AGATERERANZAMBA KU MUPAKA W’U RWANDA NA UGANDA: URWANDA RUTI: “IMINSI 10 Y’IGERAGEZA…”! UGANDA ITI: “NIMUGERAGEREZE KU MODOKA ZANYU…”!

Spread the love

U Rwanda rushobora kubona neza neza ko noneho rwaheneye uzi kurunguruka nk’uko imvugo y’ikinyarwanda ibivuga! Ni nyuma y’aho Uganda binyuze mu muvugizi wa Leta yayo, nayo igiriye inama abaturage bayo yo kudakoresha umupaka wa Gatuna muri iyo minsi 10 yigerageza!

Umuvugizi wa Leta ya Uganda Bwana Ofwono Opondo, yasabye  abanyayuganda kudakoresha umupaka wa Gatuna, nyuma y’aho u Rwanda rutangarije ko rubaye rufunguye by’agateganyo uyu mupaka ngo rubanze rugerageze imikorere y’ibyo rwubatse! Uyu mupaka ni umwe muri 3 ihuza Uganda n’u Rwanda(Gatuna,Cyanika na Kagitumba) . Kuri iyi mipaka hose habayeho kubuza abanyarwanda kuyirenga bajya muri Uganda, havuzwe kandi izamurwa ry’ibiciro ku mafaranga atangwa mu gusorera ibinyabiziga n’ibindi! Kuri uyu wa Gatuna wo, ari nawo wakoreshwaga cyane, wafunzwe burundu  na Leta y’u Rwanda ngo kubera imirimo y’ubwubatsi bikaba bigiye kumara amezi atatu bimeze bityo!

Bwana Opondo asanga bidasobanutse ukuntu u Rwanda rwatinyuka kuvuga ngo rufunguye iminsi 10 ngo rusuzume ibyo rwubatse! Yagize ati : “Nabo imodoka nini barazifite nibasuzumishe imodoka zabo!…abacuruzi barakomeza gukoresha imisozi ya Mirama-Kagitumba…”

Indyarya ihimwa n’indyamirizi koko! U Rwanda ruraza gukubitana n’ikibazo gikome cyo kubasha gusuzuma nk’iminzani ipima ibimodoka biremereye ndetse n’ibyuma bisuzumisha imboni imizigo iri mu bimodoka binini (Scaneur)! Rwari rwiteze ko imodoka ziva Uganda byakoroha kurutaho, kuko ziba ari nyinshi,zitwaye ibintu binyuranye kandi bifite uburemere butandukanye! Ukwanze atiretse agira ngo iki?…

Uganda imaze kubona ko ikibazo ari icya Politiki u Rwanda rushaka  gukinishamo amaturufu menshi,yararuretse rurikaranga iricecekera. Ibyo kubaka umupaka nk’uko u Rwanda rubishaka yarabyihoreye, none dore uko ibigenje!

Uganda isigaye ikinisha u Rwanda umukino wo murwego rwohejuru kuburyo usigaye ubona icyo bita “udutendo” Uganda irukorera tuba dukaze kandi dutanga isomo rikomeye cyane! Aka ni aka kabiri nyuma yo gutanga abagabo ubwo yaherezaga u Rwanda umurambo w’umunyarwanda wari warasiwe ku butaka bwa Uganda n’igisirikare cy’u Rwanda,ikitwaza abahagarariye ibihugu byabo n’itangazamakuru rinyuranye!

Umuyobozi mukuru w’Abaryankuna ,Chairman Ndabarinze Mugabo nawe yagize icyo avuga kuri iryo fungurwa ry’umupaka rya nyirarureshwa…! Ushobora kumukurikira muri iki kiganiro kiri hasi aha!

Umurungi Jeanne Gentille

Intara y’Amajyaruguru.

One Reply to “AGATERERANZAMBA KU MUPAKA W’U RWANDA NA UGANDA: URWANDA RUTI: “IMINSI 10 Y’IGERAGEZA…”! UGANDA ITI: “NIMUGERAGEREZE KU MODOKA ZANYU…”!”

  1. Nibibeshya bagafungura umupaka ngo abanyarwanda bahite umunsi umwe uzaba uhagije abaturiye umupaka bose birukire kwambuka kuko urwanda ubu si gereza ni ubuvumo nabwo butose.Uganda ni abahanga na Museveni ntamwanya afite wo kuvuga amagambo nyandagazi kagame ahoza mukanwa.

Comments are closed.