ABAGABO …B’IBIGORYI!

Spread the love

Ku bakristo ndetse no kubandi basomyi ba Bibiliya,

mu 1Abami 21-25,hari inkuru y’Umwami Ahabu wifuje Uruzabibu

rw’umuturage we, neza neza nkuko Kagame yirwa anyaga

imitungo y’abaturage be, akoresheje abagabo b’ibigoryi! Dore uko Bibiliya ivuga:

Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w’i Yezerēli,

Rwigara Assinapol yari yifitiye Gakondo mu Kiyovu…

yari afite uruzabibu i Yezerēli hafi y’ibwami kwa Ahabu umwami w’i Samariya.

Nk’uko Ahabu yifuje Uruzabibu rwa Naboti,Kagame nawe yifuje Hotel ya Rwigara!

  1. Ahabu abwira Naboti ati “Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cy’imboga kuko ari hafi y’urugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.”

  2. Naboti abwira Ahabu ati “Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.”

  3. Maze Ahabu ataha afite agahinda n’uburakari, ku bw’ijambo Naboti w’i Yezerēli yamubwiye ngo “Sinaguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.” Nuko aryama ku gisasiro cye yerekeye ivure, yanga kugira icyo afungura.

  4. Hanyuma umugore we Yezebeli araza aramubaza ati “Ni iki kiguteye agahinda kikakubuza kurya?”

  5. Na we aramusubiza ati “Ni uko navuganye na Naboti w’i Yezerēli nkamubwira nti ‘Mpa uruzabibu rwawe turugure ifeza, cyangwa washaka naguha urundi mu cyimbo cyarwo.’ Na we akansubiza ati ‘Sinaguha uruzabibu rwanjye.’ ”

  6. Umugore we Yezebeli aramubwira ati “Dorere, ntutegeka ubwami bwa Isirayeli? Byuka ufungure ushire agahinda. Ni jye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezerēli.”

  7. Aherako yandika inzandiko mu izina rya Ahabu azifatanisha ikimenyetso cye, azoherereza abatware n’impura bo mu murwa we n’abaturanyi ba Naboti.
Aba bagabo n’abagore barize,ariko ntibashobora gukora ibyo bize! Bashyira mu bikorwa amabwiriza avuye kwa “Yezeberi na Ahabu” bo muri FPR!

  1. Yandika muri izo nzandiko ngo “Nimutegeke abantu biyirize ubusa maze mushyire Naboti imbere yabo.

  2. Imbere ye muhashyire abagabo babiri b’ibigoryi bamushinje bati ‘Watutse Imana n’umwami.’ Nuko muhereko mumujyane, mujye kumutera amabuye mumwice.”
Abagabo badashobora gukoresha ubwonko bwabo!!!!

  1. Nuko abatware bo mu murwa n’ab’impfra b’abanyarurembo babigenza uko Yezebeli yabatumyeho, nk’uko yanditse muri izo nzandiko yaboherereje.
Hari igihe ubasanga mu mwambaro w’ubucamanza ukagira ngo …naho Yezebeli aba yabatumye!!!

  1. Bategeka abantu kwiyiriza ubusa, bashyira Naboti imbere yabo.
    Maze abagabo babiri b’ibigoryi barinjira bamwicara imbere. Abo bagabo b’ibigoryi bashinja Naboti bari imbere y’abantu bati “Naboti yatutse Imana n’umwami.” Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa, bamutera amabuye arapfa.
Iki kigo kiri mu bikoreshwa mu gutwara Inzabibu nyinshi!

  1. Baherako batuma kuri Yezebeli ko Naboti bamuteye amabuye bakamwica.

  2. Yezebeli yumvise ko Naboti bamuteye amabuye agapfa, abwira Ahabu ati “Haguruka wende rwa ruzabibu Naboti w’i Yezerēli yangaga ko mugura, ntakiriho yapfuye.”

  3. Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajya muri urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezerēli kuruzungura.
    Eliya atumwa kuvuma Ahabu
Atitaye ku nzabibu yanyaze,mugihe Ely atumwa kuvuma…Musenyeri Kambanda we ati “uri impano Imana yahaye u Rwanda!”

  1. Ubwo ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya w’i Tishubi riti
    “Haguruka umanuke usange Ahabu umwami w’Abisirayeli utuye i Samariya, ubu ari mu ruzabibu rwa Naboti yagiye kuruzungura,
    umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ni uko urishe urazunguye?’ Maze umubwire uti ‘Umva uko Uwiteka avuga: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n’ayawe.’ ”
    Ahabu abwira Eliya ati “Urambonye ga wa mwanzi wanjye we?” Na we ati “Ndakubonye koko, kuko wiguriye gukora ibyangwa n’Uwiteka.
    ‘Umva nzakuzanira ibyago ngutsembe rwose, nzamara umuhungu wese kuri Ahabu, uw’imbata n’uw’umudendezo mu Bisirayeli.
    Nzahindura inzu yawe nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk’iya Bāsha mwene Ahiya, kuko wandakaje ukoshya Abisirayeli ngo bacumure.’
    Kandi ibya Yezebeli Uwiteka arabihamya atya ati ‘Imbwa zizarira Yezebeli ku nkike z’i Yezerēli.’
    Uwa Ahabu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n’imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.”
    Nta wigeze gusa na Ahabu wiguriye gukora ibyangwa n’Uwiteka, yohejwe n’umugore we Yezebeli.

Ariko se bacamanza,bashinjacyaha,baheshabinyinkiko,bapolisi namwe basirikare mukora mu nzego z’iperereza,bategetsi namwe banyabubasha bandi,nta n’isoni mufite z’iri zina Bibiliya ibita?…”Abagabo b’ibigoryi?” None se muzakomeza gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Yezebeli kugeza ryari,mwige nimurangiza mukoreshwe n’ubwonko bwa Yezebeli…yandike,ahamagare kuri telefone,mwadukire uruzabibi rwa Naboti!

None se wowe wirwa unyaga izo nzabibu,uzazijyana he,ko aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti nawe zizaharigatira ayawe? Imikorere yawe yakururiye umuvumo n’abagukomokaho!

Ukomeje ugasoma ubona ko Ahabu amaze kumva ubutumwa bw’Umuhanuzi Eliya,(ureke Musenyiri uwo nguwo n’abandi bahanuzi wikikije bakubeshya) yashwanyaguje imyambaro ye,yambara ibigunira ngo akajya agenda abebera…ibyo wabikora? Icyakora ibyo Uwiteka yavuze ku nzu ya Ahabu,byose byarasohoye!

Ntawanga kwiga ngo ananirwe no kwigishwa!

NTAMUHANGA Cassien