IPEREREZA: MENYA UKO BEN RUTABANA YABUZE ABABIGIZEMO URUHARE N’AHO AHEREREYE MURI IKI GIHE.

Spread the love

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda 2019, inkuru y’iburirw’irengero rya Ben Rutabana yabaye kimomo ariko ababigizemo uruhare bakoresha uko bashoboye kugira ngo bayobye uburari, bateranye abanyamuryango b’ishyaka rya Politike yabarizwagamo (RNC) nibinaba ngombwa babyuririreho barisenye!

Ijosho ry’Abaryankuna ry’Abaryankuna rimaze amezi arenga atanu rikurikirana ikirari cy’iburirwa irengero rya Ben Rutabana wari Komiseri ushinzwe amahugurwa mu Ihuriro Nyarwanda (RNC), amakuru kuva mbere yizimira rye, uko yabuze n’aho yarengeye yose tukaba twarayatoye umugendo. Muri iyi nkuru iri mu rwego rw’iz’iperereza Ijisho ry’Abaryankuna n’Abaryankuna Tv, birabagezaho urukurirane rw’uko byagenze kugeza uyu munsi. Kubera uburebure bw’inkuru, twasanze ari byiza kuyibagezaho mu byiciro. Ntuzacikanwe n’igice na kimwe kugira ngo umenye ukuri mpamo ku izimira rya Ben Rutabana.

IGICE CYA MBERE: URUGENDO RWA BEN RUTABANA KUVA I BURUSELI KUGERA I RUTSHURU MU BIRINDIRO BYA SULTAN MAKENGA.

Nk’uko byanitangarijwe n’umuryango wa Bwana Benjamin Rutabana ufatanyije na zimwe mu nshuti ze,mu ibaruwa bandikiye umunyamabanga mukuru w’Ihuriro-nyarwanda (RNC) Bwana Jerome Nayigiziki, muri iyo baruwa abayanditse basobanuye ko Bwana Benjamin Rutabana yahagurutse i Buruseli mu Bubiligi n’indege ya Emirates Airlines,

kuya 04 Nzeri 2019, saa tatu n’iminota 45 z’ijoro  (21: 45) ku isaha yo mu Bubiligi, agenda yerekeje Entebbe (Ikibuga k’indege mpuzamahanga cya Uganda kiri mu murwa mukuru Kampala).

Indege Ben Rutabana yarimo yahagaze gato i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, ikomeza urugendo rwayo igera Entebbe ku manywa y’ihangu saa saba n’iminota mirongo itanu (13: 50) z’umunsi ukurikiyeho, ni ukuvuga kuya 05 Nzeri 2019.

Ben Rutabana amaze kugera muri Kampala yaruhutseho gato maze kumugoroba ahagana saa kumi ku isaha ya Kampala ahamagara Bwana MUSHAMBO wari umuze  igihe gito ageze Kampala, amubwira amagambo asa nkumutera ubwoba kandi amutegeka guhita yitegura akamanuka agasanga abandi. Ijisho ry’Abaryankuna ryaganiriye na Mushambo atubwira ibyo yavuganye na Ben uwo munsi. (Mushambo ni izina twamuhaye kubera impamvu z’umutekano we):

“Hari kuwa kane taliki ya 05 Nzeri 2019, ku mugoroba rwose ahagana saa kumi, nibwo nagiye kubona mbona telefone ya Ben, ampamagaza Whatsapp maze ahita ambwi ati: ‘Sasa rero ubu nguhamagaye nk’umuyobozi wawe kandi nguhamagaye mfite ibase y’amazi, ibyo ngiye kukubwira nutabikurikiza hakagira ikikubaho amaraso yawe ntazambazwe rwose ndahita ngukaraba. Mfite amakuru yizewe neza mpawe n’umuntu wanjye uri ku ishyamba ko Kigali yamaze kumenya aho uri ikaba iri kukumonitaringa! Ngo plan yabo ni ukugucakira bakakujyana mu Rwanda byakwanga bakakwica! C’est sûr kandi ayo makuru niyo. None rero, mwana wa mama, hatazagira ukumbaza funga utwangushye ubu nyine, ngiye kubwira Pickup arebe uko agukorera securité uhite ujya kuri terrain, aho twizeye umutekano.’

Amaze kumbwira atyo mpita mubaza nti ‘ngo umuntu uguhaye ayo makuru ari ku ishyamba?’ aransubiza ati: ‘niho ari nyine! Ni umuntu wanjye kandi afite iyo capacité yo kumenya ayo makuru.’ Mpita nanjye mubwira nti: none se uwo muntu uri ku ishyamba, akamenya amakuru ya Kigali, akamenya ko bari kumonitaringa, akamenya ko baribunshimute cyangwa baribunyice, akaba akurusha amakuru ari mu ishyamba wowe uri free hanze, akaba arigushaka kundusha kumenya umutekano wanjye, uwo muntu ni uwawe koko cyangwa ni uwa Kigali?’

Ben yahise arakara ahita avuga ati: ‘Icyo kibuli cy’abasivili kikurimo nicyo nshaka ko kigushiramo. Nakubwiye ngo ndikuvugana nawe nk’umuyobozi wawe, sindi kuvugana nawe nka mugenzi wawe. It’s an order, funga ibintu bike umanuke usange abandi, nubundi nicyo cyakuzanye! Waje ugiye kuri Terrain ntabwo waje kwitindika muri Kampala!’

Ambwiye atyo nanjye nabaye nkurakaye ariko ndiyumanganya maze ndongera ndamubaza nti: ‘Ese ubundi hari abantu bari kuri terrain bari basanzwe bazi ko ngomba kujyayo?’ Nawe aransubiza ati: ‘Ariko urumva nahagurutsa umuntu nkawe iyo bigwa ntabanje kuvugana n’abakamandazi (Commanders) banjye ngo bitegure? Wowe funga umuzigo nurangiza umbwire.’

Mpita mubwira nti: ‘Ewana njye ndumva bitarikunjyamo kabisa. Uwo muntu uri kuvuga ngo baranyica, akeka ko njye napfa gupfa! Ararinda avuga ngo baramonitaringa bamubwiye ko abo baswa njyewe ntabamonitaringa! Niba atashakaga kuntera ubwoba ahubwo akorana nabo! Umuntu uri mu ishyamba arusha ate abataririmo! Ewana, njye sindaba tayari,hari ibyo nkiri gutunganya nimbirangiza nzamanuka!’

Ben yahise afata ubushungu ahita ambwira nabi ati: ‘Ubu ndagukarabye ntihazagire ukumbuza, ntihazagire uvuga ngo narakuzanye…ubungiye kubwira na ba….(arabavuga) ko wananiye, hato hatazagira umbaza iby’amaraso yawe.’ Ahita akupa atanansezeye!”

Mushambo yakomeje atubwira ko hataciyeho igihe kirekire maze ahita abona Jean Paul TURAYISHIMYE, wari ushinzwe iperereza (Ubushakashatsi) muri RNC nawe amuhamagaye. Yadusobanuriye nawe ibyo bavuanye:

“Ben amaze gukupa, nakomeje gutekereza kuri ibyo bintu yambwiraga… ndeba abahungu banjye mbabaza niba nta bintu bidasanzwe baba barabonye nibura iminsi 3 ishize kugeza none. Mbaza umwe umwe bose bambwira ko umutekana ari wose kandi ko bahora bari tayari. Nisubirira mu birindiro. Mu ma saa kumi n’ebyiri ngiye kubona mbona Jean Paul arampamagaye, arambwira ati “Bite Mushambo (mu izina ryanjye). Nti ni sawa, ati Ben ambwiye ko wamunaniye kandi ngo hari information yari agufiteho ziteye impungenge.’ Mpita mubwira nti Ben aba ashaka kuntera ubwoba ambwira ngo bariya baswa ngo bagiye kunyica cyangwa ngo banshimute ra! Ngo ni amakuru akuye ku ishyamba, niba baramubwiye ko ari ugupfa gufata  cyangwa gupfa kwica, njye byaranyobeye’!

Jean Paul arambwira iti: ‘Najye babimbwiye ariko ibyo kugushimuta byo sinkeka ko byo byashoboka ahongaho. Icyakora kukwica byo byashoboka. Ikindi kandi ukwiye kwitondera ni uko CMI ishobora kugufata ikagufunga’.

Avuze CMI ndamubaza nti none se CMI kandi yo yaba inshakaho iki? Aransubiza ati, buriya kuva Kigali yamenye aho uri ni ukubera ko hari za magigiri zikuri inyuma zirigutanga amakuru. CMI rero ishobora kugufunga atari wowe ishaka cyane ahubwo igira ngo biyorohere kubona izo magigiri!

Ndamubwira nti iyo CMI nayo nimbona imfunge! Ariko abantu aho ntibagira ngo ndi agafu k’ivugwa rimwe! Sha nayo byayihenda kungeraho. Jean Paul Turayishimye yahise ambwira ati ‘Sasa nta mwanya munini mfite nari nsohotse gato ngo nkuvugishe, ariko wareba niba ntacyo byishe ukaba wamanuka ukajya kuri terrain aho twizeye umutekano, byahagarika n’ibyo byose. Erega natwe twese tuzamanuka tubasangeyo. Sinari narakubwiye ko nzagucaho tukamanukira rimwe.

 Ni uko Ben yakwihutishije, nah’ubundi rwose natwe turaje turi mu nzira!’ Ndamubwira nti kumanuka erega nzamanuka kandi naramanutse! Icyo ntashaka ni umuntu unshyiraho iterabwo ngo iruka baragufashe, ngo barakwica! Njye bariya mubo ntinya ntibabamo!’ Ati ubwo rero urebe icyo gukora reka ngasubiremo!”

Jean Paul Turayishimye yakangishije Mushambo CIM ngo iramufunga, yagira ngo nawe ajyane na Ben Rutabana!

Bwana Mushambo yasobanuriye Ijisho na Televisiyo y’Abaryankuna ko, uko byumvikana nyuma yo gukurira Ben inzira ku murima, yitabaje Jean Paul Turayishimye ngo arebe ko nawe yamubibamo ubundi bwoba maze agakunda akamanuka, nibwo Jean Paul Turayimye  yazanyemo iby’uko CMI iraye iribumufunge, ariko Mushambo aranga bose abafungana umutwe!

Mushambo kandi yasobanuriye Ijisho na Televiziyo by’Abaryankuna ko koko yari yahagurutse iyo giterwa inkingi agiye ku itabaro, kandi agomba kubanzirizayo Ben. Ariko ageze mu karere asanga imyiteguro ikiri mibisi kandi avugishije General Kayumba Nyamwasa asanga ntakintu abiziho ari ibintu bya Ben Rutabana na Jean Paul Turayishimye gusa. Bimutera amakenga atangira guseta ibirenge!

Ben Rutabana na Jean Paul Turayishimye bamaze kunanirwa gushyigura Mushambo mu birindiro bye, Ben kuri uwo mugoroba wo kuwa kane, kuya 05 Nzeri yafashe imodoka yerekeza i Mbarara kwa Bishop Deo Nyirigira. Aho kwa Nyirigira yahamaze iminsi ibiri. Maze ku cyumweru ahaguruka i Mbarara yerekeza muri Congo .

Umusaza Bishop Deo Nyirigira umuhungu we Mwizerwa Felix, yagiye aherekeje Ben ntiyagaruka!

 Amakuru yizewe agera ku Ijisho ry’Abaryankuna mbere y’uko Ben ahamagara yabanje guhamagara uwari umukuru w’ingabo ze Major Eric wihimbye Col Richard, amusaba ko aza kumusanganira ku mupaka wa Bunagana kugira ngo anamuherekeze kuko yagombaga kubanza kujya guhura na Gen Sultan Makenga wa M23. Arangije anahamagara Jean Paul Turayishimye ngo abwire Makenga yohereze abantu bo kuza kumufata ngo bamujyane ku birindiro bye!

Ben Rutabana yafashe umuhanda  n’imodoka ya Bishop Deo Nyirigira ari kumwe n’umuhungu we  witwa Felix MWIZERWA. Ku ruhande rwo ku ngabo zitwaga iza Ben Richard nawe yerekeje i Bunagana kumusanganira no kuruhande rwo kwa Makenga nabo bari mu nzira bagana Bunagana. Ben yagiye kuhagera asanga ari Richard, ari n’abo kwa Makenga bari bahageze kare! Basize aho imodoka,  maze bose bashyira nzira berekeza kwa Makenga.

Sultan Makenga wa M23 icyitso mu ishimutwa rya Ben Rutabana!

Uko byari bipanzwe, Felix Mwizerwa yagombaga guherekeza Ben Rutabana akamugeza iyo agiye noneho bakongera bakamuherekeza akagaruka agafata imodoka ya se, akagaruka imuhira! Umusaza Bishop Deo Nyirigira yarategereje araheba, yagiye kuzana imodoka ye yari ku mupaka nyuma y’icyumweru nta kanunu k’umwana we!

Ben Rutabana n’abari bamuherekeje bageze mu birindiro bya Sultan  Makenga biri i Rugali muri Rutshuru, bahasanze Lt Col Mucyo MURINZI, umuyobozi w’ibikorwa  mu DI (Director of Operations in  Defense  Intelligence) mu gisirikare cy’u Rwanda RDF, ari kumwe n’undi mu ofisiye . Ben Rutabana, Richard na Felix bahita babakubitaho amapingu babashyira mu modoka ya Toyota Double Cabine y’umweru yari aho bahita babatwara i Kigali!

Lt Col Mucyo Murinzi, Umuyobozi w’ibikorwa mu butasi bwa gisirikare muri RDF, niwe watwaye Ben Rutabana i Kigali.

….Inkuru yacu irakomeza…

Mugice cya Kabiri cy’iyi nkuru tuzabagezaho urugendo rwa Ben Rutabana kugera i Kigali mu Rwanda n’ibyamubayeho byose… Ntimuzacikwe!

Lt Col Mucyo Murinzi n’umuryango we: Agira abana imfubyi nawe abafite!

Byegeranyijwe n’Itsinda ry’Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu rifatanyije n’Urwego rw’Abasûumyi rw’imbere mu gihugu.

One Reply to “IPEREREZA: MENYA UKO BEN RUTABANA YABUZE ABABIGIZEMO URUHARE N’AHO AHEREREYE MURI IKI GIHE.”

  1. RNC abantu bari bayiyobotse ; kandi yariffite imigabo n’imigambi myiza, none yacitsemo ibice. Too bad, and sad. It is confusing who to believe.

Comments are closed.