COVID-19 : U RWANDA NTIRWATANZWE MU GUSAKAZA IKINYOMA

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Kuwa gatanu, tariki ya 08/04/2022, inkuru zabyutse zicicikana mu binyamakuru zivuga ko byamaze kumenyekana ko isi yose yabeshye abayituye ko abantu banduye COVID-19 bakubye inshuro 97 abatangajwe, hahise hibazwa impamvu hatoranywa kubeshya abatuye isi mu nyungu z’abantu bakeya. Byatumye kandi Ijisho ry’Abaryankuna rizenguruka ku mihanda ya Kigali kugira ngo rirebe aho u Rwanda ruhagaze muri iki kinyoma kidafite kinini cyungura abaturage, ahubwo kigakiza za Leta zihabwa imfashanyo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko nibura Abanyafurika 65% banduye virus ya SARS-CoV-2 itera COVID-19, bitandukanye n’imibare iri hasi yakomeje gutangazwa. Ese ni iyihe nyungu ibihugu by’ Afurika byavanye muri iki kinyoma ? Kwerekana ko bihagaze neza kandi atariko bimeze ? Ni ibyo kwibazwaho kuko mu gihe isi yose ikomeje kwishimira ibinyoma nyamara bigaragara ko ntacyo byungura !

Raporo nshya yatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 07 Mata 2022, ivuga ko imibare nyakuri y’abamaze kwandura muri Afurika ikubye inshuro 97 iyatangajwe. Iyo raporo yakozwe binyuze mu gusesengura inyigo 151 zakozwe hagati ya Mutarama 2020 n’Ukuboza 2021. Ivuga ko muri Kamena 2020 ibyago byo kwandura byazamutse cyane, biva kuri 3% bigera kuri 65% muri Nzeri 2021, ubwo hakwirakwiraga virus zihiduranyije za Beta na Delta. Icyo gihe ngo kugeza muri Nzeri 2021 nibura abantu banduye SARS-CoV-2 bari miliyoni 800, aho kuba miliyoni 8.2 batangajwe. Bijyanye n’iyo mibare, byaba bivuze ko nibura hejuru ya bibiri bya gatatu by’abaturage miliyari 1.2 b’Afurika bahuye na COVID-19.

Ubuyobozi bwa OMS muri Afurika buvuga ko imibare isanzwe itangazwa y’abanduye COVID-19 yerekana ikibazo amahushuka. Umuyobozi wayo Matshidiso Moeti yagize ati “Uku gutangaza imibare mike ugereranyije n’ihari kwagaragaye ku isi hose, ndetse nta gitangaje kuba imibare y’Afurika iri hejuru kubera ko benshi mu basanzwemo uburwayi nta bimenyetso babaga bafite.”

Nibura ngo abantu 67% by’abasanzwemo COVID-19 bose nta bimenyetso babaga bagaragaza. Ni mu gihe ngo imibare y’abantu bamaze kwandura COVID-19 ku isi ishobora kuba ikubye inshuro 16 iyatangajwe. Nibura ngo 45.2% by’abatuye isi banduye COVID-19 kugeza muri Nzeri 2021. Ubu bushakashatsi buvuga ko byagoranye kugereranya imibare yo muri Afurika n’iyo mu bindi bice by’isi, kubera ko inyigo zasuzumwe zitakorewe mu bihe bimwe.

Kugeza ku wa 6 Mata 2022 muri Afurika hatangajwe ko abantu miliyoni 11.5 bamaze kwandura COVID- 19, mu gihe hapfuye 252,000. Inyigo kandi zakomeje kugaragaza ko bijyanye n’inkingo za COVID-19, abantu bigeze kwandura iki cyorezo zibagirira akamaro cyane ugereranyije no kwiringira gusa ubwirinzi umubiri uhabwa no kuba waranduye ndetse ugakira iriya virus. Kugeza ubu Abanyafurika miliyoni 209 bamaze gukingirwa byuzuye, bangana na 16% by’abatuye uyu mugabane bose.

Ibi rero ntibitangaje kuko mu Rwanda byatangiye ari business, aho uwarwaraga yitabwagaho nk’umwana w’umwami mu gihe Kagame na FPR bakomezaga kwikungahaza ariko uko iminsi yagiye ishira byagiye bihinduka, aho abarwaraga bajyanwaga i Kinihira, mu Karere ka Rulindo bakarya rimwe ku munsi, bahawe ibiryo byaraye na Sina Gerard wa Nyirangarama, umwambari wa FPR wabigizwe ku ngufu. Ibi rero byatumye bamwe batamenyekana, abandi bakabihisha ku bushake kugira ngo barebe ko bwacya kabiri. Nta gitangaje rero rapport ya OMS yerekanye ko abatangajwe ko banduye ari bakeyaho inshuro 97 abanduye by’ukuri. Niko rero FPR ikora kuko ahava amafaranga hose idashobora kuhakerensa ahubwo ihavana agatubutse mu nyungu.

Remezo Rodriguez

Kigali