KUKI LETA NTACYO IKORA KU KIBAZO CY’INGONA ZIKOMEJE KURYA ABATURIYE NYABARONGO?

Spread the love

Nyabarongo ni umwe  mu mirage gakondo y’Abanyarwanda, isoko idakama iramira abayituriye n’amatungo imibereho yaburi munsi, akaba ariwo  mugezi muremure mu Rwanda, ifite uburebure bwa kilometero 297. Itangirwa no kwihuza by’utugezi tubiri ari two Mbirurume na Mwogo dukomoka muri Nyungwe tugahurira mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda  dufatwa n’abamwe  nk’isoko ya Nili. Uyu mugezi urangwa n’amazi afite ibara ry’ubutaka bw’inombe  ugabanya intara y’amajyepfo n’iburengerazuba, amajyaruguru n’amajyepfo  ndetse  n’intara y’amajyepfo n’umujyi wa Kigali, amazi yayo aranywebwa, akura benshi mu bwigunge  binyuze mugutwara abantu n’ibintu, akoreshwa mu buhinzi, mu burobyi, gutanga ingufu z’amashanyarazi ndetse n’akandi kazi kaburi munsi ku banyarwanda bayituriye.

Uretse impanuka zituruka ku kurohama zitwara uruhongohongo abayituriye n’abayikoresha cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi, Kugeza ubu hakomeje kumvikana impfu za hato na hato z’abamwe mu banyarwanda bishwe n’ingona kandi  abaturage bahamya ko izo nyamaswa ari umushinga wa Leta yakoze ititaye ku mibereho yabo ya buri munsi bakesha uyu mugezi ndetse ntinababurire kwigengesera mu mibanire yabo nizo nyamaswa z’ibirya-nyama baherutse kuzana mu ndege muri uwo mugezi kugeza ubu bakaba bibaza inyungu y’ubwo bworozi . Mu gutegura iyi nkuru twashakishije ahashoboka hose ngo turebe  niba haba hari ubukerugendo bukorwa kuri Nyabarongo bushingiye kuri izo ngona turaheba.

Ese uretse  kubungabunga ibinyabuzima n’ibidukikije byagira ishingiro izo nyamaswa zarahoze muri utwo duce twa  Nyabarongo cyangwa ziri mu marembera yo kutongera kuboneka mu Rwanda, n’iki Leta ikurikiye muri izi ngona abaturage batavugaho rumwe na Leta yazijugunye mu bice bimwe na bimwe bya Nyabarongo ? Ese izi ngona abaturage bita « insiriya » Leta yari yateganyije ko zizarya iki mu gihe ntawe babona uzigaburira ? Uretse muri Pariki y’Akagera no mu biyaga bitandukanye by’u Rwanda  hari  ingona biteye kwibaza Impamvu Leta yahise mo Nyabarongo nk’indiri y’ingona !?

Iyi ngona ifite umuturage mu kanwa

Ujya kuvuga aba atarabona koko! Abaturage babonye uwa mbere zimwivuganye bati: “Umubyeyi wacu Leta azazidukiza”, ariko bakomeje kwerekwa ko ibi biremwa ari ndakorwaho, ikitonderwa ndetse kuri Leta byaba bibarusha agaciro nyuma y’aho abasirikare babonye imwe muri izo ingona yidegembyanya umurambo w’uwo yishe  ntihagire urasa  mu gihe imvubu yarashwe  ku itegeko rya Leta izira  kona imyaka y’abaturage mu murenge ya Rusororo mu Karere ka Gasabo na Masaka mu Karere ka Kicukiro ku wa 8 Werurwe 2020. Nubwo iki gikorwa cyo kwica iy’imvubu  kigayitse ariko ntitwabura  kwibaza ari hagati y’ibihingwa n’umuntu n’ki Leta iha agaciro ? Ese ibinugwa nugwa ko ubu bworozi ari imwe muri gahunda za  Leta mu gukemura ikibazo cy’imirambo igararagara mu migezi nka ruhwa n’ahandi hatandukanye mu gihugu y’abantu bicwe n’abatazwi byaba aribyo ? Uretse umwihariko wa Leta ya  FPR Inkotanyi wo kuvugisha no gushakira ibisubizo mu isasu  Ubundi byagakwiye ko nk’ikigo cy’Igihugu cy’iterambere, Ishami rishinzwe ubukerarugendo gikoresha inzobere mu by’inyamaswa nk’izi zikajyanwa muri Pariki cyangwa ahandi habugenewe.

Mu bantu barindwi zimaze gutwara, uherutse kwamburwa ubuzima n’izi ngona tutasoza tudakomojeho ni Hakizimana Emmauel wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Ruyenzi, kuri uyu wa 26 Werurwe 2020. Twebwe Abaryankuna twifatanyije  kandi Turi hanganisha imiryango yabo.

Imishinga iba myinshi, ariko uyu wo wa Leta ya FPR tuwutege amaso !! Ese igisubizo ni ikihe mu gukumira izi mpfu za hato na hato, guha amazi meza abaturage? Bibaye n’iki cyaba gitumye Leta igenera ingona bimwe mu bice bya Nyabarongo nk’inkongoro ya Dede inyweramo Dede wenyine!?.

Byamukama Christian