Yanditswe na Mutimukeye Constance
Ejo ku i tariki ya 08 Gashyantare 2022, nyuma y’umwaka umwe umusizi Bahati Innocent aburiwe irengero, bikababaza Abanyarwanda benshi, bakarira bagataka, bakabaza igipolisi n’inzego z’iperereza za FPR kumushakisha zikabihorera,ejo nibwo umuzindaro wa FPR igihe.com, watangarije Abanyarwanda ko za nzego za Kagame zigiye kugira icyo zitangaza ku iburirwa rengero rya bahati ukunzwe n’Aanyarwanda hafi ya bose.
Gusa kubeshya Abanyarwanda bisigaye bigoye. Abantu bamwe bahise batanga ibitekerezo byabo kuri iyo nkuru bagaragaza ko ikizahagurutsa RIB n’igipolisi ari “Abanditsi 290 b’abanyamahanga basabye Perezida Kagame gukora icyihutirwa ku ibura rya Innocent Bahati”. Inkuru ejo yahise mu itangazamakuru ritandukanye, mu Kinyarwanda mukaba mwayisanga kuri BBC Gahuza Miryango. Muri iyi nkuru tugiye kureba ibyo bitekerezo.
Muri iyi nkuru tugiye kureba ibitekerezo bitandukanye, abanyarwanda bahise bandika mu mwanya wabigenewe kuri uwo muzindaro, munsi y’inkuru.
Uwitwa Vital yagize ati « reka tubitege amaso gusa umwaka urenga abuze ni munini peee !! ». Gishweka we yahise akebura inzego za FPR ko zishobora kugerageza kubaha Abanyarwanda. Yagize ati « kare kose se ? Ariko mwagerageje mukubaha Abanyarwanda ! Ko namwe mwaba mwihesheje agaciro ! Ubu abo banditsi baruta Abanyarwanda miliyoni 13 zakomeje kubasaba ? Narumiwe koko!!! ».
Rutikanga we yibukije ko twese turi bamwe ndetse anasaba ko byaba byiza umusizi Bahati abonetse ari muzima, yagize ati « umugabo mbwa ngo aseka imbohe nibikugeraho ni bwo uzamenya ko abantu bakunda byacitse, BAHATI yivugiraga ibisigo bigafasha benshi bamukurikiraga. Yari umwarimu yigishaga abana b’u Rwanda bazagirira igihugu akamaro, twashimishwa n’uko aho ari yaboneka. Niba ari umunyabyaha akagezwa mu mategeko». Junior yateye mu rya Gishweka yibaza ko gaciro RIB iha Abanyarwanda. Yagize ati « Abanyarwanda twaratatse RIB na Police baraceceka. Abanyamahanga basabye RIB na Police barasubiza! Ibi ni byo bita kwihesha agaciro? »
Uwitwa Rubebe we ari mu bagifite icyizere cy’uko Bahati yaba agihumeka umwuka w’abazima, yanibukije kandi agaciro nk’Abanyarwanda twakagombye guha ubuzima bw’Umuntu. Yagize ati “abamuburishije niba bataramwishe nibamugarure nabo bamuhe Polisi nayo imuduhe. Erega kwica umuntu ngo ni uko avuze ibyo udashaka ni bibi cyane. Rwose uyu muco ugomba gucika. Abanyereza abantu, ababurisha abantu bakabireka. Uyu Bahati ni we Bigirumwami cyangwa Alexis Kagame w’iki gihe. Twizere ko batamwishe wee!!!».
Turasoreza kuri Kalisa we wateye mu rya mugenzi we agira ati “Rwandan Lives Matter – ubuzima bw’Abanyarwanda bufite agaciro”. Mu magambo ye yavuze ko « RIB imenya ko hari itungo ryibwe aha naha, ntimenye ko umuntu yabuze umwaka ukirenga iba iribariba mubiki! Iracyahimba ibyaha agomba gushinjwa! Ejo bazatubwira ko yatorotse, cyangwa bamusohore adashobora kuvuga iyo bari baramubitse. Shame on you, Rwandan Lives Matter! ».
Turashimira Abanyarwanda bose batanze igitekerezo cyabo n’uburyo abenshi bize amayeri yo kwandika mu mazina atari ayabo bagakubitira ikinyoma ahakubuye. Tuributsa RIB ko Niyomugabo Nyamihirwa, wahimbye iyi mvugo yo gukubitira ikinyoma ahakubuye, yaburiwe irengero mu maboko yabo. Amazina y’abazamubazwa arazwi neza. Uretse nawe hari kandi na Boniface Twagirimana, Illuminée Iragena n’abandi benshi baburiwe irengero, RIB izatangaza amakuru yabo ? Mu gihe FPR ikomeje umugambi wo kuburisha abayinenga irengero, ntaho duteze kugera, ndabarahiye. Ni akaga karenze akumiro. Ese FPR wimakaje ikinyoma no kumena amaraso atari urubanza uzagarukira he? Ni agahinda gusa!
Constance Mutimukeye