Abasenateri bamaze imyaka 8 mu nteko na bo batangiye inzira yo kugundira ubutegetsi: “…Urukiko rw’Ikirenga nirwo ruzatuvana mu myanya…!”

Spread the love

Byaravuzwe cyane ko akamaro k’inteko inshinga amategeko ari ako kuba intumwa za rubanda no gushyiraho amategeko ariko cyane cyane kuyarinda no gusigasira ko yubahirizwa kubw’ineza y’abanyagihugu. Igitangaje rero kandi kinateye agahinda ni uko mu Rwanda bisa nk’ikinyuranyo k’ibikwiriye kuba bikorwa.

Usibye ko abari muri iyo myanya batita ku nyungu z’abanyagihugu ngo babavuganire aho biri ngombwa ahubwo bo bahora basinzirira mu ntebe bashyizwemo, bakanezezwa no kurya imitsi ya rubanda, ku rundi ruhande ikibaraje ishinga n’inyungu zabo gusa n’umwami wabo Kagame Paul.

Mu mwaka wa 2015, Abasenateri babarizwa mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda bakoreshejwe na Kagame mukumvisha rubanda akamaro ko guhindura zimwe mu ngingo z’itegeko nshinga cyane cyane ingingo y’101, yemerera Kagame na FPR ye kuyobora u Rwanda kugera muri 2034.

Burya rero ngo “umwera uturutse ibukuru ukwira hose”. Mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2019 hatangira gutanga ubusabe bwo kwiyamamariza kuba umusenateri binyuze mu matora atenganyijwe kuwa 16-18 Nzeri 2019, bamwe mu ba Senateri bamaze imyaka 8 mu nteko nshingamategeko bakaba barangije manda ebyiri bemererwa n’ingirwa mategeko bahimba kubw’inyungu zabo, baratangaza ko ntaho byanditse mu itegeko nshinga ko batagomba kongera kwiyamamariza  kuba abasenateri.

Senateri Tito Rutaremara ibyaririmbwe na Rugamba bimusohoreyeho: “Akazi nahawe karankijije…Nzarinda ndenguka nkigakora,abatoya basizana baceceke…nibabe baretse…”

Nyamara Umunyamabanga wa komisiyo y’igihugu y’amatora Munyaneza Charles yatangaje ko igihe cyabo cy’imyaka 8 cyirangiye. Muri bwa busambo n’ubusahuzi bw’abategetsi b’agatsiko mu Rwanda, bamwe muri abo basenateri bemeza ko batiteguye kuva muri iyi myanya ko bategereje ko urukiko rw’ikirenga ari rwo ruzayibakuramo.

Ibyo aba ba senateri bagize isoni zo gutangaza amazina yabo kubera ko bazi ko ibyo bakora ari amafuti bitwaza bavuga ko batazava muri iyi myanya ngo ni uko Itegeko Nshinga bavuguruye muri 2015 ntacyo rivuga ku kuba bashobora kuba bakongera kwiyamamaza. Ibi byatumye abantu batandukanye bibaza ibibazo bitandukanye.

Muri 2015 ko aba basenateri ari bo bagize uruhare rukomeye rwo gushuka abaturage guhindura itegeko nshinga bakaba ari nabo bemeje aya mavugurura, kuki bemeje itegeko nshinga rifite icyuho nkuko babitangaje?

Mu bushizi bw’isoni bwinshi bamwe bagize bati: Itegeko nshinga ntacyo rivuga kuri ibi”. Undi yagize ati:”Hari icyuho kiri mu mategeko, kubera ko ntaho bigaragarako abasenateri bariho batemerewe kongera kwiyamamaza None se kuki mwemeje itegeko nshinga ridasobanura ikintu nk’iki? Ibi usibye ko bigaragaza ubusambo n’inda mbi y’abagize agatsiko ka FPR, binagaragaza ubuswa bwo kutareba imbere, ahubwo bakemeza ibintu bidasobanutse gusa.

Ibyo aba basenateri bavuga ko bashaka kongera kwiyamamaza kandi ko urukiko rukuru ari rwo ruzabakura mu myanya barimo, harimo umutego kuko nibagumamo n’abayoboye urukiko rw’ikirenga bazagumamo kuko ibyabo byenda gusa.

Dore uko ingingo ya 171, ivuga;

Ingingo zose z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 kamena 2003 n’amavugururwa yaryo yabanjirije iri vugururwa bivanyweho kandi bisimbujwe iri Tegeko Nshinga rivuguruye. Icyakora, abantu batowe cyangwa bashyizweho hakurikijwe manda zishingiye ku ngingo z’Itegeko Nshinga ritaravugururwa kandi batavuzwe mu zindi ngingo z’inzibacyuho z’iri Tegeko Nshinga rivuguruye bakomeza manda batorewe cyangwa bashyiriweho.

Andi mategeko yose asanzwe akurikizwa mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza kubahirizwa mu ngingo zayo zose zitanyuranyije n’iri Tegeko Nshinga mu ireme ryazo kugeza igihe ayo mategeko ahujwe n’ibiteganywa n’iri Tegeko Nshinga rivuguruye”.

Ingingo ya 173 igira iti: “Abasenateri bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa bakomeza manda batorewe cyangwa bashyiriweho”.

Ingingo ya 174 ikagira iti: “Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bari ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa bakomeza manda bashyiriweho”.

Ibi ni byo aba bajura bayogoje igihugu bashingira bavu ko bazongera kwiyamamaza bavuga ko ngo harimo icyuho. Mu isoni nke bati “harimo icyuho” nkaho atari bo babikoze.

Perezida wa Sena Bernard Makuza aranze we na bagenzi be baranze babaye ba Rusisibiranya! Ngo harimo icyuho…ubwo turakomeza!!!

Ibi bisa nko guteza ubwega ngo Kagame abafashe nk’uko bamufashije mu gusohoza umugambi we wo kuguma k’ubutegetsi, reka tubitege amaso turebe ko bitazaba aka wa mugani uvuga ko umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira!

Abanyarwanda ntidukwiye kwibaza igituma abayobozi batinya kurekura ubuyobozi ngo babeho nk’abandi baturage  ahubwo dukwiye guharanira imiyoborere y’igihugu idashingiye kuri Kagame n’agatsiko k’abantu bumvako ubuzima bwabo ari ubutegetsi kandi wareba umusaruro ukawubura!

Harya Kagame yavuze ko ntawuhindura ikipe itsinda? Ubu noneho twavugako n’iyatsinzwe idashaka kuva mukibuga n’ubwo iminota 90 iba yarangiye tubigereranije n’umupira wa maguru.

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri email yacu: abaryankuna.info@gmail.com. Ushobora kandi no kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna, kuri Tweeter ni @abaryankuna naho kuri You Tube ni : Ku mugaragaro info.

Byamukama Christien

Komiseri wungirije Ushinzwe Itumanaho

RANP-Abaryankuna.