AMAHEREZO YA MATUJE APHRODIS : AGAHINDA KU BANYARWANDA BAKUNDA UKURI

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Mu bihe bitandukanye twagiye tubagezaho inkuru zo gutabariza Matuje Aphrodis washimuswe inshuro ebyiri zikurikiranyije, ubwo bwa mbere yashimutanywe na bagenzi be batatu, bagafungirwa mu ibagiro rya FPR riri mu kigo cya gisirikare cya Kami. Matuje yafunzwe imyaka irenga itatu, abohesheje iminyuru amaguru n’amaboko, amagurua fungishijwe ingufuri ku cyuma, akorerwa iyicarubozo rikomeye kugeza ubwo yanegekaye akajya yinnyaho atakibasha kwifungurira ipantalo cyangwa kuyimanura.

Nk’uko yabitangarije Umurabyo TV, Matuje yararekuwe asanga RIB yarabwiye umugore we ko yapfuye bituma ajya kwishakira undi umugabo, urugo ruba rusenyutse rutyo, abana basigara barerwa na nyirakuru. Abana bamaze guhura na se hongeye kubaho gushimutwa, noneho kuri iyi nshuro ashimutanwa n’abana, afunguwe abwirwa ko niyongera kugira icyo atangaza azahita yicwa, ataha abizi ariko guceceka agahinda ntibyamukundira, akomeza kubwira Abanyarwanda akaga karenze ukwemera yahuriye nako i Kami.

Abambari ba FPR bashyize mu bikorwa ibyo bari baramubwiye, maze yongera gushimutwa ubwa gatatu none icyumweru kimaze kurenga abamumenye bose bibaza aho ari, niba yarishwe nk’uko yari yarabisezeranyijwe. Umubyeyi wasigaranye abana be arahangayitse cyane, aribaza amaherezo y’umuhungu we akayabura.

Matuje yabwiye umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana ko abantu benshi bashaka kwiyahura bikabananira kuko baba babohesheje iminyuru, amaguru afungiye ku cyuma, afungishijwe ingufuri, umuntu anagana, acuramye ku buryo aba ababara bikabije. Mu magambo ye yagize ati: «Ntushobora kumva nature y’ubu butegetsi. Bakwica urubozo kugeza ubwo winnyaho, udashobora kubona imbaraga zo kwifungurira ipantalo. I Kami nagerageje kwiyahura inshuro eshatu ariko sinabigeraho, nguma muri ubwo buribwe bukabije, nta kindi nzira uretse kumpatira gushinja ibinyoma Nsabimana Callixte Sankara, kandi nta kibi muziho. Uwari kumbwira ngo mfungwe burundu ariko mve hariya hantu nari kubyemera.» Birababaje cyane kubona inzirakarengane izira ubusa, ikababazwa kugeza ubwo ishaka kwiyahura cyangwa ikumva yafungwa burundu, aho gukomeza kubabazwa mu mutwe no ku mubiri.

Matuje ahuje agahinda n’abandi benshi bagenda bahohoterwa n’ingoma mpotozi ya Kagame. Kuba ashimuswe ku nshuro ya gatatu, yarabwiwe ko niyongera kuvuga ibye azicwa, akanabisinyira, nyamara guceceka bikanga, ni ikimenyetso gifatika cy’uko byanze bikunze uyu mugabo ashobora kuba yarishwe.

Aho duhagaze nk’Abaryankuna ntawe dushinja urupfu rwa Matuje ariko buri wese yiyumviye uburyo yishwe urubozo n’ingoma mpotozi ya FPR-Kagame. Gusa yaba yarapfuye cyangwa agitotezwa mu mabohero y’ibanga y’ubutegetsi bw’igitugu, icyo tuzi neza ni uko uwamwishe nawe azapfa, kandi ntazabona icyo asobanurira Imana yamuremye ikarema na Matuje. Uyu mugabo yakorewe ibirenze ukwemera ku buryo anishwe igihe cyaba cyageze, ahubwo hagowe aba bicanyi badahwema gukaraba inkaba y’inzirakarengane.

Bitinde bitebuke izi nzirakarengane zikomeza gupfa amaraso yayo agera mu jisho ry’Imana ku buryo byanze bikunze abicanyi bazafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera nyakuri, bagahanirwa ibyaha byabo. Ntibyumvikana ukuntu Leta ifite intwaro n’ingabo zitabarika zitunzwe n’imisoro y’abaturage, ariko igahangayikishwa n’umuntu umwe udafite n’inkoni. Aya mabi yose ntashobora gusibangana abayakora badahanwe kugira ngo isi yose imenye ko kugirira nabi ikiremwamuntu bitajya bitanga umugisha wo kuramba ku ngoma, ahubwo bikenya ababikora, bakazapfa bangara, isi yababanye ntoya.

Ibi Leta y’u Rwanda ikomeza kubikora ikeka ko isi yose itabibona. Nyamara abantu barahumutse babona amabi FPR idahwema gukora. Igihe Kagame yashimutaga Paul Rusesabagina yari aziko yitoraguriye intama, nyamara ntibyatinze yahise abona ko ibintu bihinduye isura, ko ahubwo yashimuse intare, ayikura mu ishyamba ayizana mu mujyi, none umutego mutindi uramushibukanye amanywa ava, aho bimugeze ni habi.

Ikibabaje ni uko uyu munsi ibinyamakuru byo mu Bwongereza byasabye ko u Rwanda rwatangira kugereranywa na Koreya ya Ruguru cyangwa Irani, mu gihe byagakwiye kuvuga Kagame wenyine, kuko adakunda u Rwanda n’Abanyarwanda, akaba atihanganira umunenga wese ahubwo ahitamo kumubamba.

Gushimuta Rusesabagina ntarabikira none Kagame akomeje kongera umubare w’abo yica. Hashobora kuba hari abahatirwa kwica bagenzi babo, ariko ibyo bakora babibika ahantu kandi igihe kizagera bashyire hanze uwabatumaga kwica, abibazwe imbere y’isi yose. Biragoye ko ku ngoma ya FPR yashimuta umuntu inshuro eshatu itamugeza mu rukiko ngo imurekure akiri muzima. Niba Matuje yarishwe yaba ari inkuru mbi ku muryango we no kubana be, ariko ntibizacira aha kuko bizagera no kuri Kagame n’umuryango we bakabazwa amaraso y’izi nzirakarengane zose zagiye zicwa. Ababigizemo uruhare bose ntibazasigara, ndetse n’abitwa ko bahatiye kwica bagenzi babo bakabyemera bazabazwa aya mabi yose bashowemo n’ubutegetsi bubi.

Mu kwanzura rero twasaba imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo Matuje Aphrodis, niba yarishwe koko, umurambo we ushyikirizwe umuryango we, abana be bamusezereho, bamuherekeze bwa nyuma, bamenye ko babaye imfubyi, kandi nawe aruhukire mu mahoro.

Matuje yarababajwe bikomeye ku buryo urupfu yarebanye na rwo mu maso inshuro nyinshi, ariko umuryango we ntukwiye guhera mu gihirahiro wibaza niba akiriho cyangwa niba yarishwe, nk’uko mbere RIB yavuze ko yapfuye bigatuma umugore we bari barasezeranye kubana akaramata ajya kwishakira undi mugabo. FPR yarangiza ngo “Umuturage ku isonga” kandi idahwema kumusonga. Amaherezo izuba rizaka ryamurure icuraburindi FPR yahejejemo Abanyarwanda. Ukuri kuzajya ahagaragara kuko nta bihishwa ubuziraherezo.

Uko urutonde rw’abareganywa bakicwa niko Imana irushaho kurakara kandi umujinya wayo ntuzatinda kugwira FPR n’abambari bayo bayiyobotse buhumyi. Nta gahora gahanze kandi nta joro ridacya. Uko akarengane kaba kangana kose ntigashobora kubaho ubuziraherezo. Mu mateka y’isi twagiye tubona abategetsi b’igitugu bamaze abaturage babo ariko nta n’umwe wisaziye, bose bagiye barangiza nabi. Ni nabyo rero bitegereje FPR, yabyanga yabyemera, izandikwa mu mateka nk’ingoma y’abicanyi yayogoje akarere.

FPR WISHE INZIRAKARENGANE NYINSHI, IGIHE NI IKI NGO UGENDE, NTITUZAGUKUMBURA

Constance Mutimukeye