COL TOM BYABAGAMBA YASABIWE IMYAKA 3 KUBERA GUFATANWA TELEFONE MURI GEREZA. NTAMUHANGA ATI: “NANJYE BAMFATANYE IZIGERA KURI 7 KIZITO 3 ARIKO NTA N’UMWE BAJYANYE MU RUKIKO”.

Spread the love

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2020 Col Tom Byabagamba ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cy’ubujura bwa telefone yafatanywe muri gereza ya gisirikare i Kanombe yongeye kwitaba urukiko aho yasabiwe  igihano cy’imyaka 3 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 2 z’amanyarwanda . Ubusanzwe nk’uko byanasobanuwe n’umushinjacyaha ubwe kwiba ikintu giciriritse nka telefone ntibifungirwa igifungo kirenze umwaka n’igice n’ihazabu ya miliyoni imwe, ariko ngo kuri Col Tom Byabagamba ibyo yakoze ni isubiracyaha, hakaba hatazwi ahandi Col Tom Byabagamba yaba yarahamwe n’icyaha cy’ubujura.

Col Tom Byabagamba wahoze ayobora ingabo zirinda Paul Kagame (Republican Guard) yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’urukiko rw’ubujurire rwa gisirikare amaze guhamywa ibyaha bihimbano birimo “guteza imvururu muri rubanda no gukwiza ibihuha bangisha abaturage ubutegetsi”. Aha ngo Col Byabagamba na mugenzi we bareganwaga hamwe Gen Frank Rusagara bavuze  amagambo asebya ubutegetsi  bw’u Rwanda nk’aho ngo yavuze ko “ubu butegetsi ari ubutegetsi bw’abicanyi, bufata ibyemezo bihubukiwe no gufungira abantu ubusa.” Col Byabagamba kandi yarezwe no gusuzugura ibendera ry’u Rwanda. Tom Byabagama na Frank Rusagara bajuririye urukiko rw’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (EACJ) basaba ko igihano cy’imyaka 15 cyavanwaho. Baracyategeje guhamagarwa n’urwo rukiko.

Avugana n’Ijisho ry’Abaryankuna Cassien Ntamuhanga wafungiwe mu magereza atandukanye ya Kagame, yatubwiye ko gutunga telefone mu magereza yo mu Rwanda n’ubwo bitemewe bishoboka ndetse binabaho cyane. Yatubwiye ko muri kwagukopera no kwisumbukuruza k’ubutegetsi bwa FPR, bwagiye bugakoporora amategeko meza y’ibihugu biha agaciro ikiremwa muntu n’imfungwa zirimo maze bakandika ko “imfungwa n’abagororwa mu Rwanda bemerewe kuvugana n’imiryango yabo nibura iminota 20 no kujya kuri internet amasaha 2 mu cyumweru” ariko ibi byose akaba ari nta gereza n’imwe bikorwaho, bityo abanyururu bakaba bakoresha ubushabitsi bwabo bita “gukora inyanga” maze bakabona telefone bakavugisha inshuti n’imiryango.

Mu myaka itatu n’igice Ntamuhanga yamaze mu buroko bwa Kagame yatubwiye ko ubuyobozi bw’amagereza atandukanye yafungiwemo bwafashe telefone ze 7 naho iza Kizito Mihigo bwafashe zigera kuri 3.

Muri izo nshuro zose usibye guhabwa ibihano birimo kumara iminsi iri hagati ya 15 na 30 mu kasho, kuvanwa mu kiryamo cyawe cyangwa kwimurwa mu nzu wari ufungiyemo ndetse no kwimurwa ukaba wavanwa muri gereza ukajyanwa muyindi nta n’umwe wigeze ashyikirizwa urukiko azira gutunga cyangwa gufatanwa telefone muri gereza. Ntamuhanga yagize ati “Hari n’igihe ushobora kubona umuntu wafatanywe telefone zigera no kuri 30 ari umwe, ariko ntabwo ibyo bijyana umuntu mu rukiko”.

Usibye aya mashumi 2, Ntamuhanga yatangarije Ijisho ry’Abaryankuna ko mu mwaka wa 2016, abayobozi b’ ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa RCS babatangarije ko mu mwaka wa 2015 bafashe mu magereza atandukanye telefone zirenga 2,600. Uyu ni umwaka umwe, no muyindi myaka zarafashwe kandi zikomeza gufatwa. Mu batunze cyangwa bafatanywe amatelefone muri gereza uwashyikirijwe urukiko mu Rwanda hose kugeza ubu ni Col Tom Byabagamba! Ibi byonyine bikaba bigaragaza ko ari ukumugendaho ari “munyumvishirize”

Kubijyanye no kuba yasabiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 3 kandi yarasanganywe 15 nayo atararangiza, Bwana Ntamuhanga cassien yatubwiye ko ubutegetsi bwa FPR bufite ubugome butigeze buboneka mu Rwanda, kuko ubu bwahindaguye amategeko aho ubu umuntu ashobora kuregwa ibyaha bitandukanye mu manza zitandukanye maze ibihano byose akazabikora. Yagize ati: “Buriya Col Tom Byabagamba aramutse ahamijwe iriya myaka 3, Abanyarwanda bagakomeza gutwarwa n’ubwoba ntibahaguruke ngo bavane ikibi mu gihugu (Kagame na FPR wayo) iriya myaka 15 ikarangira Byabagamba agifunze, yahita akomerezaho agatangira n’iriya 3 yose hamwe ikaba 18. Ibintu nk’ibi byabaye kubantu barezwe jenoside aho abantu bagiye bateranyirizwa ibihano kabone n’ubwo itegeko ryo guteranya ibihano ryaje nyuma muri za 2012 kandi icyaha cyarakozwe 1994, abenshi bagakatirwa n’inkiko gacaca muri za 2008-2009 hakaba haragenderwagwa kw’itegeko ngira ngo ryo muri 1977 ryavugaga ko iyo habaye impurirane z’ibyaha umuntu ahanishwa igihano gisumba ibindi mu byaha yahamijwe.”

Col Tom Byabagamba yamaze imyaka n’imyaniko ahetse impyisi none imugeze ku buce!

Ntamuhanga Cassien yakoje agira ati: “nk’urugero umuntu wahamijwe icyaha cya jenoside n’umurenge wa Muhima ukamukatira imyaka 19 noneho mu rundi rubanza umurenge wa Kacyiru ukamukatira imyaka 15 kubyaha bya jenoside, uwo muntu akaba  yari azi ko azakora iriya 19, ariko yarangira akiyandikasha ngo aratashye yagera muri greff bakababwira ko afite indi dossier ko ahubwo itangiye kubarwa uwo munsi. Ni ukuvuga uyu muntu wacu agomba gukora imyaka 34 y’uburoko. Abantu ibi bintu byabayeho ni benshi, abenshi bagiye bicwa n’ubwihebe n’agahinda! Ngiyo FPR abantu bamwe na bamwe baririmba buhumyi!”

Remezo Rodriguez