ABANYARWANDA BATANGIYE GUKURAMO AKABO KARENGE INZIRA ZIKIGENDWA. GITIFU W’AKAGALI KA KIGEME YAHAFASHE!

Spread the love

Umunyamabanga nshingabikorwa w’Akagari ka Kigeme mu Umurenge wa Gasaka ho mu Karere ka Nyamagabe, Gitifu KAVOMO Patrick  hagiye gushira icyumweru atagera ku kazi . Kuri iyi nshuro bikaba biri guhwihwiswa ko atari ukuburirwa irengero nk’uko bisanzwe bimenyerewe hano mu gihugu,ahubwo ubu ikiri kuvugwa ni uko yafashe iy’ubuhungiro bikaba bivugwa ko yamaze kugera ku butaka bwa Tanzaniya.

Mu gihe ubutegetsi bwafunze imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ndetse n’ihuza u Rwanda na Uganda,ibi bikaba bije mu gihe mugihugu hari umwuka w’ubwoba,inzara n’ibihuha by’intambara,abantu bose usanga bari kugerageza uko basohoka mu gihugu n’ubwo bitoroshye. Igitangaje ariko kimaze kumenyerwa ni uko umuntu wese wari mu buyobozi uhunze ahita ahimbirwa ko yasahuye cyangwa yanyereje umutungo w’abo yarashinzwe kuyobora. Akaba ari nayo nkuru abayobozi basimbuye Gitifu Kavomo babwiye abaturage. Baravuga ko yahunze nyuma yo gutangira gukorwaho iperereza ku kunyereza umutungo w’akagali.

Twari tumenyereye ko hahunga abayobozi bo murwego rwo hejuru, ubwo bigeze no  mu bayobozi b’utugari ibintu birasa ni bigeze ahakomeye! Buri wese ni ukwirebera! Kuba uyu muyobozi wari usanzwe akangurira abantu kurara amarondo ngo bicungire umutekano kuko umwanzi ngo arimo kugerageza kwinjira mu gihugu,ihunga rye abaturage bavuze ko ari ikimenyetso simusiga ibyo kunyereza umutungo ntibabikozwa kuko nta n’imitungo ihambaye iba mu kagali kuburyo yatuma atoroka!

Emmanuel NYEMAZI

Intara y’Amajyepfo