ABARYANKUNA BIFATANIJE N’UMURYANGO IBUKABOSE-RENGERA BOSE MU MPURUZA “STOP APARTHEID IN RWANDA.”

Spread the love

 RWANDAN ALLIANCE FOR THE NATIONAL PACT (RANP-ABARYANKUNA) YIFATANIJE N’UMURYANGO IBUKABOSE-RENGERA BOSE MU MPURUZA STOP APARTHEID IN RWANDA.

Twebwe ubuyobozi bw’Urugaga Nyarwanda ruharanira Igihango cy’Igihugu, (Rwandan Alliance for the National Pact/RANP-Abaryankuna), tumaze kubona no gusoma impuruza yiswe “Stop Apartheid in Rwanda” yateguwe n’umuryango Ibukabose-Rengerabose, igamije kwamagana no guca irondabwoko, ihezabwoko, ivanguramoko-apartheid, n’inzigo byagaragaye kandi bikigaragara mu mibanire y’Abanyarwanda, dushingiye kuri gahunda ngari twiyemeje yo guharanira “Impinduramatwara Gacanzigo” igamije kurandurana n’imizi inzigo yabaye karanda mu banyarwanda no guhindura uburyo bw’imitegekere y’igihugu cyacu, tunashingiye kandi ku ntego n’imirongo migari tugenderaho kugira ngo iyo mpinduramatwara igerweho,

Turashimira umuryango Ibukabose-Rengerabose ku murongo mugari n’intego zayo zo kurwanya ivangura n’amacakubiri mu Rwanda no ku bwíyi mpuruza. Twifatanije kandi mu buryo bweruye n’uyu muryango muri iyi mpuruza yiswe “Stop Apartheid in Rwanda”.

Dusanga iyi mpuruza ije mu gihe cyiza ubwo twibuka amahano yagwiriye u Rwanda muri 1994, mbere yaho na nyuma yaho, hagamijwe gushyira iherezo ku macakubiri n’umwiryane mu banyarwanda.

Twifatanije n’umuryango Ibukabose-Rengerabose muri gahunda yo kunamira abantu bose bazize akarengane gashingiye ku nzigo yabibwe n’ubukoloni mu Rwanda igahitana Abanyarwanda benshi mu buryo butandukanye (abishe n’abishwe kuko dusanga  no gufata icyemezo cyo kwica mugenzi wawe musangiye igihugu n’ubunyarwanda narwo ari urupfu Abanyarwanda bita gupfa uhagaze) duhereye ku bayobozi kugeza ku baturage bo hasi.

Nanone twifatanije n’uyu muryango n’amahanga yose by’umwihariko Afurika, kwibuka imyaka 24 ishize haciwe apartheid muri Afurika y’Epfo.

Turashimira cyane uyu muryango kubw’umuhate wo kugaragaza iki kibazo gikomeje kwibasira u Rwanda, n’uburyo ugaragaza ko inyota yo kugundira ubutegetsi no kwikubira ibyiza by’igihugu by’abakomeje gusimburana ku butegetsi bw’u Rwanda ari imwe mu masoko muzi y’ikibazo cy’amacakubiri yabaye karande mu banyarwanda.

Nubwo iyi mpuruza igaragaza ibyo amategeko y’u Rwanda avuga ku macakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose, tubabajwe nuko aya mategeko atubahirizwa uko yanditse kandi hari byinshi anengwa kuko ashyirwaho mu nyungu za FPR gusa atari mu nyungu rusange z’Abanyarwanda, ngo ubusumbane ubwo ari bwo bwose bucike mu Rwanda.

Usibye ko uyu muryango Ibukabose-Rengerabose wasobanuye birambuye imiterere y’iki kibazo n’aho gihurira n’amabi yakozwe kandi n’ubu agikorwa  mu Rwanda, uyu muryango muri iyi mpuruza unagaragaza muri macye ingaruka mbi byagize ku gihugu. Bityo tugahamya ko tuzafatanya mu kugaragaza izi ngaruka ku buryo burambuye, hagamijwe kugera ku Rwanda rubereye buri munyarwanda.

Iyi mpuruza kandi iragaragaza uruhare rw’ubutegetsi bwa FPR n’ubwayibanjirije mu kuryanisha Abanyarwanda. By’umwihariko ubutegetsi bwa FPR bukoresha jenoside nk’intwaro bwifashisha bucecekesha abantu bose bashobora kugaragaza ibitagenda mu gihugu n’abagaragaza amabi yose yakozwe na bamwe mu bagize ako gatsiko, ikanakoreshwa itera ubwoba Abanyarwanda bose bakomoka mu miryango yose.

Iyi mpuruza kandi igaragaza ikintu cy’ingenzi gihishe mu bucakura bw’ubutegetsi bwa FPR cyo kuvuga ko mu Rwanda nta moko ahari, bwarangiza bukavuga ko jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi birivuguruza cyane, ariko kubera amacenga ya FPR ntacyo yabikoraho. Abaryankuna dusanga iri ari ipfundo rikomeye rizingiyeho umugambi mugari wa FPR wo gusenya igihugu, kuko bituma bakoresha uburyo bwose bwo kujijisha Abanyarwanda ngo badatekereza kuri iyi ngingo, ibyo bigakorwa muri gahunda ubutegetsi bwise “Uburezi kuri bose” ariko twe dusanga ari “Uburozi kuri bose” bugamije gutuza abantu mu mwijima w’icuraburindi ku buryo n’ikintu nk’iki cyakabaye cyumvikana ku bantu bose, FPR ituma batagitekerezaho.

Twifatanije n’umuryango Ibukabose-Rengerabose mu gusaba ubutegetsi guhindura ingendo, kuko usibye ko ibyo bukora byo gushyigikira ivangura n’amacakubiri bigira ingaruka ku banyarwanda bo mu ngeri zose bigasenya igihugu cya none, twe dusanga birushaho gushyira u Rwanda ku gacuri, bityo tukabona ejo hazaza h’u Rwanda hashobora kuba habi cyane bikomeje gutya.

Nubwo iyi mpuruza isaba ubutegetsi guhindura  amahame ya gahunda ya “ Ndi umunyarwanda”, twe dusanga ahubwo ubutegetsi bwarananiwe gushyira mu bikorwa iki gitekerezo cyari kiza kigashyirwa mu bikorwa nabi, bityo ubutegetsi bukwiriye gutanga umwanya hakagaragazwa mu buryo bwiza uko iki gitekerezo cyakorwa bikagira umusaruro mu kubanisha neza Abanyarwanda. Kuko nubwo iki gitekerezo gishyirwa mu bikorwa nabi kubera ubujiji bw’abari mu myanya y’ubuyobozi, tubona ku rundi ruhande biterwa no kwanga ko ukuri kujya ahagaragara, ubutegetsi rero bwifashisha “Ndi umunyarwanda|” nk’agakingirizo ko kwerekana ko bwunga Abanyarwanda kandi byahe byo kajya!

Twifatanije n’umuryango Ibukabose-Rengerabose mu guhamya ko abicanyi bose ari abanyabyaha kandi ko bagomba gukurikiranwa n’ubutabera nta kurobanura, bamara guhamywa ibyaha n’inkiko, bagahanwa cyangwa bakababarirwa hagendewe ku mategeko n’ubutabera.

Twifatanije kandi n’uyu muryango Ibukabose-Rengerabose mu gusaba ONU guhindura imwe mu myanzuro yafashe yo gushyigikira abicanyi bari ku butegetsi mu Rwanda no kwitandukanya n’ubwo bugambanyi tubona bushobora kuzagira ingaruka zikomeye kwishyanga ryacu. Ibi nanone biraduha inshingano zikomeye twese ababasha kubibona zo kubisobanurira Abanyarwanda b’ingeri zose ubutegetsi bwa FPR bwahisemo gutuza mu mwijima w’icuraburindi ngo batabibona, maze twese nk’Abanyarwanda tugafatanyiriza hamwe kubirwanya no kwitandukanya n’ayo mabi yahawe umugisha.

Twebwe urubyiruko rwibumbiye muri Rwandan Alliance for the National Pact, tubikuye ku mutima kandi dushingiye ku ntego, imirongo migari n’inshingano twiyemeje mu rwego rwo kubaka igihugu kibereye buri munyarwanda, twifatanije n’umuryango Ibukabose-Rengerabose mu mpuruza yiswe “Stop Aprtheid in Rwanda”, bityo twemeye gutanga ibisabwa byose dushoboye ngo ibikubiye muri iyi mpuruza bishyirwe mu bikorwa. Twifatanije n’abagize uyu muryango, abakunda u Rwanda bose, n’abarwanya amacakubiri n’ivanguramoko mu Rwanda mu mugambi wo kwisungana no kwishyira hamwe aho turi hose, no kuba bamwe mu bagize icyo iyi mpuruza yise “INTABOGAMA Z’INTABERA”  tukarwanya politike mbi y’ivangura itonesha bamwe igasubiza inyuma abanda ikanabatera ipfunwe.

Ubunyamabanga bukuru bwa RANP-Abaryankuna

Kigali-Rwanda.