ABANYARWANDA BAZABOHORWA N’UKURI

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Kuvuga ukuri, amateka y’ukuri, kuba impirimbanyi y’ukuri nicyo Abaryankuna bifuriza Abanyarwanda bose. Nta handi hamwe haturuka umuti womora Abanyarwanda uretse kuba kwimika ukuri kuko niko konyine kwatuma Abanyarwanda bahonoka bakava ibuzimu bakajya ibumuntu.

Twabona ingero nyinshi z’abimitse ukuri bakakuzira ariko reka tuvugemo nkeya: Mutagatifu Kizito Mihigo yahemukiwe na FPR kubera kwimika ukuri. Iki nicyo cyonyine yazize. Ntiyari ku rugamba wenyine na Niyomugabo Nyamihirwa Gerald yazize guharanira ukuri. Aba ntiwabavuga ngo usige Cassien Ntamuhanga. Aba ni aba vuba aha batazapfa basibanganye mu mitwe y’Abanyarwanda kubera ukuri kwabo.

Tureke se kuvuga Idamange Iryamugwiza Yvonne waharaniye ukuri akakuzira ? Cyangwa twirengagize Aimable Karasira Uzaramba washyize ukuri kwe hanze akabizira ? Urutonde ni rurerure cyane. Twirengagize se ukuri kwa Cyuma Hassan gutumye uyu munsi ari mu mazi abira ?

Uyu munsi icyo dushishikariza Abanyarwanda ni ukuba intwarane zirwanira ukuri. Intwaro imwe rukumbi yakomora Abanyarwanda ni ukurwanira ukuri, kabone n’iyo wabisigamo ubuzima.

Uyu munsi iyo Abaryankuna batinyutse guhaguruka bagatangaza ku mugaragaro amateka nyakuri y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, bakavuga mu ruhame amateka y’ubwicanyi bwakorewe Abahutu n’Abatwa, byose bikozwe na FPR-Inkotanyi, ntibabikorera gushimisha uwo ari we wese, babikorera gusa kugaragaza ukuri ari nako kugomba kubātūra Abanyarwanda bose mu muvu w’amaraso barimo ukomeza gutemba udahagarara guhera mu 1990 kugeza uyu munsi wa none.

Ntawashidikanya ko nta kindi cyera kirabura cyakura Abanyarwanda mu muvu w’amaraso ameneka buri munsi mu Rwanda no hanze yarwo uretse ukuri. Ukuri niko kugomba giutabara Abanyarwanda. Abanyarwanda turabahamagarira kurenga imyiryane ishingiye ku moko. Uwisanze yitwa umuhutu agakunda umututsi nawe bikaba uko. Tuvugishije ukuri uretse FPR ibicuruza nta wundi bifitiye akamaro.

Abaryankuna bashingira kuri ibi bahamagarira Abanyarwanda bose gukunda bagenzi nk’uko bikunda kugira ngo u Rwanda rubone amahoro. Umuntu wese waremwe mu ishusho y’Uwiteka agomba guhabwa agaciro akwiye hatagendewe ko ukuri kwahabwa icyicaro kugatoneka ibipfamatwi.

Abaryankuna bazi neza ko hari abantu baribwaribwa iyo ukuri kwafashe icyicaro. Bamwe babikora babizi nka Tito Rutaremara, abandi bagakurikira buhumyi nka Tom Ndahiro, Munyakazi Sadate David, Roger Marc Rutindukanamurego, Jean Paul Nkundineza n’abandi nk’abo birirwa bavuga ubusa aho kwimakaza ukuri. Aba bose babikora bashaka kuzuza ibifu byabo ariko iyo FPR ibahaze bisanga mu myanda. Igihe cy’ikinyoma cyararangiye, ibihe turimo kwinjiramo n’iby’ukuri gusa. Abatonekara kubera ukuri ntibihangane, igihe cyabo cyararangiye, nta kuntu wakiza igisebe utagitonetse ngo ucyoze, ugikande kivemo amashyira kibone kozwa.

Ubumwe bw’Abanyarwanda, umunezero wabo, kuruhuka kwabo nta handi byava uretse kuvugutira hamwe umuti witwa ukuri. Abakwiriye gutabarwa bose bagomba kumenya mbere na mbere ukuri. Uwumva ko akwiye gutabarwa agomba kumenya ukuri, kuko ukuri ni ko konyine kubohora umuntu uziritse uwo ari we wese, niyo ntwaro inesha ubugome, ikanesha ikinyoma, ikagikubitira ahakubuye.

Ikinyoma nicyo kiyoboye igihugu cyacu cy’u Rwanda. Agatsiko ka FPR kazakubwira ku ubukungu bwazamutse nyamara abicwa n’inzara batagira ingano. Bazakubwira ko imibereho myiza yageze kuri bose nyamara abarwaye amavunja n’abagwingiye batagira ingano. Bazakubwira ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Congo nyamara twirirwa dushyingura buri munsi abarasiwe yo. Bazakubwira ko turi muri vision nyamara abarangiza amashuri bataha uko bagiyeyo, badashobora no kwiterera igipesu ku ishati. Ngiyo vision FPR ishyize imbere !

Abanyarwanda bari mu gihugu kuva mu 1990 bazi neza ko nta rugo wabona rutapfushije abantu kandi biturutse kuri FPR. Hari n’ingo zazimanganye burundu kandi FPR ibigezemo uruhare, none uyu munsi irashaka ko agahinda gaherera kuri bamwe, kandi amakuba yarabagezeho ari amwe.

Ikirambiye Abanyarwanda ni ukubona agatsiko ka FPR kimaza ubwibone, kagashyira imbere ubwirasi. Ibi ntabwo bikwiye kubaho kuko Ijambo ry’Imana rigira riti : « Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda ». Uzakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda se gute, wowe warishyize imbere wibukira abawe ku gahinga ka Yihande, we atemerewe kwibuka abe yabuze, yanabibuka akabibukira munsi y’igitanda ? Ibibi byabaye ku Banyarwanda ntibyigeze bitoranya. Impande zose zabonetsemo abagome. Kuki se ababihonotse bakomeza kurebana ay’ingwe kandi kubwizanya ukuri ari umuti wo kubomora bya burundu?

Igihe kirageze ngo buri wese aharanire kuba impirimbanyi y’ukuri atagamije gushimisha uwo ari we wese. Ibimenyetso birahari ko Ijuru rigiye gutabara u Rwanda n’Abanyarwanda, ariko mbere ya byose rirashaka ko himakazwa ukuri. Atari ibyo udashaka guhinduka ngo yimakaze ukuri uwo ntasibye arasigaye.

Uyu munsi turacyafite abantu batari bake batumvise inyigisho ya Mutagatifu Kizito Mihigo, bagishingiye ku moko, nyamara nabo bakwiye kumenya ko kwibona nk’umututsi cyangwa umuhutu ntacyo bimaze, igifite akamaro ni ugushyira imbere ubumuntu. Hatabayeho ubumuntu kwizera ukuri kwaba ari ugushaka ifuni iheze.

Mu busesenguzi twabakoreye twagerageje kwibaza ibibazo 10 no kubishakira ibisubizo kugira ngo ibyo bisubizo bigire intera bituvanaho n’iyo bitugezaho twese nk’Abanyarwanda. Ibyo bibazo ni ibi bikurikira:

  • Amasezerano y’amahoro y’Arusha yasinywe hagati ya Leta yari iyobowe na Juvénal Habyarimana na FPR-Inkotanyi, iyo yubahirizwa hari ubwicanyi ndengakamere bwari kubaho? Igisubizo ni “OYA”. Ubwicanyi bwabayeho mu 1994 bugakomeza kugeza uyu munsi ntibwajyaga kubaho iyo FPR itavuyanga aya masezerano y’amahoro yasinywe ku wa 04/08/1993. Uku niko kuri kuzuye kuri ko.
  • Uwaburijemo amasezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha ni nde? Igisubizo buri wese azi ni uko ari FPR- Inkotanyi. Uku niko kuri nyakuri kuri ko kuva ku mucamanza utabera.
  • Ni nde mbarutso y’ubwicanyi bwose bwakorewe mu Rwanda kugeza uyu munsi wa none? Mbere yo gutanga igisubizo nta wavuga ko nta mfu zabaga mu Rwanda mbere y’uko FPR itera u Rwanda, ariko aho itereye habaye ubwicanyi ndengakamere umuntu wese atatekereza. Uku niko kuri nyakuri kuri ko.
  • Icyabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Karasira yavuze akabizira, ni iki? Uyu munsi Abdallah Bicahaga aragerwa amajanja kuko yavuze ko ari ihanurwa ry’indege ya Juvénal Habyarimana nyamara nta gikuraho ko ari ko kuri nyakuri kuzuye kandi kuri ko.
  • Uwahanuye indege ya Juvénal Habyarimana ni nde ? Igisubizo si uwarashe missile yayihanuye ahubwo ni uwatanze amabwiriza yo kuyihanura, yarangiza akabyigamba nyuma akisubiraho akabyegeka ku bandi. Uwo ni Paul Kagame. Uku ni ko kuri kuri kuva ku mucamaza utabera.
  • Ni nde watanze amabwiriza yo guhanura indege yabaye imbarutso y’amahano yabaye u Rwanda rugacura imiborogo? Igisubizo kiroroshye ni wa wundi waburijemo amasezerano y’amahoro y’Arusha. Utabifata nk’ukuri abyemere cyangwa abireke ntibikubuza kuba ukuri nyakuri kuzuye kandi kuri ko.
  • Uwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abahutu ni nde? Igisubizo nacyo ntikiri kure. Ni uwanuye indege ya Juvénal Habyarimana kuko iyo ataza kuyihanura ntihari kuboneka urwaho rwo gutuma bamwe bamara abandi. Ntihari kandi kuboneka icyuho cyo kwica ukamara imyaka 28 ukidegembya nyamara utaratezuka ku mugambi wo kwica. Uku ni ko kuri kuva ku mucamanza utabera w’ahera ho mu ijuru.
  • Kuki kugeza uyu munsi wa none, nyuma y’imyaka 28, nta butabera bukorwa ku wahanuye indege yaguyemo abaperezida babiri n’abandi bakomeye mu buryo bwose ? Igisubizo ni uko uru rubanza rwahita rugaragaza neza uwateguye Jenoside yakorewe Abahutu n’Abatutsi, maze abamwicaze ku ntebe iruta izindi mu Rwanda bagakorwa n’isoni. Uku nako ni ukuri kuva ku mucamanza utabera w’ahera ho mu ijuru.
  • Urubanza rw’uhanuye indege ya Juvénal Habyarimana n’urubanza rwa Mapping Report igaragaza ubwicanyi ndengakamere bwakorewe muri Congo zizacibwa ryari ? Hari abatekereza ko bizakomeza kumera gutya gusa, ariko baribeshya kuko hari umucamanza utabera, uri ahera ho mu ijuru. Kuba abayoboye isi barengagije izi manza zombi ntibibuka ko hari umucamanza utabera waremye u Rwanda n’Abanyarwanda. Uko byagenda kose igihe kizagera uwakoze ibyaha abiryozwe kuko ni ko kuri kuzuye.
  • Uyu mucamanza utabera nahaguruka kwicira izi manza, ab’isi birengagije ku bushake bizagenda bite ? Igisubizo ni uko bazamburwa ubutware bwose buharirwe umucamanza utabera, twese tuvuge tuti : « Amina kandi Amina ». Iki gihe nta yandi mahitamo yandi azaba agihari uretse kumanika amaboko

buri wese agahembwa ibihwanye n’ibyo yakoze kuko icyo gihe umucamanza utabera azaba yiyiziye.

Abanyarwanda barambiwe ibinyoma bya FPR

Turararikira Abanyarwanda bose kurwanya bivuye inyuma ubwibone iyo bwava bukagera. Turifuza ubwubahane hagati y’Abanyarwanda. Umwanzi w’umututsi si umuhutu nk’uko Tito Rutaremara abyigisha. Umwanzi rusange w’Abanyarwanda bose ni ubutegetsi kirimbuzi dufite i Kigali burangajwe imbere na Paul Kagame wiyemeje kuba umwicanyi ubuzima bwe bwose, akagerekaho no kubyigamba.

Ubu butegetsi bw’amaraso, ubutegetsi bukomoka kuri Satani, ubutegetsi buvangura Abanyarwanda, ubutegetsi bwuzuye inzangano n’imyiryane, munyangire, ikimenyane n’icyenewabo, ubutegetsi bwibona bukishyira hejuru, bwumva ko ari bwo buri hejuru kurusha abandi, bukumva ko ari bwo bugomba kubaho, abandi bagapfa, uyu ni we mwanzi w’Abanyarwanda, ufite ubutware bwose, ariko igihe cyabwo cyarangiye.

Igihe kirageze ngo umucamanza udaca imanza zibera ngo yimanukire akure u Rwanda mu makuba. Araturarikira uyu munsi wa none ngo tube impirimbanyi z’ukuri. Aradusaba ko buri wese areba mugenzi we akamwibonamo. Araturarikira gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda. Icyo twifuza ko badukorera akaba ari cyo dukorera abandi.

Nta muntu n’umwe utazi ko Abanyarwanda bose bahemukiwe, amoko bibonamo yose. Ntidukwiye gukomeza kugendera ku mabwiriza y’ubutegetsi bukomoka kuri Sekibi Satani. Igihe ni iki ngo tugendere ku byemezo by’umucamanza w’ukuri utabera uri ahera ho mu ijuru.

Buri munyarwanda yifurizwa kureka inzangano agashyira amoko ku ruhande. Gukomeza kwijandika mu nzangano zishingiye ku moko ni ukunyagwa zigahera. Gufata mugenzi wawe ukamubonamo ikintu ni amashyira ari mu mitima yacu, agomba gukandwa kugira ngo igikomere tugendana kibone komorwa, kandi nta kindi cyakomora Abanyarwanda uretse gushyira imbere ukuri.

Umuntu wese ureba mugenzi we akamubonamo ikintu afite ikibazo gikomeye cyazanywe na FPR, nta wundi muti wakivugutirwa uretse kwipakurura FPR duhereye kuri Kagame. Biradusaba twese kurangamira Yesu Kristo maze akadukuramo aya mashyira y’inzangano, akatwomora ahari amashyira akahashyira urukundo.

Byaba bibaje cyane turetse kubana kivandimwe. Abaryankuna bemera ko nta cyahindura amateka y’uko buri munyarwanda yababajwe, akabura abe. Abumva bavuga ko hari Jenoside yakorewe Abahutu bakaribwaribwa bafite ikibazo gikomeye, kandi ikirenzeho ntibashobora gusibanganya ayo mateka. Ukuri niko konyine kwatuma dutabarwa tukava mu marangamutima, umwijima n’ubuyobe, tugaha agaciro abacu bapfuye bazize ukuri abandi bakaba bafunze kubera ko batanze ubuzima bwabo bitangira ukuri, ariko FPR umwanzi w’ukuri ntabyiteho akabibaziza. Igihe rero ni iki ngo igitondo gitangaze abanzi b’ukuri babure iyo bakwirwa.

Nema Ange