Abaryankuna baraburira abanyarwanda kuba maso mu kwirindira umutekano wabo.

Spread the love

Banyarwanda,Banyarwanda kazi cyane cyane urubyiruko umunyarwanda yaciye umugani ngo “utaribwa ntamenya kurinda!” Hashize igihe cyitari gito Ubutegetsi bwa FPR bugaragaza ubushake buke mugutanga amakuru ku mfu z’abanyarwanda bingeri zitandukanye biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abavandimwe babo cyangwa inshuti zabo,abacuruzi, abanyemari batandukanye,abahagaritse imirimo yabo mubutegetsi,abafite cyangwa abacyekwaho kugira amakuru ku mahano n’akarengane  inzego z’ubutegetsi zikorera abaturag, n’ibindi. Iyo dusubije amaso inyuma nk’Ijisho ry’abaryankuna usanga bose bagenda bicwa urubozo ariko kandi bagafatwa muburyo bunyuranyije n’amategeko bubikiriwe cyangwa bibwe n’abicanyi bakorera mu nzego z’umutekano w’u Rwanda. Uburyo bwiganje muri ubwo ni ubu bukurikira:

  1. Kwikinga cyangwa gutegerereza umuntu iwe k’urugo atashye,
  2. Gutegera umuntu ahantu hatari urujya n’uruza rw’abantu:ibi akenshi uzabibwirwa n’abagabo cyangwa abasore bahagaze ku nzira cyangwa ku nkengero z’imihanda bikandakandisha telephone cyangwa biyitabishwa ubusa .
  3. Gukurirwa n’amamodoka cyangwa amapikipiki utazi aho ugiye hose .
  4. Gufatwa kugahato n’abantu bambaye sivile biyita inzego z’umuteka bari mu binyabiziga bitagira plaque .
  5. Kubindikiranywa mu kavuyo nko muri Gare cyangwa mu tubari.
  6. Guhamagarwa n’umuntu w’inshuti ariko akakuvugisha atisanzeye kandi akubaza aho uri ngo ahagusange cyangwa ngo umusange aho ari kandi nta gahunda mwari mufitanye. (Akenshi na kenshi baba bari ku mukoresha ku ngufu bamuteye ubwoba)
  7. Kugirana n’abantu gahunda ya business hakazamo abo utazi kandi bakajya bakunda kujya ujya guhura nabo wiherereye kandi wenyine.

Nkuko rero Ubutegetsi bwa FPR budahwema guteza urwikekwe bwitwaje ko hari abanzi bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu  bushyira umunyarwanda ku nkeke bukamutegeka kuvuga, akavuga n’ubumundimwe wa mugendereye,nyamara twe abaturage twabasaba amakuru y’imfu zidasobanutse zabaye akamenyero mu gihugu cyacu zikavunira ibiti mu matwi!

 Muri kwa kureba kure kw’Abaryankuna turajwe ishinga no  guca inzigo tukubaka ishyanga buri wese yibonamo kandi akaribonera mo ubuhagarike n’ubugingo turasaba ibi bikurikira buri munyarwanda :

  1. Kuba ishijo ry’umutekano wa mugenzi we,
  2. Gufata video cyangwa amafoto y’ifatwa iryo ari ryo ryose ridakurikije amategeko,
  3. Gutabariza mu ruhame ndetse no kwirinda kwihereranwa n’uwa ari wese usa n’ugenza icyaha cyaba icyawe cyangwa icy’undi kandi atari mu mwambaro w’akazi,atabanje kukwibwira cyangwa atari aho akorera.
  4. Kwirinda kugenda wenyine aho ari hose mu gihe uziko uri gukurikiranwa n’inzego z’ubutasi cyangwa uhereye muri bimwe mu byiciro twavuze haruguru,
  5. Gutabaza ndetse no kwanga gufatwa kungufu,
  6. Gusaba kujyanwa kunzego z’umutekano zegerewe aho ufatiwe kandi ukabisaba ku mugaragaro bose babyumva .

Ntakabuza ko ibibyadufasha mu kwicungira umutekano kuko burya ishyanga rigizwe n’inkingi eshata: Ahantu,umuntu n’ukuntu. Kimwe gihungabanye n’ibindi birahungabana. Ntiwatekereza kubaka igihugu wica abenegihugu cyangwa bicwa urebera!

Twese hamwe ntawusigaye, nta kurobanura, nta nzigo cyangwa inzika, nta bujiji cyangwa ubwoba, twamagane ikibi, duharanire icyiza twimure inzigo twimike igihango cy’amahoro!

BYAMUKAMA Christian

Komiseri wungirije ushinzwe Itumanaho

RANP-Abaryankuna.