GENERAL KAYUMBA NYAMWASA YAHAMIJE KO AZAKURAHO PAUL KAGAME, ASUBIZA KU BYAVUZWE NA KABAREBE ANAGIRA INAMA ABOFISIYE BA RDF YO GUSHYIRA UBWENGE KU GIHE.

Spread the love

“…Kabarebere twarabanye cyane kuburyo abantu bumvaga Kabarebe bakavuga bati uriya ni murumuna wa Kayumba, ibimuvugisha biriya ndabizi…” ; “…Kabarebe namubereye umuyobozi imyaka yose, ntanubwo namuyoboye gusa ahubwo naranamutunze. Igihe cyose twabereye muri NRM tuba muru Uganda yabaga iwanjye kugeza tugenda yakabinshimiye!…” ; “…Kuva Kabarebe yavuga ko Patrick Karegeya yari imbwa yo kujugunya namuvanyeho amaboko, numva n’ibyo yavuga byose ntacyo byantera, nzi neza ukuntu Karegeya yamufashije …” “… Perezida Museveni muzi kuva kera… nagiye kuvuka nsanga nturanye na se wabo witwa Kombe. Kuvugana nawe  ntagitangaza kirimo, ni umuntu twakuranye…” Aya ni amwe mu magambo yatangajwe na Gen Kayumba Nyamwasa.

Mu kiganiro cyamaze hafi amasaha abili kuri Radiyo Itahuka (Ijwi ry’Ihuriro nyarwanda RNC),  Gegeral Kayumba Nyamwasa yatangaje ibintu byinshi bikomeye kandi yifitiye icyizere gikomeye ku buryo abamwumvise abenshi bemeje ko amazi atari yayandi. Muri icyo kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru Serge Ndayizera, Gen Kayumba yagarutse kubiherutse gutangazwa na Gen Jamus Kabarebe, avuga aho ageze gahunda yo kurangaza imbere abanyarwanda mu nzira yo kubakiza umunyagitugu anagira inama ingabo abaturage n’ingabo z’igihugu muri rusange!

General Kabarebe ngo yaba arangwa n’ubwoba, guca ubucuma, kutigirira icyizere no kuba indashima.

General Kayumba Nyamwasa yatangaje  ko RNC imaze kwiyubaka mu karere cyane ko mu Burayi no muri Amerika ho byari byararangiye. Yatangaje ko  RNC imaze kumenyekana ahantu hose kandi ko abantu bayo basigaye bajya mu karere bakakirwa neza  bagasobanura kandi bakumvwa, bagasabwa gushyira hamwe n’abandi. Yagize ati ubu ibintu bihagaze neza ku rwego rw’impuzamashyaka P5 turi kuvugana n’abandi kugira ngo bahurize hamwe abantu bose maze basunikire hamwe! Yibukije ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi na Kagame ko atazahama ku butegetsi iteka n’iteka, ko imyaka yamaze mu buhungiro (30) ari hafi kuyimaza abandi mu buhungiro, yatangaje ko ibyo kwita abandi abaterabwoba (terrorists) ari impitagihe kuko nawe azi neza ko bene ayo mazina nawe yayiswe!

General Kayumba Nyamwasa yatinze ku magambo yavuzwe na General Kabarebe aho yamwifatiye mu gahanga avuga ko ari umuhemu ngo yagombye kumushimira kuko ngo ariwe wamugize icyo ari cyo! General Nyamwasa yavuze ko ibitangazwa na Kabarebe atabitindaho kuko atizera ko aribyo yizera ariko ngo ariko bimeze byaba bitangaje. Yagarutse ku buzima bwabo bombi kuva bamenyaniye muri Uganda, binjira mu ntambara n’ubutegetsi bwa Habyarimana, uko bakoranye nyuma yo gufata ubutegetsi yemwe na nyuma y’aho ahungiye.

General Kayumba Nyamwasa aragira inama abofisiye bakuru bagenzi be gusubiza amaso inyuma. Bakareba bagenzi babo bo ku rwego rumwe mu bindi bihugu, bakagereranya n’uko bo babayeho n’uko bazarangira!

General Kayumba Nyamwasa yibukije abasirikare bakuru ko bagenzi babo bo mubindi bihugu, bameze neza kandi bafite agaciro mu bihugu byabo, mu gihe mu Rwanda ho bahozwa ku ntara bagosorwa! Yagaye bikomeye uburyo bagejejwe n’aho basigaye banekwa bakananekwa imitekerereze yabo. Yagaragaje ko baruhiye ubusa abasaba gusubiza amaso inyuma abereka uburyo Kagame agenda abaca amaboko kuburyo abakuraho n’abakabarengeye, akaba ababaza uzabatabara umunsi nabo bagezweho n’ikibazo nk’icyo! Ku banyarwanda basanzwe, yatangaje ko ubuyobozi bukuru bwa RNC bwagiranye inama y’umwiherero n’abayobozi b’intara, bakaba bagomba kubegera bakababwira icyo gukora. Ubundi abasaba gushirika ubwoba no kumva ko ntamuntu uzabohora undi ko buri wese agomba gushyiraho ake, arangiza abashimira.

Ushobora gukurikirana hano hasi ikiganiro uko cyakabaye kuri You tube Channel ya Radio Itahuka.

NTAMUHANGA Cassien

Ijisho ry’Abaryankuna.