UMUTURAGE YARI YIVUGANYE UMUYOBOZI W’UMUDUGUDU AMUZIZA KUMWISHYUZA AMAFARANGA Y’IRONDO,IMANA IKINGA AKABOKO.

Spread the love

Abanyarwanda bamaze kuzinukwa imisanzu ya hato nahato bakwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi kuburyo hari n’abatangiye kwihebera ku bayobozi baza kubishyuza iyo misanzu ubusanzwe babona ko ari nko kubakoresha uburetwa kandi ubukene bubageze kure.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 Gashyantare 2019 Umuturage witwa Daniel BAGARAGAZA yakubise isuka Bwana NIYONZIMA Eliab Umuyobozi w’Umudugudu wa Kibirizi  uri mu Kagari ka Kibirizi ho mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera,Intara y’Uburasirazuba.

Bagaragaza yazindutse ajya guhinga nk’uko bisanzwe, mu gihe umuyobozi w’Umudugudu Niyonzima we yazindutse azenguruka mu bantu yishyuza amafaranga y’irondo ry’Umwuga dore ko n’ukwezi gusigaje iminsi mike kukarangira, ageze kwa Bagaragaza yasanze yagiye guhinga maze yigira inama yo ku musangayo.

Amakuru Ijisho ry’Abaryankuna mu Karere ka Bugesera ryamenye ni uko Bagaragaza yamubwiye ko ntayo afite umuyobozi w’Umudugudu akamubwira ko uyu munsi ari Nyirantarengwa ko niba atayafite agomba kujya kureba icyo agurisha cyangwa bakamujyana kuri polisi. Yakomeje kumuhatiriza amubwira ko atamusiga,nibwo undi gufatwa n’ubushungu,bashungurana ubwo isuka aba arayimwashije!

Abaturage batabaye bahamagara n’abashinzwe umutekano Bagaragaza bamujyana ku biro by’Umurenge wa Mayange naho Niyonzima we yihutanywe ku Kigoderabuzima cya Mayange.

Abaturage bo mu Murenge wa Mayange usibye abo mu kiciro cya mbere, batanga amafaranga 1,000 kuri buri rygo, y’irondo ry’umwuga ( mu gihugu gifite umutekano kurusha ibindi muri Afurika ndetse kikaba kiri no mu byambere ku isi!)

Ayo mafaranga aza yiyongera ku mafaranga 3,000 ya mutuelle kuri buri muntu kubari mu kiciro cya kabiri n’icya gatatu ni mugihe abari mu cya 4 ari 7,000 ku muntu. Si ayo gusa kuko hiyongeraho n’indi misanzu inyuranye nk’ayitwa ay “Umuryango” (FPR-Inkotanyi) n’andi bakwa igihe habayeho igikorwa runaka nk’amatora n’ibindi.

Kuba uyu mugabo yakubise isuka umuyobozi w’umudugudu si urugomo cyangwa kunanirana kundi kuko  yari mu Nyangamugayo mu Kagari akaba yari “Umurokore” ndetse atari n’umurokore usanzwe kuko yari Mwalimu mu Itorero rya ADEPR Karambo,ahubwo abaturage barambiwe ubuzima bwo kuba mu gihugu bagitangamo imisanzu y’umurengera nk’aho ari ingaruzwamuheto.

 Ibyabaye none bishobora kuzarushaho kuba niba nta  gikozwe ngo ubu butegetsi buhindurwe kuko kunanirwa ko bwananiwe kera kandi abaturage baraburambiwe kuburyo budasubirwaho!

UWAMWEZI Cecile

Bugesera,Intara y’Uburasirazuba.