa by’agateganyo na Déo Muvunyi, utagira inama y’ubutegetsi (Board of Directors) kuva mu kwa mbere kw’uyu mwaka. Birumvikana rero ko ntacyo iki kigo wacyitegaho mu gihe kitagira ubuyobozi buhamye.

Aha rero niho ibisambo byumva ko bikomeye muri FPR byaboneye icyuho maze si ukunyunyuza abaturage bisya bitanzitse. Kuba rero akajagari karaje mu miyoborere katumye abaturage bahura n’uruhuri rw’ibibazo.

Mu kwanzura rero twababwira ko iyi transport ireberwa mu ikanzu ya Fidèle Ndayisaba ikwiye kuvaho abamusimbuye bakadodesha amakanzu abakwira. Bitagenze bityo abaturage bazakomeza barire ayo kwarika bitewe no gukomeza kwizirika ku isoko ryo mu myaka irindwi ishize. Niba RURA idashobora guhana ibi bisambo byazengereje rubanda, nta kindi yaba imaze kuko hari akaboko katagaragara kayifashe ku gakanu.