FPR YASHINZWE YITWA UMURYANGO W’ABANYARWANDA ARIKO YABABEREYE MURYAMO

Spread the love

Yanditswe na Uwamwezi Cecile

« Muryamo » cyangwa « Peste des animaux » ni indwara ifata amatungo agahita aremba bikayaviramo gupfa kandi aborozi bayo ntibemererwa kuba bayabaga ngo bayarye, ahubwo barayataba kuko iyo bayariye abagiraho ingaruka zirimo n’urupfu. Kugeza ubu, iyi ndwara ntigira umuti cyangwa urukiko, bityo mu matungo afashwe nayo hahonaka mbarwa ndetse n’abariye inyama zayo bagakira bigoranye ahubwo abenshi barapfa, abakize bagakizwa gusa n’ubudahangarwa bw’umubiri kuko kwa muganga nta kindi baba bashobora kumarira uwariye izo nyama uretse kumworohereza uburibwe no kumuvura ibimenyetso, abenshi barapfa, ibyabo bikarangirira aho!

Iki kiganiro twagishingiye ku busesenguzi bwakozwe na Jean Népomuscène Mporamusanga, abunyuza ku rubuga rwe yise « Biza Tubireba Tugaceceka », ku wa 16/06/2022. Uyu musesenguzi yasobanuye birambuye uburyo FPR yashinzwe yitwa « Umuryango w’Abanyarwanda », ariko mu minsi mike ihinduka Nyamuryabana, irakama igeza n’aho ikama ayo mu ihembe, kugira ngo itagira n’akavungukira isigira abaturage.

Uyu musesenguzi asobanura neza uburyo FPR yirebyeho irakabya, mu gihe abo bavugaga ko bavugira bishwe n’amavunja, abana batiga ahubwo bagwingiye, abaturage babayeho mu mibereho mibi itagira mibi kuyirusha, ariko FPR igahangayikishwa no kunyunyuza na twa tundi dukeya twakagombye gutunga umuturage, kugeza n’aho umuturage wo hasi wejeje ibilo 5 cyangwa 10 by’ibishyimbo aba agomba guha 1Kg FPR kugira ngo ikomeze yubake ingoro mu Turere hirya no hino, nyuma yo kubaka Intare Arena i Rusororo yatwaye arenga hafi Miliyari ebyiri z’amanyarwanda, mu gihe umunyarwanda akibayeho atagira aho aba.

Iyo ubirebye neza, nta wagukinze ibikarito mu maso, usanga Ishyaka rya FPR-Inkotanyi ritegekesha inkoni y’icyuma u Rwanda, ari nako rikomeje gusahura abaturage, nta handi rigamije kubageza uretse kubatsemba rikabamaraho. Abenshi mu Banyarwanda bibuka ko ubwo iri shyaka rya FPR ryatangirizwaga muri Uganda, abari baritangiye ndetse n’abagombaga kuzaryigishwa, babwirwaga ko ari « Umuryango w’Abanyarwanda ». Iri jambo rifite uburemere bunini mu muco nyarwanda n’ururimi rw’ikinyarwanda.

« Umuryango », mu gisobanuro cy’ijambo wumvikana mu bice bibiri : (1) Umuryango muto ugizwe n’umugabo, umugore n’abana batuye mu rugo rumwe cyangwa (2) Umuryango mugari ugizwe n’ingo nyinshi zihurira ku musekuruza umwe wamenyekanye kurusha abandi. Aha niho bavuga ngo Umuryango w’Abagorora bakomoka kuri Rugorora, Umuryango w’Abahindiro bakomoka kuri Gahindiro, n’iyindi n’iyindi.

FPR rero yakoze ikosa rya mbere ryo kwiyita « Umuryango w’Abanyarwanda » kandi ibizi ko abazawugira bose badakomoka kuri Kanyarwanda, ariko ntiyatinze kwerekana ko ari imvugo y’ikinyoma, kigamije kugeza agatsiko ku butegetsi noneho wa muryango ugasigara mu cyuka gusa, kigamije iterabwoba no kwiba rubanda.

Mbere yo gutekereza kwita FPR ngo ni « Umuryango w’Abanyarwanda », hakabanje gutekerezwa ku gaciro k’umuryango ubwawo, kuko buri muntu wese agira umuryango akomokamo. Uko yawitaza kose birangira awukeneye nawe umukeneye. Yabura icyo awumarira bakavuga ngo « Nta muryango utagira ikigoryi », ariko bakongeraho ngo « Ni ikigoryi cyacu, nta handi twagishyira ». No kuri FPR se niko bimeze ? Ese abawurimo barawukeneye nawo urabakeneye, cyangwa ni ukubanyunyuza gusa ?

Bitangira, Abanyarwanda babanje kwishimira ko babonye « Umuryango » uzababungabunga ariko icyizere nticyatinze kuraza amasinde, umutego wanga ikinyoma washibutse nyirawo akiwuri hafi. « Umuryango » wakabaye ingabo ikingira Abanyarwanda ikanabarwanirira wahise uhinduka agatsiko k’abanyabugugu, gatunzwe gusa no kubiba za munyangire, abaturage bamara kurangara cyangwa gushyirwa mu bwoba, kakisahurira igihugu.

Kuva ku itariki ya 01/10/1990, ikitwaga «Umuryango» kinjiye kirasa Abanyarwanda, nabo bakagombaga kuba babarirwa muri uwo muryango, kuko nyine witwaga « Umuryango w’Abanyarwanda ». Kuva icyo gihe «Umuryango w’Abanyarwanda» wahise usenyuka kuko ubwo winjiraga urasa za Byumba, Ruhengeri n’ahandi, abaturage bakizwaga n’amaguru bakagenda bavuga ngo « Inkotanyi zirabaga, ziragapfa zitabaye ‘Umuryango w’Abanyarwanda’ ».

Byakomeje gutyo FPR-Inkotanyi ikongeza urwango mu Banyarwanda, ibabibamo inzangano zishingiye ku moko, yohereza abakada n’abatekinisiye, bashishikariza, banafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, Abanyarwanda bareba kure batangira kubona

ko iki atari « Umuryango w’Abanyarwanda », ahubwo ari « Muryamo » yabinjiyemo, nk’uko icyorezo kinjira mu matungo kikayarimburira kuyamara. Gusa hari bamwe batekerezaga ko ahari wenda ariko urugamba rurwana, bakibwira ko ubwo FPR ifashe ubutegetsi, noneho igiye kwisubiraho, ikaba koko Umuryango koko, ariko siko byagenze, ahubwo yeguye agafuni maze abo yatumiye mu nama bitaba Imana.

Iki cyizere nacyo cyahise kiyoyoka kuko aho FPR yakoreraga ku Kimihurura nta wahirahiraga kuhanyura ngo akebuke. Ababitinyukaga bose bahitaga babona abasore bitwaje imbunda nini ukagira ngo baracyari mu ntambara, bakabahamagara, bakabashyira muri ruhurura iri ahitwa mu Myembe, bakayoboramo amazi, bakabategeka kwivurugutamo, bakabakubita ntacyo bitangira, bagira Imana ntibicwe, bakazinukwa kuzongera kunyura iyo nzira. Ibi kandi bikiyongeraho ishimutwa rya hato na hato. Uwo se ni « Umuryango » cyangwa ni «Muryamo» ? « Umuryango » nyamuryango wakagombye kwegeranya abanyamuryango aho kubica!

Ubwo kandi niko hirya no hino habaga huzuye ubwicanyi, ubusahuzi n’andi mabi menshi, ugahita wibaza niba koko FPR izi icyo « Umuryango » bisobanura. Ku rundi ruhande wasangaga hirya no hino babyina intsinzi y’Umuryango w’Abanyarwanda, ukaba watekereza ko ahari Abanyarwanda batabona ibikorwa. Gusa nabo si bo, abenshi babikoreshwaga n’ubwoba no kugira ngo barebe ko bwacya kabiri.

Igihe cyaje kugera abana basubira mu mashuri, nyamara kuko imiryango myinshi y’Abanyarwanda yari ikennye, bamwe barabaye imfubyi n’incike za Jenoside, abandi bararokotse agafuni k’Inkotanyi, abantu baragira bati: «Noneho wa Muryango ugiye kwigaragaza». Byahe byo kajya ko FPR yahise itangira kuvangura imfubyi ? Mu by’ukuri bahaga abayobozi ngo bagende bandike abana bakwiye gufashwa gusubira mu ishuri, undi agakora urutonde rw’abakeneye gufashwa bose, ariko yayigeza ku bamukuriye, bagasangaho Abahutu, bakamubwira ngo « Jyana ibyo biterahamwe nawe ujye kubifasha », birangira hafashijwe Abatutsi gusa!!!  Ntabwo aba bana  babaga ari Interahamwe, ahubwo  babaga ari abo FPR itibonamo.

None  se Umuryango uvangura imfubyi wakomeza kuwita « Umuryango w’Abanyarwanda » ute ?

Mu kanya gatoya abambari ba FPR babonye ko ibyabaye mu Rwanda ari amahano adakwiye kwibagirana, bashinga Umuryango IBUKA, noneho iza ivangura abapfu. Abatutsi bemererwa kwibuka no gushyingura ababo mu cyubahiro, ariko Abahutu bakibukira munsi y’igitanda, ntibanemererwe gushyingura ababo mu cyubahiro, ahubwo hagira n’ubibaza akitwa igipinga, Interahamwe, n’ibindi byashoboraga guhita bimucisha umutwe.

Kugeza n’uyu munsi iri vangura-bapfu ryarakomeje, ku buryo uwisanze mu bwoko bw’Abahutu wabashije gushyingura uwe ari mbarwa. Iyi ni nayo mpamvu, uyu munsi hari abagishidikanya ku mibare y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko basanga abo FPR itangaza bakubye hafi gatatu, Abatutsi babaga mu Rwanda, noneho wareba n’abarokotse, ugahita utekereza ko Abahutu bose FPR yakubise agafuni yabajyanye mu nzibutso hirya no hino, kugira ngo yongere ubukana n’igikangisho ku mahanga ishinja kudatabara.

Ibi rero nibyo byatumye Abanyarwanda bongera kwibaza bati: «Uyu muryango uvangura abapfuye hari icyo uzamarira abazima?» Ibi rero ntibyateye kabiri kuko n’abazima yatangiye kubica, abandi irabanyunyuza karahava, kugeza ubwo umuturage wari usanzwe yifashije, yisanze atakigira n’urwara rwo kwishima, ahubwo asigaye atunzwe no gusabiriza. Hari n’abarambiwe ubwo buzima bariyahura. Ninde se wari uyobewe ko aho FPR yagiye inyura yahitanye benshi, na n’uyu munsi imiryango yabo ikaba itarabashyingura?

Ibi byose ni bimwe mu byagombaga gutuma Abanyarwanda bafunguka amaso bakabona ko FPR atari

« Umuryango w’Abanyarwanda » ahubwo ari « Muryamo », kuko iyo iza kuba wo ntiyari kubica ngo nirangiza ivangure imfubyi, abapfakazi, incike n’abapfuye. Ariko se bari kubikoraho iki ? Bakagikorera he se ? Ntibyatinze FPR yatangiye kwigarurira ubukungu n’ubutunzi bwose bw’igihugu.

Muri make amahanga yose yari afite ipfunwe ry’amahano yabaye mu Rwanda maze ibihugu by’ibihangange byihatira kumena amafaranga mu Rwanda. Habonetse imiryango mpuzamahanga myinshi yazaga yikoreye ibipfurumba by’amafaranga agamije gufasha umunyarwanda kongera kwiyubaka. Ariko FPR yarayarundarunze, ihitamo kubakira Abatutsi gusa, kandi nabwo uwari kubakirwa inzu y’amabati 50 na block-ciments, ikamwubakishiriza rukarakara n’amabati 25, andi mafaranga yose akerekezwa ku Kimihurura, ku ngoro ya FPR. Ndetse Padiri Vjeko Curic washatse kubakira Abanyarwanda atavanguye amoko, yiciwe kuri Sainte Famille, mu mujyi wuzuyemo abasirikare.

Amahanga yakomeje kurunda amafaranga mu buhinzi, mu burezi mu buzima, mu bikorwa remezo n’ahandi, ariko agatsiko ka FPR kayakoresha mu kwihemba kuko karwanye urugamba rw’imyaka ine. Na none si bose bayabonyeho kuko umusirikare muto wahawe amafaranga yiswe « Pole msituni » yahawe 200,000 Frw gusa, nyamara bahoraga babwirwa ngo « Matunda yiko mbele », none bamwe baracyategereje gusoroma.

Nta muntu ushobora kumva ukuntu abandi bakozi ba Leta bahembwaga ibiryo babwirwa ko nta mafaranga ahari nyamara abambari ba FPR barimo kwigurira amazu mu Burayi, muri Amerika n’ahandi ku isi.

Mu myaka yakurikiyeho agatsiko ka FPR kashinze za Kampani kugira ngo kabone uko kigarurira amasoko yose, ndetse mu kiswe « Privatisation », ibigo bya Leta byose bigurishwa ubusa busa. Ni uko ba Gatera Egide n’abandi bakire begereye FPR, begukanye inganda z’icyayi, ugasanga uruganda rwari kugurwa Miliyari eshanu z’amanyarwanda rugurwa Miliyoni 10 gusa, ntayo ntiyishyurwe ahubwo rukajya rwinjiza muri FPR. Agatsiko karagenda karakira, Abanyarwanda bicira isazi mu jisho. None ngo ni « Umuryango » ? Byahe ?

Ku rundi ruhande, abazanye na FPR nabo bari batangiye kuyikemanga babona ko atari « Umuryango w’Abanyarwanda ». Bamwe muri bo, nka ba Gen Kayumba Nyamwasa, bahise batoroka igihugu bajya gushinga indi miryango, abatarabikoze kare baricwa nka ba Col Patrick Karegeya, abandi badodesherezwa imyenda y’icyatsi kibisi, barafungwa. Niko byagendekeye ba Gen Frank Rusagara, Col Byabagamba, n’abandi. Ibi byatumye Abanyarwanda babona ko uyu atari « Umuryango » ahubwo ari «Muryango».

Mu gihe hadukaga Covid-19, Abanyarwanda bibwiraga ko nta kibazo bazagira kuko bafite amafaranga mu bigega bitandukanye nk’Agaciro, Ishema ryacu n’iyindi, ariko siko byagenze bagenewe ibishyimbo bidashya n’ibigori byari byarabuze ubuguzi kubera gusazira mu ma dépôts. Ubu se uyu «Muryango » utarakoze mu mafaranga y’agaciro ngo ugoboke abicwaga n’inzara, mu gihe abategetsi bo babaga bagihembwa uko bisanzwe, utegereje kuzafasha habaye ikihe kibazo kirenze Guma mu rugo? Inzara yakomeje kunyuka Abanyarwanda, bamwe bagakomeza gufashanya, bakanyuzamo bakaririmba « FPR, Umuryango w’Abanyarwanda » ! « Umuryango » wa hehe ko ari « Muryamo » imaze abaturage ?

Nk’aho bidahagije, FPR yahise izana ubundi busahuzi bwitwa Ikigega Ejo Heza ngo kigamije kuzajya gishyingura abapfuye. Nyamara iki kigega kiragenda kiba kibi cyane. Mu Nteko ishinga Amategeko, hari umushinga wo kukigira Itegeko kuri buri Munyarwanda, akajya atanga 1500Frw ku kwezi ; ni ukuvuga uko umugabo n’umugore bafite abana bane bazajya bishyura 9000Frw ku kwezi, ubwo ni 108 000Frw ku mwaka. By’akarusho, umwana azajya ayishyuzwa n’ishuri, natayatanga ntiyemerwe kwiga. Nyamara bigitangira bavugaga ko kwiteganyiriza ari ku bushake. Abazayabona se ni bangahe? Itegeko niritorwa, hazongerwe ibigo by’inzererezi, kuko Gereza zamaze kuzura zirasendera, zarengeje ubushobozi bwazo.

Ni gute Abanyarwanda barya rimwe ku munsi cyangwa rimwe mu minsi ibiri, bazigondera aya mafaranga? Igiteye isoni ni uko usanga abategetsi bahagarariye FPR aho bategeka badashobora kubavuganira kugira ngo badatakaza imbehe zabo. Icyo bazi ni uguhoza abaturage ku nkeke babasaba imisanzu y’Umuryango , ariko se ni «Muryango» nyabaki wica abaturage, ukabicisha inzara, ukabafunga n’andi mabi yose ? Nyamara ugasanga hari abakomeje kuwita « Umuryango w’Abanyarwanda » warabamazeho ababo. Ni akumiro !

Mu kwanzura rero twavuga ko FPR atari « Umuryango w’Abanyarwanda », ahubwo ni « Muryamo » yaje kumara Abanyarwanda. Abaturage bakenyere bakomeze kuko ubu hagomba kubakwa Ingoro 35 za FPR mu Turere twose, Intara n’Umujyi wa Kigali, kandi nta n’imwe izatwara akayabo kari munsi ya Miliyari y’amanyarwanda. Aya mafaranga nta handi yava uretse mu gukamura rubanda rushonje. Kuba Ingoro zatwara amafaranga arenga Miliyari 35 abaturage barwaye amavunja? Ni gute FPR yubaka izi ngoro kwa muganga babuze ibikoresho byo kuvura abarwayi ? Birababaje!

FPR, NTURI UMURYANGO W’ABANYARWANDA, URI MURYAMO, NATWE NTITUZAGUKUMBURA