AGATSIKO KA FPR KAKIRA INKUNGA, KAKAZISHORA AHATUNGUKA, RUBANDA YO IKIGOKA

Spread the love

Yanditswe na Umuringa Kamikazi Josiane

Ni kenshi cyane humvikana mu bitangazamakuru bitandukanye ko u Rwanda rwahawe inkunga ya za miliyari zitagira ingano, ariko zose zigashirira ku makonti ya FPR, ntizigire icyo zimarira umuturage, n’izigize ngo zishowe mu mishinga y’agatsiko kari ku butegetsi ikaba yizwe nabi, igahomba kandi ingaruka zose zikagwa ku baturage b’inzirakarengane bagahora bateze amaboko biteguye gufashwa kugira ngo barebe ko barenza umunsi.

Mu gihe abaturage bagitaka kutabona ibibatunga, kutagira aho baba, kutabasha kwivuza, kwigisha abana babo, n’ibindi bya ngombwa nkenerwa bya buri munsi, agatsiko ka FPR kari ku butegetsi ko karabyinira ku rukoma kavuga ko kagiye gukoresha miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’ubutabera no kubaka ubushobozi bwarwo n’ubumwe n’ubwiyunge by’umwihariko mu bantu bari kugororerwa mu magereza atandukanye, nk’uko byatangajwe n’umuzindaro wa Leta, Igihe.com. Ese ubwo butabera bwo burahari?

Ni inkunga itazishyurwa u Rwanda rwahawe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), binyuze mu masezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere, tariki 31 Nyakanga 2023. Umuhango wo gusinya witabiriwe na Minisitiri w’Imari, Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra n’abandi.

Iyi nkunga ni igice cy’umushinga mugari wa EU mu 2021-2024, wo gufasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye ahazakoreshwa miliyoni 260 z’amayero. Miliyoni 19.5 z’amayero zasinyiwe uyu munsi zizagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge, amategeko n’izindi nzego.

Nyuma yo gusinya aya masezerano hatangajwe ko ari umushinga uzashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubutabera binyuze mu nzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’Igihugu, Ubushinjacyaha na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, mu gihe cy’imyaka itatu. Nyamara ibi byanenzwe n’abantu batandukanye kuko nta cyavuzwe mu kugabanya ubucucike mu magereza bugeze ku 176.4%, hakaba hari n’amwe mu magereza yamaze kugeza ku bucucike buri hagati ya 250 na 300%, Leta ntisobanura icyo kubaka ubushobozi bizamarira abafungiye mu magereza muri ubwo bucucike cyangwa icyo bizamarira rubanda ikigoka.

Mu gihe agatsiko kari ku butegetsi kakinejejwe no kwakira inkunga kakazishora ahatunguka, abaturage bakomeje gutaka indwara n’imibereho mibi baterwa no kutagira amazi meza. Raporo y’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022 yakozwe ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, igaragaza ko inganda zitunganya amazi zikora ku kigero kiri hasi cyane y’ubushobozi zifite.

Iyi raporo ivuga ko mu nganda 25, hakora gusa inganda 11 nazo zigakora ku kigero kiri munsi ya 75% by’ubushobozi bwazo. Ikindi ni uko kuri metero kibe (m3) miliyoni 68 z’amazi yatunganyijwe mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, WASAC yagurishije gusa miliyoni 37, bingana na 55%. Ibi bivuze ko metero kibe zisaga miliyoni 30 (45%) zitagurishijwe. Ibyo byatumye WASAC ihomba agera kuri miliyari 9.9 FRW mu mwaka umwe. Ibi ahanini biterwa n’uko WASAC icibwa intege n’ibikomerezwa bikoresha amazi bitayishyura kandi yatunganyijwe mu misoro y’abaturage, ndetse n’ibikorwa remezo bishaje cyane, byubatswe mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi nyamara ikirirwa yirata ko yubatse igihugu ihereye ku busa byahe byo kajya!

Ubuyobozi bwa WASAC, bwemera gusa ko intandaro y’uku kwiyongera kw’ibihombo guterwa n’inganda n’imiyoboro bishaje, byubatswe hagati ya 1965 na 1988, ukaba utamenya ahari amatiyo yatobotse no kugira mubazi zishaje cyangwa zibara nabi. Ibi bibazo n’ibindi biteza ibihombo WASAC, byaganiriweho na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, harebwa icyakorwa ngo bigabanuke cyangwa bikemurwe burundu.

Perezida wa Komisiyo Nkusi Juvenal, yagaragaje ko hari ikindi kibazo cy’ibikorwaremezo byatwaye akayabo k’amafaranga ariko bitageza amazi meza ku baturage aho bimwe muri ibyo byamaze no kwangirika. Abasenateri kandi bagaragarije WASAC ko hirya no hino mu gihugu hari abaturage bashobora kumara amezi arenze ane batabona amazi ku buryo bituma bamwe bajya kuvoma mu bishanga, bamwe bakaribwa n’ingona za RDB.

Hari kandi ikibazo cy’amazi ameneka adakoreshejwe bitewe n’ibikoresho bishaje n’ibindi. Ikindi kibazo cy’ingutu cyagaragajwe n’Abasenateri ni ikijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo muri rusange. Ubuyobozi bwa WASAC bugaragaza ko igishushanyo mbonera cyo gukwirakwiza amazi mu gihugu hose cyagaragaje ko hari ikinyuranyo kinini cyane hagati y’amazi igihugu gishobora gutunganya n’amazi akenewe.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle yavuze ko amazi aba akenewe ku munsi mu Mujyi wa Kigali ari metero kibe ibihumbi 240 mu gihe igihugu gifite ubushobozi bwo gutunganya angana na metero kibe ziri hagati y’ibihumbi 124 na 130. Ibi nabyo bigaragaza ko agatsiko ka FPR gashora ahatunguka, nyamara ibyakagiriye abaturage akamaro bikirengagizwa, bikabazwa WASAC nayo idashinga, iyo by’agatenganyo mu gihe cy’imyaka itatu, hakibazwa ikibura ngo Umuhumuza yemezwe cyangwa haze undi ubasha guhangana n’abambari ba FPR bayirusha imbaraga, badakozwa ibyo kwishyura amazi bakoresheje.

Umuhumuza yavuze ko mu bibazo by’imicungire byagaragaye muri iki kigo ahanini biterwa n’inshingano gifite kuko gihuriza hamwe izo gucuruza ndetse n’izo guteza imbere ikigo. Ati: “Ni ikibazo tumaranye imyaka umunani, ikibazo cyo gucuruza, kiraza twajya kukivanga muri raporo ku mikoreshereze y’imari bikatubana urusobe.” Yakomeje agira ati: “Iyo uri gucuruza unashinzwe guteza imbere ikigo, hari aho ugera ukavuga uti ‘akantu ko gucuruza tube tukihorereye, cyangwa se intego zacu z’uyu mwaka mu bijyanye no gukwirakwiza amazi zagabanutse, reka twongere hano’.”

Icyatunguye abantu benshi ni ukuntu Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze, ruherereye mu Karere ka Bugesera, amasezerano yo kurwubaka yateguwe mu madolari (USD), ibintu byagize ingaruka ku bijyanye no gucuruza amazi yarwo bitewe n’uko ifaranga ry’u Rwanda rikomeje guta agaciro ugereranyije n’idolari. Nko muri Mata 2023, igiciro cya metero kibe y’amazi ya Kanzenze WASAC yayaguragaho cyari amadolari 0.82 kuri metero kibe, angana na 909 FRW, nyamara yo ikayagurisha abaturage ku giciro kiri hagati ya 323 FRW, bivuze ko aho agatsiko ka FPR kashoye hadashobora kunguka na rimwe, ingaruka mbi zikikubita ku baturage umusubizo.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko WASAC yari imaze guhomba 4,448,717 z’amadolari ku mazi atarakiriwe ngo agurishwe angana na metero kibe 7,069,808.47 kuva ku wa 19 Mutarama 2021 kugeza ku wa 31 Ukwakira 2022. Senateri Nkusi ati: “Iki kibazo cya Kanzenze kirazwi, muradusobanurira uko mubona amazi kuri 895 FRW mukayagurisha kuri 323 FRW. Ni nka ya ndiririmbo yo kurangura uhenzwe ugacuruza uhomba.” Byagaragajwe ko amazi akoreshwa ari make ugereranyije n’ubushobozi bw’uruganda, kubera ko WASAC Ltd yakiriye gusa 46% (1,673,189 m3) by’amazi ateganyijwe angana na 3,637,367 m3 mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022.

Ibindi Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabonye muri WASAC, birimo kuba inganda zitunganya amazi zishaje cyane ku buryo utazitegaho umusaruro. Inganda 7 muri 11 zitunganya amazi zubatswe hagati ya 1965 na 1988 zifite ibibazo biterwa n’uko zishaje, zidasanwa kandi zititaweho neza. Izo nganda ni iza Gihengeri, Cyunyu, Nyamabuye, Mutobo, Gisuma, Shyogwe na Nzove ya kera. WASAC irasabwa gushaka amafaranga yo kuzivugurura, hakiyongeraho ko n’uruganda rwa Bugesera yacungiragaho rugiye kugaburira icyanya cy’inganda ndetse n’ikibuga cy’indege ku buryo noneho bizahumira ku mirari, amazi akabura burundu.

Biratangaje rero kubona FPR yirirwa yakira inkunga zigashorwa ahatunguka, abaturage bagahora bugarijwe n’ubukene, kugeza n’aho abatuye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali barenga 1,500, ku wa 29/07/2023, bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza n’Ikigo gicuruza Internet, Broadband Systems Corporation (BSC), ndetse gitanga ibahasha y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 yo gushyira mu gikoni cya buri Mudugudu, kandi bakagombye kuba bihagazeho nk’abanyamujyi; ubwo se mu byaro byifashe bite?

FPR, WAHISEMO GUSAHURA IBYA RUBANDA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Umuringa Kamikazi Josiane