UMUGORE W’UWAHOZE AKURIYE UBUTASI BW’URWANDA WAJE KWICWA YAGIZE BYINSHI ATANGAZA.

Spread the love

Leah KAREGEYA ni umupfakazi  wa Col.Patrick KAREGEYA  wahoze ayoboye ubutasi bw’u Rwanda . Patrick yahungiye   muri Afurika y’Epfo muwi 2013 nyuma y’aho atumvikaniye na Perezida Paul Kagame uyobora u Rwanda, nyuma yaje kwicwa.  Ikinyamakuru  Saturday Vision cyagiranye nawe ikiganiro kimusanze mu rugo rwe ,aho yahungiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika maze baganira ku bibazo bya Politiki mu Rwanda.

Ijisho ry’abaryankuna ryababoneye icyo kinyamakuru maze ribashyirira icyo kiganiro mu Kinyarwanda cyose uko cyakabaye,dore ko cyari mu rurimi rw’icyongereza. Iki kiganiro cyasohotse mu Kinyamakuru “Saturday Vision kuri uyu wa 13 Mata 2019”.

Kagame umuzi ute?

“Muzi kuva cyera tukiri bato iyo muri Uganda! Mbere y’uko nshakana na nyakwigendera twari inshuti zahafi,Yewe  na nyuma y’uko dusubiye mu Rwanda  nyuma ya 1994 yari inshuti y’umugabo wanjye  ndetse akaza no mu rugo. Kera wabonaga ari umuntu mwiza , ariko byose byaje kuyoyoka aho aboneye ubutegetsi: Nkurikije ibyo mbona,ubu yahagurukiye abo bose bari kumwe nawe ndetse n’abamuzi. Si nyakwigendera umugabo wanjye gusa,ahubwo na Gen Kayumba Nyamwasa,Tribert Rujugiro, Gen. Yoweri Museveni n’abandi.  Waba warumvise iby’umuryango wa Rwigara wamufashije? Barashwanye ibyabo byabaye bibi cyane!  Yahindutse abarwanashyaka ba FPR n’umuntu wese bigeze kuba inshuti”

Nk’umuntu wabaye mu bihugu byombi u Rwanda na Uganda, wakiriye ute ifungwa ry’imipika ihuza ibyo bihugu?

Birababaje kuko Uganda ni iwabo w’abanyarwanda benshi.Ni igihugu cy’amahungiro. Ibyo rero byerekana ko Perezida Kagame atari twe tumuraje   ishinga . Ntatwitayeho rwose. Icyo areba niwe ubwe n’umuryango we gusa. Yibagiwe inkunga Yoweri Museveni yateye abanyarwanda. Ari muri uriya mwanya no muri kiriya gihugu kubera Museveni. Gufunga imipaka akanavuga nabi Museveni,bigaragaraza uwo ari we. Ndakeka imipaka yo aho bukera araza  kuyifungura . Gusa ni ukwisama wasandaye, ibyangiritse byo byarangiritse.

Ariko yavuze ko afite ishingiro; ngo Uganda ifasha abigometse ku butegetsi?

Oya .Ibyo ndabishidikanya.Nzineza ko Uganda ishobora kuba yaratengushywe n’u Rwanda, kubera ibintu biri kugenda biba. Cyane cyane kuba baritanze batizigama bafasha buriya butegetsi bw’i Kigali. Njye numva Uganda yakaduhaye andi mahirwe ya kabiri, kuko nubundi ni hahandi impera n’imperuka turi abavandimwe! Ndamutse mbonye uko mvugana Perezida Museveni namusaba kudufasha.Museveni arubashywe cyane mu Karere kandi abanyarwanda benshi nange ndimo tumufata nk’umubyeyi kandi umubyeyi mwiza  ntajya atererana abana niyo bitwaye nabi.

Ni ubuhe bufasha wumva ukeneye kuri Perezida Museveni?

Perezida Museveni yagakwiye kumvisha Kagame ko agomba kuvugana n’abanyarwanda kuko bararushye, barababaye.

Kuki utari mu Rwanda?

Nahunze itotezwa.Umugabo wanjye yatotejwe igihe kirekire.  Muri 2011, nafashe icyemezo cyo kuza muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubera ko twari tugeramiwe ubwo umugabo wanjye yari mu buhungiro. Naje nkiza amagara yanjye.

Umugabo wawe yiciwe mu buhungiro .Waba uzi impamvu?

Umugabo wanjye yari akuriye  ubutasi bw’u Rwanda kandi yari yamaze gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi aho mu buhungiro. Yanizwe mu ijoro ribanziriza ubunani muri 2013 muri Hoteli Michelangelo iherereye mu Karere ka Sandton muri Afurika yepfo.Umugabo wanjye yangaga umuntu urenganya undi.We na Kagame ntibumvikanye ku bintu byinshi cyane cyane bitewe no gutandukira indangagaciro barwaniye.

Col. Patrick Karegeya yiciwe muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2013.

Ni iki gituma utekereza ko ari Leta y’ u Rwanda yishe umugabo wawe? Yari kure muri Afurika yepfo.Buriya ntiyaba   ari n’agaco k’abagizi ba nabi?

Ibyo simbishidikanyaho.yahoraga atumwaho intumwa zimukangisha kwicwa na mbere y’uko biba . Kandi uretse n’ibyo umugabo wanjye nta banzi yarafite hanze y’u Rwanda. Yemwe no mu rukiko byaragaragajwe neza ko Leta y’u Rwanda ifite uruhare  m’urupfu rwe.

Twe nk’umuryango , twabimenye rugikubita, tukimenya ko yapfuye, twamenye ko yahitanywe na Guverinoma y’u Rwanda.

Abanyarwanda benshi baba muri  Afurika y’Epfo bari baramuburiye ko Afurika y’Epfo atari ahantu hafite umutekano, kuki yagiye abirenzaho ingohe?

Ntabwo yabifashe minenegwe! Yakundaga kwakira amakuru amutera ubwoba..Nanjye nicyo cyatumye mva muri Afurika yepfo.

Yarabizi kandi yaritwararikaga ndetse yabaga ahantu hari umutekano, ariko bakoresheje inshuti ye kugirango bamugereho.

Iyo bitaba iriya nshuti ye,ntibari kumugeraho.Iriya nshuti yahindutse umugambanyi  kandi yemera gukoreshwa mu kwica umugabo wanjye.

Ese iyo nshuti waba warayimenye?

Turamuzi.Ni nkiko zo muri Afurika yepfo zagaragaje izina rye mu rubanza rw’ukwezi gushize.

Birazwi ko u Rwanda rwakoresheje inshuti ya Karegeya kugira ngo rumubone.

Umunsi anigwa ,bivugwa ko yari yigijeyo abamucungira umutekano kandi ko nawe yiyiciye amategeko ye bwite yari asanzwe amugenga yo gukorera inama mu ruhame.

Ibyo sibyo ba mba, kubera ko nta barinzi yarakigira.Yavuye mu nzu yaririndirwamo kuko  yari yaramaze kubona amakuru ko u Rwanda rwari rwarabacengeye,rumaze kubiyegereza. Icyo gihe yafashe icyemezo cyo kwicungira umutekano we ubwe.

Ese urupfu rwe rwakugizeho ingaruka?

Rwangizeho ingaruka nyinshi. Kuba impunzi  ntabwo byoroshye.Birakomeye ariko hamwe n’Imana iri muruhande rwacu n’abantu badufasha tuzabisohokamo. Umugabo wanjye yazize guharanira ibyo yemera. Yahunze,atari ukugambanira igihugu ahubwo aharanira uburenganzira bwa muntu.Twahoraga tubiganiraho. .Muri make no muri iryo joro ribanziriza iry’u bunani  2013, naramuvugishije.Narindi muri America ari muri Afurika y’Epfo.Yatubwiyeko azaduhamagara umunsi w’ejo,ariko ntibyashobotse.Nakomeje kumuhamagara ariko ntafate telefoni kugeza nakiriye inkuru mbi.

Ninde wakubwiye iby’urupfu rwe?

Njye n’umukobwa wanjye twabanje kugira amakenga.Tugira umutima uhagaze tubonye atadusubiza kuko umugabo wanjye yaraduhamagaraga buri gihe.Ntabwo yarangwaga no  guceceka no kutitaba telephone yacu . Kera kabaye,tuza kubona ubutumwa buturutse ku muntu wo mu muryango muri Afrika y’Epfo!

Urakeka ko se byatewe ahanini  no  kwa kutumvikana na Perezida Paul Kagame?

Niyo ntandaro!  Ubusanzwe mfite ubuhamya bwinshi yanyibwiriye y’ibyo bapfuye. Ariko icy’ingenzi niziyiye njyewe ubwanjye ni uko yanze gukoreshwa mu guhagurukira bagenzi be bari bamaze gushwana na Perezida Kagame. Nk’urugero,afatwa bwa mbere,nagiye kureba Mukaperezida  Jeanette Kagame,kugirango menye ibyo aregwa, maze  ambwirako igihe cyose atemera ko Gen. Kayumba Nyamwasa akurikiranwa ko agomba kubigenderamo akahababarira. Hari n’ibindi byinshi yagiye adahuzaho na Perezida Kagame nko kubangamira uburenganzira bwa muntu ndetse no gutoteza abanyamakuru.

Usubije amaso inyuma ukareba icyamutandukanyije na Perezida Kagame, ukongera ukareba u Rwanda ruyobowe na FPR yabohoye igihugu, ubivugaho iki?

Birababaje kuko icyo FPR yarwaniye n’ibyo twashakaga kugeraho byose byarasiribanzwe. Ari abashinze FPR ari n’abayirwaniye bakayinambaho, ubu bose bazi ko itakibaho!.

Byaba bishoboka ko haba hari abashaka kwivanga mu rubanza rw’ubwicanyi bwakorewe umugabo wawe muri Afurika y’Epfo?

Ushyize mu nyurabwenge ntiwabura kubikeka. Ushobora gukeka ko harimo urunturuntu,ukurikije nk’ukuntu uru rubanza rwatinze. Nk’ubu umucanzamanza yavuze ko bafite ibimenyetso bihagije mu kwezi kwa kabiri 2014. Nawe ntiyiyumvisha impamvu bafashe icyemezo cyo kubitinza bene aka kageni. Gusa muri uku kwezi biraza gusobanoka,uraza kumvaho byinshi. Bizafata igihe ariko byanga bikunda ukuri kuzajya ahabona. Gusa kugeza ubu twanyuzwe n’ibyo ubutabera bwa Afurika y’Epfo bumaze gukora.

Waba warigeze ugerageza gusubira mu Rwanda?

Nsubira  mu Rwanda? Perezida Kagame agihari?Ubwo nasangayo iki? Umugabo wanjye yarapfuye, ubwenegihugu bwanjye n’ubw’abana banjye twarabwambuwe n’imitungo yacu irafatirwa!

Hari se uwigeze agukangurira gusubirayo?

Ntawagerageje kunyegera ankangurira gusubirayo,usibye ko nanjye no kubitekereza sinabitekereza!

Bamwe mubo mu muryango wawe baracyari muri Uganda.Hari amakuru yabo ujya umenya?

Nibyo,rimwe na rimwe ngerageza kuyamenya,Mabukwe ari muri Uganda.arimo kugenda arushaho gusaza ,rimwe na rimwe ngira nnya nkagerageza nkamutumaho,ariko n’itonze cyane.

Madame Leah Karegeya ikibazo yabaza Kagame bahuye ntiyakivana imbere!

Uhuye na Kagame uy’umunsi wamubwira iki?

Namubaza niba ashimishijwe n’ibyo yadukoreye ,kimwe n’ibyo yakoreye abandi bantu bari inshuti ze kandi bamufashije kuba icyo ari cyo.

Byaba ari byo ko Perezida Museveni na Guverinoma ye baba bagufasha mu buryo bw’ibanga? Nk’urugero ngo baguhaye Passport ya Uganda ngo banagufasha kuhagirira urugendo rw’ibanga?

Iyo niya Poropaganda y’umwandaya Kigalli. Ndi muri Amerika kandi nkoresha Pasiporo y’Amerika mu ngendo nkora.Gusa bakanagombye kumenya  ko abana banjye ari abagande kandi bemerewe gutunga Pasiporo ya Uganda igihe babishaka.

Joyce H. KANYANGE

Texas-USA