CHOGM 2020 MU RWANDA NGO ABIKORERA BAZIBE MU IBANGA

Spread the love

Mu rwanda,RDB n’ubuyobozi bw’ abikorera  birahamagarira abikorera kwiba  mu ibanga , abazitabira inama y’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza (CHOGM 2020).

Mugerageze kugira ngo muzungukire muri iriya nama, muhange udushya. Mushobora kubaganiriza ku buryo bwo gushora imari mu gihugu, ariko kandi mugakora mu buryo bukwiye bunyuze buri wese, bityo ayo mafaranga yose azasigare mu gihugu cyacu”.

Ayo ni amagambo Clare Akamanzi yavuze mu  kiganiro ikigo cy’igihugu cy’ iterambere (RDB) cyagiranye n’abikorera kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 Werurwe 2020 mu rwego rwo kwitegura inama izahuza abakuru b’ibihugu  bigize umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza ku nshuro yayo ya 26; Madamu Clare Akamanzi  amaze  kumvisha ndetse no kubwira abikorera ko intego ya mbere ar’ukwitegura  hasi hejuru kuyora amafaranga atagira ingano abazaza muri iyo nama bazaba bazanye ntari baciye mu myanya y’intoki.

Bamwe mu bikorera bagaragaje ko ububeshyi n’ubujura  bwo kuzamura ibiciro hagamijwe kwigiriza ho nkana abanyamahanga baza mu Rwanda bimaze kuba umuco  aho kubagira inama nziza,  bwana Robert Bapfakurera uhagarariye uru rwego rw’abikorera yabahamagariye gushikama ku kinyoma mu rwego rwo kutivuguruza kandi anababwira ko amashyirahamwe n’amatsinda babarizwa mo atandukanye atanga serivisi agomba kumvikana hagati yayo kugira ngo hatazazamo kwivuguruza mu biciro kuri za serivisi. Bityo umuco wo gutwika inzu ugahisha umwotsi  ugashyirwa hanze mu gihe iy’inama ya CHOGM yaba irimbanyije  dore ko abenshi mubazayitabira biteze kuzareba iterambere na serivisi zituma u Rwanda ruhora muri gwino urebe.

Igitangaje kandi kinateye inkecye mu gihe mu rwego rw’abikorera mu Rwanda  hakigaragara  ibibazo birimo nka :

  • ruswa mu gutanga amasoko,
  • abakoresha bambura abakozi ,
  • guta ibikorwa bitarangiye biranga bamwe muri ba rwiyemezamirimo,
  • kutarangiriza imirimo igihe ,
  • kudaha amasezerano y’akazi abakozi ndetse n’ubwiteganyirize.

Nta numwe muri aba bayobozi wigeze akangurira aba ba rwiyemezamirimo gusangiza abazitabira iy’inama ibi bibazo ngo harebwe niba haricyo natwe nk’Abanyarwanda twabigiraho mu kwihangira imirimo kandi burya baca umugani mu kinyarwanda ngo ntawigira ndetse ngo aho kuma ifi wanyigisha uko bayiroba!

Twabibutsako uy’umuco wo kwitegura no gukora ibikorwa bitandukanye kubera hazaba inama cg ibirori haba  ku rwego mpuzamahanga no kurwego rw’igihugu ari igipimo cy’uko ntagahunda irambye iba yarateguwe yo gushyira ho inyigisho, amahugurwa ndetse n’ibikorwa remezo birambye  byo kwifashisha mu gihe igihugu n’abanyagihugu bageze aho bagomba kwakira, kwitabira no kuyobora ibikorwa byitabirwa n’abantu benshi cyangwa mpuzamahanga by’imboneka rimwe.

Byamukama Christian