FPR IRASABA ABAHANZI GUSHISHIKARIZA ABANYARWANDA KURWANA INTAMBARA Y’AMASASU N’IY’AMAGAMBO KU MBUGA NKORANYAMBAGA!

Spread the love

Nk’uko ubutegetsi bwose bw’igitugu bumera, FPR yatoranyije abahanzi bagera kuri 20 ibasaba guhimba indirimbo zo kuyamamaza ziyigaragaza uko itari no kugerageza kuyikundisha rubanda igeze ku buce!

Imyaka yose FPR-Inkotanyi imaze ku butegetsi yakoze uko ishoboye yimika “icurikabwenge” mu banyarwanda cyane cyane mu rubyiruko, irwima amahirwe yo gukora ngo rwiteze imbere nk’uko byorohera urundi rubyiruko rwo mu karere igihugu cyacu giherereyemo, ahubwo ikora uko ishoboye ngo bimarire mu bidafite akamaro byo kubarangaza gusa.

Ijisho ry’Abaryankuna ryabashije kubona inyandiko ikubiyemo amabwiriza abacurabwenge bahaye abahanzi ngo bazayigendereho muri uwo mugambi wo gucurika ubwenge bw’abanyarwanda cyane cyane ubw’urubyiruko! Reka muri iyi nkuru tubereke agace gato k’iyo nyandiko.

“Iby’ingenzi bitazabura mu ndirimbo.

  1. Aho twavuye (Amateka magufi).
  2. Kuvuga uko abanyarwanda babayeho n’ubudasa bw’igihugu cyacu, bw’umuryango FPR-INKOTANYI muri gahunda zitandukanye zazamuye imibereho yabo mu miyoborere myiza n’ubutabera (gusaranganya ubutegetsi byazanywe na FPR, Gacaca,…), mu bukungu (Girinka munyarwanda, Ejo heza,…), mu mikorere myiza (VUP,Ubudehe, ubwisungane mu kwivuza…)
  3. Urugamba umunyarwanda ukunda igihugu cye agomba gukomeza kurwana kuburyo ntawakwangiza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ngo amurebere hagaruka ku ruhare rwa buri wese mu kurengera ubusugire bw’igihugu/umutekano w’abanyarwanda mu nzira izo arizo zose (Intambara y’amasasu igihe ibayeho, social media n’izindi nzira umwanzi yacamo). Urwo ni urugamba ruhoraho.
  4. Kwiyerekezaho ibiririmbwa umuntu akabigira ibye.”

Urwandiko ruriho amabwiriza rurakomeza rugaragaza imiterere y’indirimbo (indirimbo igomba kuba iri mu Kinyarwanda,ikinyarwanda kigomba kuba cyumvikana, igihangano kigomba kuba ari umwimerere,indirimbo igomba kuba yuzuye atari umushinga, amajwi y’indirimbo asohoka neza ku bayumva, indirimbo igomba kuba mu njyana ishyushye, ikangura imbaga, ibyinika, indirimbo ntigomba kurenza iminota 5.)

Ukurikije iri curikabwenge FPR ishaka kwamamaza no gucengeza mu banyarwanda ikoresheje abahanzi, ukareba n’ibyo ubutegetsi buri gukorera abanyarwanda muri iyi minsi, wasanga ko ikiyiraje ishinga atari imibereho myiza y’abaturage ahubwo ari uko ikomeza kubacura bufuni na buhoro! Mutekereze namwe kwigisha mu ndirimbo ko GUSARANGANYA UBUTEGETSI BYAZANYWE MU RWANDA NA FPR-INKOTANYI!!! Iki kinyoma ntakindi kigamije usibye gucurika ubwonko bw’urubyiruko no gusibanganya amateka… Amasezerano ya Arusha yazanywe na FPR? Amashyaka menshi yazanywe na FPR?

Hashize iminsi mike imbuga nkoranyambaga na za televiyo zikorera kuri You tube zibaye nyinshi mu Rwanda, iyi mvugo yo gushishikariza abanyarwanda kurwanira ku mbuga nkoranyambaga ibaye gihamya ko FPR iri inyuma yishingwa zizo mbuga inyinshi zigamije kurindagiza no guhwekereza abanyarwanda ari nako zibakuraho n’udufaranga duke bari bifitiye, kuko kureba ibiriho bigusaba kuba ufite internet kandi ikaba yishyurwa.

Bahanzi, birakwiye ko mwamamaza ibinyoma n’uburozi bya FPR mubizi kubera amafanga? Muremeye mubaye abagabo n’abagore bagurwa bakanagurishwa? Mushishoze, amateka atazababaza byinshi.

Rubibi Jean Luc

Umujyi wa Kigali.