CANAL DE MOÇAMBIQUE : “NYUSI ARAGURISHA ABANYARWANDA KURI KAGAME”.

Spread the love

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Mu nzira yo kurwanya iterabwoba, ryangiza intara ya Cabo Delgado, Filipe Nyusi, Perezida wa Repubulika ya Mozambike, yahisemo gufashwa n’abacanshuro kandi akagirwa inama n’abanyagitugu baguma ku butegetsi binyuze mu gukandamiza no gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwabo, mu gihugu cyabo ndetse no hakurya y’imipaka. Abo bacanshuro bunganira ingabo zituruka mu bihugu byiza, zihagarariye ibihugu abayobozi bashyizweho n’amategeko n’abaturage ba gicuti ba Mozambike. Ingabo z’amahanga zigera mu gihugu binyuze mu masezerano y’ibihugu byombi cyangwa impande zombi zashyizweho umukono hagati y’amashyaka, bityo, ntiziba zishobora guteza akaga abaturage.

 Abacanshuro bo ntibizwi uko bageze mu gihugu cyangwa uko bahembwa ku bikorwa bakorera mu gihugu cyacu. Kudakorera mu mucyo byorohereza, ahanini, kurigisa Amafaranga ya Leta. Ntidushidikanya ko aribyo rwose biri kutubaho.

Cana de Moçambique ikomeza ishishoza imiterere y’inzego zo mu gihugu igira iti : Inteko ya Republika ntabwo ifite amatego yingenzi yarinda ibikorwa bya guverinoma igizwe na abajura bagejeje igihugu muri iki gihuru turimo. Urugero rw’urubanza rw’umwenda wahishwe, ni ikimenyetso gihamya y’imikorere idahwitse, hasigaye gusa ko hajyabaho iteka ryo guhagarika guverinoma (Motion de censure). Ntidushidikanya ko ibi bizabaho mu gukurikirana amafaranga yo kwishyura abacanshuro. Ntakintu kizwi kuko byose ni ibanga rya Leta. Nkuko tubivuze, aya ni amagambo guverinoma isubiza iyo inteko ibajije ikibazo. Iteka ryo guhagarika guverinoma ryarapfuye mu gihugu cyacu. Bigeze aho abari muri guverinoma iyo bumvishe iteka ryo guhagarika guverinoma bahita bisekera.

Canal de Moçambique  ikomeza isobanurira abaturage bo muri Mozambique Akamaro ki iteka ryo guhagarika guverinoma. Igira iti : “Nta guverinoma ikora neza yakwifuza gukorerwa Iteka ryo kuyihagarika, igatinya ubugenzuzi nkuko satani itinya umusaraba. Muri demokarasi nyayo, aho amategeko ari itegeko kuri buri wese, guverinoma ikora neza itinya iryo teka kuko ari igikoresho gikomeye mu ntumwa za Rubanda mu nteko ishinga amategeko. Iteka ryo guhagarika guverinoma ni intwaro ikomeye izana ihirikwa rya guverinoma iba yatowe mu buryo bwa demokarasi no mu buryo butaziguye kandi ku isi hose. Iwacu rero iteka ryo guhagarika guverinoma ni igikinisho kidatera ubwoba, kitica, kandi kitarasa. Ni nka za madanganya baha uruhinja rurira ngo ruceceke. Ni ukwikirigita kw’Abantu bakuru.

Ubucuti hagati ya Nyusi na Kagame bugomba kuba hagati yabo bombi gusa kandi ntibukwiye kuba burimo izina rya Mozambike.”

Umunyamkuru Edwin Hounnou wanditse iyo nkuru yakomeje avuga ku ifatwa rya Ntamuhanga Cassien, Yagize ati : “Twatangajwe no kuba Perezida Filipe Nyusi yarategetse ko hafatwa, ku ya 23 Gicurasi, Umunyamakuru uturuka mu  Rwanda w’imyaka 37 yamavuko, Ntamuhanga Cassien, wanenze ubutegetsi bw’umunyagitugu Paul Kagame,mu kirwa cya Inhaca, maze ashyikirizwa Ambasade y’u Rwanda, i Maputo ku mabwirizwa ya guverinoma yi I Kigali. Cassien yabaga muri Mozambike kuva mu mwaka wa 2017 kandi yari asanzwe afite ibyangombwa by’impunzi bimuha uburenganzira mu karere no mu gihugu. Ijisho ry’Abaryankuna ntitwabura kongera kubibutsa ko na HRW nyuma y’iperereza ryayo yakoreye muri Mozambike yavuze ko amakuru ko Ntamuhanga yaba yarajyanywe muri Ambassade y’u Rwanda i Maputo yabuze uwayahamya kandi ko ubuyobozi butagaragaje amazina yabwo bwemeye ko Ntamuhanga ari muri Mozambique hashize icyumweru. Gusa kuri uyu munsi Mozambique iracyatangaza ko igikora iperereza. HRW ikaba nayo yaremeje ko ari Polisi ya Mozambique yafashe Ntamuhanga Cassien. Amahanga yose akomeje gusaba Mozambique ko yatanga umucyo ku irengero rya Ntamuhanga Cassien.

Ikinyamakuru gikomeza kivuga ko Ku kirwa cya Inhaca Ntamuhanga yakoraga ibikorwa by’ubucuruzi kandi nta makuru avuga ko Cassien yaba yararenze ku mategeko ya Mozambike. Mozambique n’u Rwanda nta masezerano yo guhanahana imfungwa mu bihugu byombi bifite kandi Cassien ntiyigeze yitaba umucamanza uwo ari we wese kugira ngo afate icyemezo cyo koherezwa cyangwa kwirukanwa mu gihugu hagendeye ku mategeko mpuzamahanga. Kuri bo “Nyusi akandagira bikabije amategeko mpuzamahanga nayibanze yo kubana neza hagati yabaturage n’amahanga”.

Akomeza agira ati “Koherezwa kwa Cassien cyangwa undi muturage w’amahanga ntibishobora kwemezwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cyangwa Perezida wa Repubulika. Kwirukana umunyamahanga mu karere kacu byemezwa n’umucamanza ntabwo ari umunyapolitiki, nk’uko bikorwa. Nyusi agomba kwiga kubahiriza amategeko. Ntashobora gukomeza gukorera hanze y’amategeko. Ubucuti hagati ya Nyusi na Kagame bugomba kuba hagati yabo bombi gusa kandi ntibukwiye kuba burimo izina rya Mozambike.”

Umunyamakuru yahise avuga mu izina  ry’Abaturage ba Mozambique. Yagize ati : “Mozambike Irambiwe Abanyagitugu n’abicanyi bagera ku ubutegetsi binyuze mu buriganya bw’amatora bakiba amajwi yabatavuga rumwe nabo ubundi bakabacecekesha . Ntaho bihuriye kunenga ubutegetsi no gukora ibikorwa by’iterabwoba. Turahangana ni iterabwoba mu gihugu cyacu, mu gihe Kigali yo ikurikirana mu mahanga abatavuga rumwe nayo n’abayinenga, nk’uko irimo irabikora mu gihugu cyacu dukunda. Igihugu cyacu ntikigomba gufatanya nayo  muri iki gikorwa. Gukurikirana, gufata no kwica abatavuga rumwe na Leta n’abandi babanegura ni irindi sura ry’iterabwoba. Umuntu wese ufasha umunyagitugu wamennye amaraso nawe aba ari kubikora. Nyusi akorana n’ubutegetsi bw’imenamaraso kandi butagendera kuri demokarasi, akanashyira igihugu cyacu munzira mbi yo guteshuka kuri Demokarasi.

Mozambike Irambiwe Abanyagitugu n’abicanyi bagera ku ubutegetsi binyuze mu buriganya

Yatandukanije abaturage ba Mozambique na Nyusi aho yagize atya :  “Abaturage ba Mozambique bafitiye impuhwe nyinshi abaturage b’u Rwanda, barasaba igihugu cyacu kubakira no kubafata neza, bahunga ubukemurampaka bw’ubutegetsi bwa Kagame bwigometse bwishe abanegura Leta yabo bayoboye igihugu bakoresheje icumu.

Niba Nyusi afitiye impuhwe inkoramaraso Kagame, twe turamwanga turanamwamaganye n’imbaraga zacu zose. Ntabwo dushaka kubona ingabo z’ubutegetsi bwa Kigali mu karere kacu zikora a hamwe n’abarwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, kubera ko iki kibazo kitarwanywa n’amaboko yuzuye amaraso, abandi baterabwoba. Turashaka kubona iterabwoba ryaranduwe mu gihugu cyacu kandi vuba, ibyo ntibishobora gukorwa bitwaye ubuzima bw’amaraso n’abaturage b’Abanyarwanda bahungira muri twe kuko bivuguruza imyitwarire n’imiterere yacu yo kubaho no kubana.

Dufite amakuru ahamye avuga ko abicanyi ba Kagame bari mu gihugu cyacu ndetse no hafi ya Maputo, aho bahiga cyngwa bajya mu mazu y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali.

Igihe cyose Kagame asuye Maputo, Abanyarwanda baboneka baragabanuka, Abanyeshuri bo muri kaminuza bahitamo gusiba amasomo aho kwigaragaza mu kaga ko gufatirwa muri kaminuza bigamo. Abandi banyura mu madirishya iyo batunguwe n’itsinda ry’abicanyi ba Kagame.

Muri Mozambike, Abanyarwanda bahura n’ibihe by’iterabwoba. Turimo tuvuga kubintu tuzi kandi ntacyo duhimba. Ntakintu cyumvikana cyatuma Maputo ikorana na Kigali. Kurwanya iterabwoba ntibishobora gukorwa naba jenosideri, nk’uko Nyusi abikora, yifashisha ingabo zakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ubuzima bw’Abanyarwanda bufite agaciro karenze ubufasha Kagame aha murumuna we Nyusi, ugomba kwanga ko amatsinda y’abicanyi ba Kagame akomeza gukorera ku ubutaka bw’igihugu cyacu.

Ikinyamakuru cyanzura kibukije ko Iyaba Tanzaniya, Zambiya na Malawi biza gukora kimwe n’ibyo Nyusi ari gukora bakarwanya impunzi za Mozambike, n’ababyeyi ba Nyusi bari gushyikirizwa ingoyi y’ubukoloni na guverinoma y’icyo gihe. Julius Nyerere, Perezida Kamuzu Banda wa Malawi, washidikanye cyane mu bayobozi b’ibihugu byabakiriye, ntabwo yemereye PIDE, ishami rya Maneko rya Porutugali mu gihe cya gikoroni, gushakisha Abanyamozambike inzu ku inzu muri Malawi, nk’uko amakipe ya Kagame abangamira impunzi z’u Rwanda muri Mozambike.

Nyusi araboneka nkuwakiriye nabi abashyitsi be. Mozambique ishobora guhagarikwa mu mahuriro mpuzamahanga ya za Leta, kubera Nyusi yarenze ku Itegeko Nshinga rya Mozambike, ataretse n’amasezerano mpuzamahanga iki gihugu cyashyizeho umukono mu bwisanzure. Ubusabane hagati ya Maputo na Kigali ni umwanzuro ugamije gukurikirana Abanyarwanda bahunze ubutegetsi bw’inkoramaraso n’ubugome bwa Kagame. Iki ni ikiguzi cy’ubucuti budashingiye ku  cyubahiro cyangwa ku ubupfura.

Manzi Uwayo Fabrice

Maputo Mozambique.